You are here

Me EVODE UWIZEYIMANA ARARIRA KU ISESEME/NASOBANURE UKO YINJIYE MU GATSIKO K’AMABANDI!

Uyu mugabo kuwa gatandatu tariki ya 14 werurwe 2015 yumvikanye kuri radio Rwanda mukiganiro bise isesenguramakuru aho yihanukiriye akavuga ko mandat za perezida zakurirwaho bariyeri ntizigire limite, arongera ati; itegekonshinga abaturage baryitoreye nibabishaka, bazatuma abadepite barihindure, kugirango bongere bitorere uwabayoboye neza. asoza avuga ati; KAGAME ni intwali, kuko yabaye mu rugano kandi abohoza igihugu. Ukibaza ibi aho bihurira n'itegeko nshinga rigomba kubahirizwa.
Reka turebe evode uwizeyimana uzanye umuvuduko nkuw'imbata uwo ariwe.
Mugihe yari akiri mubuhungiro mugihugu cya CANADA uyu munyamategeko wihinduranya nk'uruvu evode uwizeyimana yirirwaga ahebebera mubitangazamakuru nka BBC atuka leta ya Kigali ariko yibasira n’abategetsi bayikorera,  akenshi ugasanga ibyo avuga bishingiye ku rwango no kwivangura bigaragara ko yaryonse mu mabere; ariko ikigaragara ni uko yabiterwaga n’ubusambo, ashaka ibyo kurya, nubwo kuri Ubu asigaye yarigize intama kandi ari ikirura. kuberako nawe yinjiye mumubare wa babahutu bagenda bubitse imitwe nk'ibihwagali kubera amahano bakoze, abo nibo birirwa babeshya KAGAME ngo ni nyagasani, kuko bazi neza ko ariwe ubakingiye ikibaba, doreko yigeze kwivugira ko muri leta ye harimo abajenosideri.  umuntu akaba yakwibaza niba abicanyi n’abajura bacumbikirwa mu nteko no muri gouvernement!!! Evode yikoreye amashyiga 3 :
ISHYIGA RYA MBERE
- LETA YA FPR IMEZE NK'AGATSIKO K'AMABANDI
Uyu muvuzanduru wigize intyoza mukuvuga akigira n'umuhanga mumategeko igihe nikigera cyo kubazwa amahano ye, ubanza ururimi rutazasohoka mukanwa. Ubwo yihanukiraga kuri BBC gahuzamiryango akavuga ngo leta ya Kigali imeze nk'agatsiko k'amabandi ngo gakora nka mafia, nyuma yigihe gito atangaje ibyo bitakaragasi abantu benshi batunguwe no kumva yageze Kigali bidateye kabili ngo yahawe imyanya mu butegetsi. Azasonurira abanyarwanda uburyo yinjiye muri ako gatsiko k’amabandi, byumvikana ko yari asanzwe ari ibandi!! bizamugiraho ingaruka doreko yananiwe kumira umuriro ananirwa no gucira akaryoshye.
ISHYIGA RYA KABILI
-ABAHUTU BABESHYA FPR KO BAYIKUNDA NAYO IKABABESHYA KO IBIZI
Ndabaza evode ko akarenze umunwa ko karushya ihamagara waba uzi neza icyo DR MUGESERA LEON azira waba uziko azira akarimi nk’ako kawe?  ubuse twibaze ko wowe na fpr umurongo wo kubeshyana mwawurenze? ntawubeshya undi? cg warihutuye ntabwo ukiri muri babahutu bayibeshya? ibyaribyo byose uko mubanye kose harimo umwe ubeshya undi,  kdi ntibizatinda kugaragara. Ariko Evode niba wumva urira kw'iseseme ushatse wakwisubirira muri Canada. 
-ISHYIGA RYA GATATU
IBYO FPR IZAKORESHA EVODE
Duhereye kuri ibyo byo hejuru nibindi tutarondoye wivugiye ntawuguhagaze hejuru, ndetse ntanuwahamya ko harinyungu wari ubifitemo, ubu noneho haribazwa ibyo uzakora uri kuvugishwa no gukoreshwa n'uwakugaburiye agutegeye kumbehe ye. Uzabyifatamo ute ko kandi utazahakana, uzavuga ujunditse se? uzabanza umire se? cg uzabanza ucire bibe uko byakabaye !! ndabona muminsi iri imbere uzahura nihurizo rikomeye ubwo watangiye guhebeba muguhindura itegekonshinga, ukaba wiyemeje gukora iyo bwabaga ndetse ukaba witeguye no kwitangaho igitambo ngo perezida kagame agume ku butegetsi.
ariko urarye uri menge kuko ibyerekeranye n'amatora bitaguhiriye, uribuka ko nyuma y'amatora y'a 2003 wakijijwe na nyagasani nubu uba ukiri mu gihome niyo mpamvu mbona guhubuka kwawe, no kwibwirako urusha abandi ubwenge, ndetse no kubeshya, byanze bikunze bizaguta mu kagozi muri 2017. Umenye ko n'icyaha cyo kubeshya wasize abahutu bose nabyo uzabiryozwa, kuko ubuhutu bwawe n'ikinyoma cyawe nta muhutu wagusabye kubimutwerera cg kumubera umuvugizi.

UBWANDITSI :info@kamarampaka.com

Tags: