You are here

HARELIMANA MUSA FASIL AZIHAKANA KAGAME NK’UKO PETERO YIHAKANYE YEZU.

Uyu mugabo HARELIMANA FASIL MUSA akomeje gutangaza abanyarwanda benshi cyane cyane mukazi akora mu buzima busanzwe ndetse no mu mvugo akaba asanzwe ari umusilamu uri kurwego rwo hejuru mu idini kuko Ubu ari umu cheikh bimuha uburenganzira bwo kuba yakora umulimo w'IMANA muri iryo dini muguhimbaza IMANA yo mwijuru,  Musa fasil abifatanya no guhimbaza imana yo mu rwanda PAUL KAGAME, kuburyo amakuru agera kuri Kamarampaka yemeza ko imana y'urwanda ariyo fasil asenga cyane. Ayo makuru kandi yemeza neza ko iyo mana ayibeshya ko ayikunda bitagira urugero ariko nayo ikamwihorera kuko izi neza ko ayibeshya.

“NYAKUBAHWA PEREZIDA NZAKUGWA IMBERE KANDI NUPFA TUZAJYANA”

Aya ni amagambo bwana fasil Musa yibwiriye perezida kagame abivugira imbere yabandi bategetsi aho abantu batashye bumijwe nayo magambo, ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko ariwe wambere muguhakirizwa, uwo mwanya bikaba bivugwa ko warusanzweho RUCAGU BONIFACE wawicayeho ubwo yari guverneri w'intara y'amajyaruguru yagiye gusura KUMULINDI yinjira muri ya NDAKI( wa mwobo kagame yabagamo mugihe cy'urugamba) arawitegereza arangije aravuga ngo aha ni NAZARETI ngo niho havukiye umukiza ayo magambo yatumye yicara kuntebe yambere y'abamotsi none muminsi ishize habonetse undi wigitangaza kuburyo abenshi bemeza ko Ubu Fasil ariwe mumotsi mukuru bitewe N’ariya magambo yabwiye umukuru w'igihugu. Aha ariko abo bantu begereye Fasil bemeza ko ibyo avuga ataribyo biri ku mutima ahubwo abiterwa no kwigura kugirango batamwohereza muri gereza ya 1930 kwishyura ibyo yakoze muri genocide, doreko baba genocideri ba ruharwa Kagame ajya avuga akorana nabo Musa fasil ariwe uza kumwanya wambere cyane ko yari afite umutwe w'interahamwe yayobaraga witwaga  FFU(funguwa fujyo uwone)wamaze abatutsi mu Biryogo na Nyamirambo. Nyuma yaya magambo kandi fasil Musa yakoze ibishoboka byose ngo ibukuru bazamuhoze kw'ibere, kuko bamujugunye hanze gato imbwa zamurya. Ni mururwo rwego yigaruriye ishyaka rya PDI afatanyije na MUKAMA ABBAS alias NTAMBWAYUMUHUTU( Niko yitwaga mbere ya 1994).Ubu bakaba bararijyanye muri FPR, ndetse bakaba bitabira n'amanama ya FPR,  No mu bihe by'amatora bajya kwamamaza fpr. Ibi yabigezeho nyuma yo kwirenza ba nyirishyaka(PDI) aribo BUMAYA ANDRE na HABINEZA HAMIS, bakaba barafashe iy’ubuhungiro. Uyu Musa fasil ntiyagarukiye aho kuko Ubu niwe VUVUZELA ya FPR inyuzamo icengezamatwara yo guhindura itegekonshinga ngo babone uko perezida kagame agundira ubutegetsi. Amaze  gutangaza ibyo bamutumye, Fasil murwego rwo gushimisha imana ye Kagame yongereyeho agakeregeshwa ke ati ko hari nibindi bihugu bikomeye bikigendera ku bwami aho kugirango tujye duhora muguhindura itegeko, ntakuntu twarikuraho ubundi nyakubahwa ugategeka ubuzima bwawe bwose, ko aribyo abanyarwanda bashaka? Aha umuntu yakwibaza abanyarwanda yavugiraga bamutumye abo aribo. Ese ni abo muri PDI ? ntabwo yarekeye aho, akomeje campagne yo kwamamaza kagame ko agomba kuzagwa kubutegetsi, ndetse ko nta wundi wabasha kuyobora urwanda !!!!!! ukagirango yasanze urwanda rutagira abaruyobora cg ko ntabo yasimbuye kuri uwo mwanya. Abazi gusesengura politiki bemeza ko ibikorwa nimvugo bya Fasil Musa ntaho bizamugeza Ko nubundi ari hahandi he ari nka kapote(amaherezo yayo ni  muri poubelle) ko urugendo rwe muri politiki ruzarangirira muri gereza. Doreko nubusanzwe  Kagame adakunda indyarya zibwira ko zimurusha ubwenge nka FASIL MUSA umusingiza kumanywa akarara amutukira kw'ishyiga, ndetse abamuzi cyane bemeza ko kagame agize ikibazo uwambere wamwihakana ni fasil Musa nk’uko intumwa petero yihakanye yezu igihe yarasumirijwe n'abafarisayo, nyamara yari yamwijeje Ko niyo izindi ntumwa zamwihakana ko we bidashoboka ko ahubwo yakwemera agapfana nawe nyamara ntawutazi uko byagenze kuko niwe waje kumwihakana wenyine .Ese niba atari ukwigiza nkana uru rukundo  Fasil akunda Kagame kurusha bene wabo mubona atari urwa bihehe koko? uretse n’ibyo numugore wa Kagame ntiyakwemera gupfana nawenkaswe iyo siha rusahuzi  Fasil Musa. Reka tumuhe igihe kuko iminsi iravuga.

 

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

 

 

Tags: