You are here

NYUMA Y'ABAYOBOZI BAKURU, ABO MUNZEGO Z'IBANZE NABO BARI MU MWIHERERO I GABIRO YO GUHABWA AMABWIRIZA Y'UKO ITEGEKONSHINGA RIGOMBA GUHINDUKA.

Nyuma y'umwiherero w'abayobozi bo ku nzego zo hejuru z'igihugu uheruka muminsi ishize, aho bivugwa ko uriya mwiherero ariwo warukomeye cyane kurusha iyindi yawubanjirije, impamvu akaba aruko igihugu kiri mw'ikorosi rikomeye rya politiki, cyane ko ishyaka riri kubutegetsi rya FPR ryifuza ko itegekonshinga ryahindurwa kugirango ryongere ritangeho KAGAME umukandida, ibi ariko bikaba bitamworoheye na gato kabone niyo yaba afite imbaraga zingana gute kuko azi neza ko ari ukwica amategeko kandi akaba ari ukunyuranya n'ibyifuzo by'abaturage byitwa ko baryitoreye. Ibyo ariko ntacyo bimubwiye kuko n'ubundi nta muturage wamusimbura, akaba ariyo mpamvu yaje igabiro mumwiherero yariye karungu kuko niho hari abo akeka ko bamusimbura. Usesenguye neza ijambo yabwiye abo banyakubahwa ntagushidikanya ko yabakuriye inzira ku murima ko niba hari nuwarufite igitekerezo cyo kumusimbura ko yasubiza amerwe mw'isaho. Perezida kagame icyo gihe yavugiraga mu migani nka yezu, aho yatangiye ababwira ko ntacyo bamaze, akazi kabananiye ndetse ko n,amashuri bize ntacyo abamariye. kubabwira aya magambo ntakindi bigamije uretse kubatera ubwoba no kubahahamura kugirango bose bamushyigikire mumugambi we wo kugundira ubutegetsi. Aha kandi yaraneruye avuga ko ngo hari abanyamahanga bamaze iminsi bamugira inama bamwereka abantu bafite ubushobozi (performance)bwo kumusimbura ariko we ngo akabahishira kuko aziko ntacyo bashoboye. Ntawashidikanya ko perezida kagame umugambi yawugezeho dore ko abari mu mwiherero ubu bari mw'irushanwa ryo kwerekana ko ntawundi wabasha kuyobora urwanda, ko itegeko rigomba guhinduka, intore izirusha intambwe Paul kagame akagumana inkoni y'ubugaba. Aha ariko nta nuwamugaya kuko niba abwira aba docteur, ba professeur, ba ingénieur bamwicaye imbere ko ntacyo bize, ko ntanicyo bamaze bakabyemera hakabura n'umwe umunyomoza, ni ukuvuga ko aribyo ahubwo abo bantu bari bakwiye kwirukanwa. Nutabikora nawe uzajya mugatebo kumwe nabo .Biratangaje kubona aho kugirango bereke perezida kagame ko yibeshye, ko amashuri bize atari impfabusa ahubwo abanyarwanda batangajwe no kumva hari ababishimangira, aho ministre muzima HARERIMANA FAZIL MUSA mu muhango wo gusoza amahugurwa y'abapolisikazi yivugiye ko ngo mumwiherero perezida yamugeraga imbere akabura aho arigitira, nonese aba yagiye gukoriki Niba adashaka ko bahuza amaso?? ese atinya iki ?? biratangaje kubona muri gouvernement ya perezida kagame harimo abantu nk’aba ,ni igisebo kuri kagame ubwe,n'igisebo kuri leta ye yose ni n'igisebo kubanyarwanda bose .

UMWIHERERO WAMBERE W'ABAYOBOZI B'INZEGO Z'IBANZE UGAMIJE IKI??

IGABIRO mukarere ka gatsibo hari kubera umwiherero w'abayobozi b’inzego z'ibanze bagera kuri 500 ; ukaba uteraniyemo abayobozi b'imirenge,ba exécutif b'uturere, ba mayors buturere, ba gouverneur n'abakozi kurwego rw'intara n'umujyi wa Kigali na MINALOC minisiteri ifite ubutegetsi bw'igihugu. uyu mwherero ukaba uyobowe n’igihangange ministre KABONEKA FRANCIS, akaba ari umu cadre ukomeye wa fpr ndetse akaba yaramize bunguri ya politiki y'iyozabwonko ya fpr. Ni nawe wateguye uyu mushinga w'umwiherero mu rwego kubereka uko bazashyira mu bikorwa umugambi wo guhindura itegekonshinga bikitirirwa abaturage, cyane ko aribo babegereye. ntawashidikanya ko uyu mugambi uzashyirwa mubikorwa 100% dore ko abo bayobozi  bose bari mw'ishyaka rya fpr. ikindi n’uko bagomba gukora iyo bwabaga kugirango nabo bazagume ku mbehe zabo, dore ko iyo haje inkundura nk’iyi itabura abo isiga yubikiye imbehe. Uyu mwiherero kandi uratanga amasomo menshi kuri politiki y'urwanda imbere mugihugu, cyane ko abayobozi bizi nzego zibanze bo birazwi ko abenshi bakunze(batinya) kagame kandi bakaba batamubeshya nk'abo mu nzego zo hejuru, bamubeshya ngo napfa bazajyana. Ikindi n’uko abenshi ari urubyiruko bagishaka kwiyubaka no kwiteza imbere no kuzamuka muntera. uyu mwiherero kandi uhishe byinshi kuko nyuma yawo ibikorwa bizakurikira iriya propagande yo guhindura itegekonshinga bizaba biremereye cyane nk’uko umuturage wo mumajyepfo aherutse gutangaza ko aziyahura perezida kagame nadakomeza gutegeka urwanda. ngirango muriyumvira aho bigeze, nyamara uwo muturage byabonekaga ko asa nudaheruka kurya ndetse nta n'inkweto yari yambaye. birumvikana ko aba Bayobozi bazava mu mwiherero bashyizemo karishya kuburyo bitazabatangaza abaturage bazindukiye mu mihanda bavuga ko bashaka kagame wabo, nk’uko bigeze ku biririmba mu 2008 bashaka rose kabuye wabo igihe yafatirwaga mubudage, cg muri 2004 igihe abaturage bagiye kwirukana ambassadeur w'ubufaransa, igihe juge brougiere yasohoraga mandat d’arrêt zo guta muri yombi bamwe mubasirikare ba RDF.
Uyu mwiherero urakomeye cyane kuko niwo ugiye guhindura ibintu mu gihugu. ikibabaje n'imisoro y'abanyarwanda igiye kuhatikirira kandi n’ubundi icyemezo cyararangije gufatwa.

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

Tags: