You are here

GUTASHYA ABANYARWANDA KWA PASTEUR BIZIMUNGU KWABA GUHATSE IKI?

Uwahoze ari perezida w'urwanda kuva 1994 kugeza 2000 aherutse gutangariza kimwe mu binyamakuru byo murwanda ko ngo akumbuye abanyarwanda, ko abatashya. Aya magambo y'uwahoze ari umukuru w'igihugu yatangaje benshi ndetse abantu batangira no kuyibazaho byinshi. Aha umuntu yakwibaza ati BIZIMUNGU PASTEUR utashya abanyarwanda yaba atakiba mu rwanda? Niba atakihaba se yaba asigaye abarizwa mukihe gihugu? nibase aba murwanda gutashya abanyarwanda byaba bihatse iki? Ibyo abantu benshi bibaza kuri Ubu butumwa bwa perezida bizimungu, ikinyamakuru cyanyu kamarampaka kirabamara amatsiko kw'itohoza kimaze iminsi gikora kucyaba kihishe inyuma yiritangazo rya Bizimungu. Amakuru aturuka ahantu hizewe cyane aremeza ko FPR nyuma yo kubona ko iri mubihe bikomeye, nyuma yo kugenda itakaza bamwe muba cadre bayo bingenzi, ndetse harimo nabamwe mubayishinze, igenda ryabo rikaba rikomeje kuyitera icyuho gikomeye, dore ko abagiye bajyana n'imiryango yabo n'amashuti yabo nabasigayemo bakaba bayirimo bya nyirarureshwa batakiyishimiye, aho bamwe bemeza ko kuba bakiyirimo ari amaburakindi. Mu munsi ishize aho itsinda ry’abagore b'ibikomerezwa bo muri FPR riyobowe na ROSE KABUYE rigararagaje ko ritishimiye uburyo igihugu kiyobowe ndetse n'ishyaka ryabo ngo rikaba rimeze nk’iryashimuswe. Ibyo byateye ubwoba bwinshi babacurabwenge ba FPR kuko ubundi ntibyari bisanzwe ko abategarugori bo mu cyama bivumbura kariya kageni, ndetse noneho bagasa nababikorera icyarimwe kandi bikaba bizwi ko bariya bagore bashobora guhindura ibintu bucece doreko bakunzwe cyane kandi bakaba bafite ubunararibonye. Ibi bibazo by'uruhuri byuzuye muri fpr nibyo biherutse kwigwaho mu nama yabereye muri village URUGWIRO iyobowe na KAGAME ubwe n'abacurabwenge be aribo MUSONI James,TITO RUTAREMARA,François NGARAMBE, KABONEKA francis, GEN JACK NZIZA, James KABAREBE, aho barimo biga uburyo bagarura Isura nziza y'ishyaka ndetse no kugarura ubumwe mu banyamuryango no gutarura intama zazimiye. Icyo bagamije nukureba uko bakwisuganya murwego rwo kwitegura ibihe bikomeye birimbere, harimo n'amatora yo muri 2017. Imyanzuro yiyo nama yarikarishye cyane kuburyo bamwe muri abo babitwibiyeho bemeza ko ari nko kunywa umuti w'umunyuragisaka aho biyemeje kwiyambaza abo bahemukiye. Ngaho ahaturutse igitekerezo cyo kugarura PASTEUR BIZIMUNGU mukibuga bakaba bagiye kumukinisha nk'iturufu ya nyuma, kuko baziko afite ingufu kandi akunzwe cyane yaba muri FPR no mugisirikare, aha kandi bakaba bashyizeho itsinda riyobowe na KABAREBE ryo gushaka aba cadre Bose bari bakomeye bagiye cg bivumbuye, gukora ibishoboka byose akabagarura bakabasubiza kw'ibere, doreko harimo n’abagiye kwicwa n'inzara nka BIHOZAGARA JACQUES bivugwa ko asigaye aragira ingurube, ndetse nabasigaye bagenza amaguru nka MAZIMPAKA Patrick, MUTANGUHA zephirin, NTARE Simon. Urutonde nirurerure ndetse harimo n’abasirikare benshi bagiye, cyangwa biteguye kugenda.

Kugarurwa mu kibuga, ndetse hemejwe ko n’abafunzwe bahabwa imbabazi, kandi abadafite akazi nka ba Rose KABUYE, Marry BAYINE, MUSOMINARI Rose Marry, GEN SAM KAKA n’abandi. Ntibibagiwe n'abahunze kuko nabo abenshi imishyikirano yo kubacyura yaba igeze Kure, aho ministre KABONEKA FRANCIS yababwiye iby'imishyikirano yagiranye na DR GERARD GAHIMA muminsi ishize i WaSHINGTON aho igeze, akaba yabijeje ko azaba yageze ikigali muri werurwe 2015. Bikaba arinayo mpamvu ngo gahima amaze iminsi aburanira FPR INKOTANYI ko ntabahutu yishe muntambara, ndetse n'ababivuga ko ari abapfobya génocide yakorewe abatutsi. Iyi nama ngo yaba yongereye perezida kagame agatege doreko ibyo basabye Pasteur Bizimungu we yatangiye kubishyira mubikorwa asuhuza abanyarwanda ndetse akongera kuvuga kuri politiki mugihe yafunguwe baramwihanangirije kutazongera gukora politiki cg  kujya mw,itangazamukuru, none agarukanye inkubara aho kandi byaba byemejwe ko agiye kujya aza mu manama y'a FPR ndetse akajya ajyana na KAGAME mungendo ajya ahuriramo n'abanyarwanda haba imbere mugihugu cg hanze. Uku guhindura umukino kwa kagame na FPR ye bitamuhiriye FPR yahita irandukana n’imizi yayo, ariko na none niba kagame yahindutse yemeye guca bugufi imbere y’abo yahemukiye nabo bakemera ntawashidikanya ko  yaba atsinze icy'umutwe. Mu gihe FPR irimo yisuganya yiminjiramo agafu mwebwe mutavuga rumwe nayo opposition mugeze he? ngirango ikibuga mwacyumvise ahasigaye tubahanze amaso.

 

Umukunzi wa kamarampaka Kicukiro

Tags: