You are here

RWANDA:KUKI IMIHIGO IKORWA N'ABAYOBOZI B'UTURERE GUSA AHO NTACYABA KIBYIHISHE INYUMA?

Nyuma y'umweyo umaze iminsi uvuza ubuhuha mu bayobozi b'uturere mu rwanda (district)twashatse kumenya imvo n'imvano yabyo, twegera bamwe muri ba mayor barokotse iyo serwakira y'a minisitiri KABONEKA FRANCIS waje muri minisiteri y'imiyoborere myiza (MINALOC)ubona ko hari mission imuzanye kandi koko yahise ayigaragaza ndetse atangira no kuyishyira mu bikorwa, ubwo igikorwa nyirizina yagitangiriye mukarere ka KIREHE ubwo yasuraga ako karere akahava yeguje Mayor wako karere bwana MURAYIRE PROTAIS. Abantu baketse ko bishoboka ko hari amakosa yakozwe n’uwo muyobozi, ariko icyaje kugaragara nuko yegujwe kugahato ndetse bikomereza no mutundi turere nka Gatsibo, Rwamagana, Gasabo, Karongi, Nyamasheke, na Rusizi  ibi byashimangiye umugambi wa Kaboneka wo kwirenza ba mayor bose kugirango yinjizemo équipe ye. Ariko ibi ntibyari bikwiye gukorwa mukavuyo, ndetse no guhimbira bamwe ibyaha mugihe harimo abagaragaje umusaruro mwiza mu rwego rw'imiyoborere ndetse no kwegera abaturage. Nk'umuyobozi w'akarere ka Karongi bwana BERNARD KAYUMBA wagejejwe imbere y'urukiko ngo ahatwe ibibazo, maze abaturage barakubita baruzura arinako basakuriza hejuru ko umuyobozi wabo arengana; ibyo byaje gutera leta ubwoba ifata umwanzuro wo kumurekura, iyo ni gihamya ko n’ubundi yari yarenganye ndetse bigashimangira n'akarengane kabagenzi be.

KUKI IMIHIGO IKORWA NA BA MAYOR BONYINE

Mubyukuri ntabwo imihigo ari ikintu kibi ni ukwiha intego kandi ukumva ko ugomba kuzigeraho byanze bikunze, iyo uhiguye umuhigo urabihemberwa ndetse ukahatambukana ishema n'isheja kuko uba ubaye imboni ya Bose, ikitegererezo cg intangarugero. Biratangaje kuba murwanda hahiga abantu bamwe; abayobozi b'uturere gusa. Aha ukibaza impamvu izindi nzego za leta zo bitazireba mugihe hakiri henshi hagaragara intege nkeya cg Niba abandi bakozi ba leta bo batagira intego Birumvikana ko ba mayor begereye abaturage ariko mukarere hakorera inzego zitandukanye birumvikana ko Mayor kugirango agere kuntego ze n’uko yuzuzanya nizindi nzego zikorera mukarere ayobora ariko murumva ko bitamworohera mugihe we yahize umuhigo agakorana n'abatagira indahiro z'imihigo. aha urumva ko moyor avunika wenyine, ariko ibipfa byose bikamwitirirwa nk’uko byagaragaye ku muyobozi w’akarere ka Gatsibo RUBONEZA AMBROISE wageretsweho amakosa y’abandi bikamuviramo kweguzwa. Aha kandi ikindi kidasobanutse ni uburyo bakorana n'inzego zibakuriye nazo zitagira imihigo. Nka ba guverineri cg minisitiri ufite uturere munshingano ze. Ikindi abantu bakomeje kwibaza ni uburyo aba ba mayor barimo kubira ibyuya bahigura imihigo imbere ya perezida wa repubulika, abandi bategetsi bigaramiye muntebe bigize ba ntibindeba bameze nkabaje kureba film ukibaza bo niba inshingano zabo zitagomba imihigo. Aho kandi baba huzuyemo na za nkomamashyi z'abadepite zirimo gusinzirira muntebe kandi ngo arizo zishinzwe kuvugira rubanda, arizo mbere na mbere zagombye gukora indahiro z'imihigo, aha ntawashidikanya ko imihigo kubayobozi b'uturere ari igitugu gikabije ndetse ari n'akarengane bakorerwa mugihe ntarundi rwego na rumwe mu gihugu rufite indahiro z’imihigo kuva kuri perezidanse kugera kumudugudu. Hakaba hakomeje kwibazwa icyaba cyihishe inyuma yiyi mihigo akoreshwa nko guhekesha urusyo bamwe abandi bigaramiye nk’aho badakorera leta imwe.

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

Tags: