You are here

PEREZIDA PETERO NKURUNZIZA MW'IKINAMICO RYO KWIGABAHO IBITERO KUGIRANGO ABONE UKO YIRENZA ABANYAPOLITIKI BAMURWANYA.

Nyuma yo gucamo ibice amwe mumashyaka akomeye nka UPRONA na FNL ndetse agatangira gutoteza bamwe mubanyapolitiki badashyigikiye umugambi wa perezida Petero Nkurunziza wo guhindura itegeko nshinga cg ibwirizwa shingiro ngo abone uko agundira ubutegetsi bikabaviramo guhunga ndetse agashaka no kubatotereza aho bamuhungiye nka bwana ALEXIS SINDUHIJE perezida w'umugambwe MSD, aho yahungiye mububiligi ariko leta y'uburundi igashyiraho impapuro zo kumuta muri yombi nubwo igihugu cy'ububiligi cyabyirengagije, aha kandi twavuga na visi perezida we wahunze muminsi ishize witwa COL BUSOKOZA bivugwa ko yaba yarahungiye murwanda, nyuma yibyo nkurunziza yabonye bidahagije kuko abamurwanya bari mumoko yose kandi bafite ingufu ndetse harimo nabo mw'ishyaka rye rya CNDD-FDD bamurwanya bucece Ubu yasanze iturufu yanyuma ariyo kwigabaho ibitero kugirango abone uko yirenza abatamushyigikiye bose.

IGITERO CYO MU CIBITOKE CYITIRIWE NKURUNZIZA PATRICK WA FORDEBU

Igitero giherutse kwataka muntara ya CIBITOKE bivugwa ko abateye bari bavuye muri CONGO cg MURWANDA bagaca mw'ishyamba rya KIBIRA, ariko ingabo z'uburundi zibasha kugikubita inshuro. Ubu amakuru agera kuri kamarampaka twakuye munzego ziperereza z'uburundi aremeza ko icyo gitero cyakozwe na leta y'uburundi kugirango perezida Nkurunziza akigereke kubayobozi b'ishyaka FRODEBU abone uko abirenza ndetse ubu akaba yamaze guta muri yombi PATRICK NKURUNZIZA uyobora urubyiruko rwa FRODEBU uyu bakaba bamwikanga cyane kuko atavugirwamo, kandi urubyiruko rukaba rumwibonamo cyane ndetse bikaba bivugwa ko ariwe FRODEBU iteganya gutangaho umukandida mumatora y’umukuru w'igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka. PATRICK NKURUNZIZA yatawe muriyombi tariki 15/01/2015 agerekwaho ibitero byo mu cibitoke mugihe kandi akorerwa iri hohoterwa umuvugizi w'ingabo z'uburundi COL GASPARD BARATUZA ntarigera atangaza kumugaragaro abagabye icyo gitero ahubwo asobanura ko bikiri ibanga aha hakaba harimo urujijo no kwivuguruza bikabije, aho igisirikare cyanga kuvuga abateye igihugu abo aribo ariko bwacya ukumva ngo kanaka yafashwe azira ibyo bitero, aha murumva ko ari ikinamico. Uyu NKURUNZIZA PATRICK ikindi bamuziza akaba aruko akunzwe cyane muburundi, cyane cyane ko yateye ikirenge Mucya se NIMBONA LEON wari ministre kubwa MELCHIOL NDADAYE, ndetse akaba ari kumwe n’ impirimbanyi za demokrasi  I Burundi, kubera amateka ya se ndetse nibikorwa bye muri sahwanya frodebu. Ubu niyo mpamvu CNDD FDD ishaka kumwirenza kuko niwe ubangamiye ibikorwa by'urubyiruko rwa cndd rwitwa IMBONERAKURE zirirwa zitera ubwoba abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Bikaba byatangiye gutera impagara n'umwuka mubi mu gihugu cy'uburundi  cyane mumujyi  wa Bujumbura aho bigaragara ko hatutumba umwuka w'intambara irimo guhemberwa na perezida Nkurunziza kugirango  agundire ubutegetsi. Iri fungwa kandi rya patrick Nkurunziza rishobora gutera intambara yeruye ,doreko amashyaka atavuga kumwe n'ubutegetsi aherutse gukora urunani cg coalition ariyo UPRONA,FNL,na FRODEBU akaba aribyo byateye perezida Nkurunziza guhuzagurika ndetse akaba anatinya ko ibyabaye muri BURUKINAFASO nawe byamugeraho.

 

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

Tags: