You are here

RWANDA:URUNTURUNTU MUKARERE K'IBIYAGA BIGALI, PEREZIDA KAGAME WE AHISEMO KWIGIRA UMWERE.

Nyuma y'ukwezi kumwe gusa perezida JOSEPH KABIRA agerageje gutekera umutwe abanyekongo bakamubera ibamba birasa naho byahumuye bagenzi be bo mubiyaga bigali, ndetse Ubu ibintu Bikaba bisa nibyahinduye Isura mukarere hose kuko byatumye bamwe bisubiraho abandi bagahindura umuvuno murwego rwo kwiteganyiriza cg kwitegura uko ijuru rizabagwa hejuru. Duhereye muri Congo biragaragara ko guceceka kwa Kabira no kwirengagiza ikibazo cya m23 na fdlr ariho ruzingiye ingata, kuko ntawashidikanya ko mugihe gito bizabyara impaka z'umuvurungutano kuko byanze bikunze bizica amatora ndetse byice n'abantu, uwutabibona n'udashaka kdi icyo gihe nibwo ikibyimbye kizameneka, ukuri kukajya ahagaragara ,ibi kandi birashimangirwa n’imvugo za politiki ndetse n'ibikorwa bidasobanutse birimo amacenga menshi, ariko bikaboneka ko banyiri amacenga bazi neza icyerekezo, ndetse bakaba basa nabaziranyeho ikizavamo LETA ya CONGO,UN-MONUSCO,n'URWANDA, ntagushidikanya ko uguterana amagambo no kwivuguruza kwa hato na hato bifite icyo bihishe murwego rwo kuyobya uburari kubaturage b'akarere ndetse no guhuma Amaso amahanga atabishyigikiye.Ubu ikibazo cya akarere kimaze gufata indi ntera aho abategetsi batangiye guca amarenga y'akabari k'umutima.

UGANDA PEREZIDA MUSEVENI WE YERURIYE ABAGANDE !!

Nk’uko muzehe museveni abimenyereye iyo byakomeye amatora yegereje yambara MILTARY UNFORM akajya mu bwato bw'intambara muri Lac Victoria n'abasirikare benshi, yava yo akanyura mu bigo bya gisirikare ahetse imbunda ye ya KARACHNIKOV AK 47, urugendo akarurangiriza mu mujyi wa KAMPALA ari muri bulende cg tank aho ziba zimuherekeje ari nka 200, abaturage bose bagahurura bamara kumwibonera yambariye urugamba bagataha bose bamusingiza. Kuko ari inyaryenge umugambi we awurangiriza kuri televiziyo y'igihugu akageza ijambo ku bagande ati sindi général w'amashuli ndi général w'intambara, niba mutanshaka muzambwire! aha murumva icyo aba ashaka kuvuga, yarangiza ati baganda bange nimukore business, ubundi politiki muyindekere. Uyu musaza yarabemeje kuko nta mugande ushonje nta nuwo barenganya, ni nayo mpamvu asunitse iminsi ndetse akaba afite n'akarusho ko gushaka abatavuga rumwe nawe akababaza ibyo bifuza ariko bitari ukumusimbura k'ubutegetsi, ni mururwo rwego aherutse gucyura GEN TUNYEFUNZA DAVID wari warahungiye mu bwongereza ndetse na COL  SAMSON MANDE  na COL CYAKABARE bari barahungiye muri NORVEGE. Ibi  byose ariko ntwavuga ko bimuha agahenge kuko imyaka 29 amaze ku butegetsi irahagije uretse ya ndwara yabokamye yo kugundira bikabaviramo kuvaho nk'ibisambo kabone niyo baba barakoreye ibihugu byabo.

BURUNDI: PETERO NKURUNZIZA NATISUBIRAHO BYANZE BIKUNZE AZASANGA NDADAYE KWA NYAMUZINDA.

Uyu mu perezida ntawashidikanya ko asigaye ameze nk'umwiyahuzi nyuma yo gusigara wenyine mubamufashije kugera kubutegetsi, dore ko abagerereye uhereye kuri  HUSSEIN RADJAB wabaye perezida sa CNDD-FDD;  RAMADHAN KARENGA, GEN NIYOMBARE GODFROID aherutse kwirukana munzego z'iperereza,nabandi benshi. Biravugwa ko uyu mu perezida yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma yo kubona ko abo mw’ishyaka rye batamushyigikiye mukugundira ubutegetsi, aho bamwereka  byagira ingaruka, ndetse bikica n'amasezerano ya arusha yatumye amahoro aboneka muburundi ndetse na demokrasi isesuye bakaba bayikozagaho imitwe y'intoki. uku kwinangira kwa Peter nkurunziza kwamuciriye amarenga aho ibyegera bye byashoboye gutorokesha umwanzi we wa mbere Hussein radjab, wari ufungiye mu mpimba Ubu bikaba bitaramenyekana aho aherereye ariko abenshi bakaba bemeza ko itoroka rye ryaba ari ikimenyetso cy'iminsi yanyuma ya Nkurunziza.

PAUL KAGAME ITURUFU YE NI IKINYOMA!!!!!

Ubwo yatangizaga inama y'umwiherero wa 12 mu kigo cya gisirikare cya gabiro, perezida kagame ntiyariye iminwa kubategetsi bamaze imyaka n'imyaniko bamukamira mukitoze aho bamubeshyaga ngo biragenda, ndetse ko bageze kukigero cya 70/100. Mu nzego zose ariko bigaragara Ko bamuhaga rapport z'impimbano, cg bimwe bita gutekinika bikaba bitandukanye cyane n’uko amaze iminsi yivugira mugituza ko urwanda rwateye imbere. ibyo perezida kagame yavuye mumwiherero ntabwo byatunguranye kuko abatavuga rumwe nawe babivuga kenshi. Kagame yaje yariye karungu aho yibasiye ibigirwamana byo muri FPR nka MUSONI JAMES,FRANCIS GATARE, GATETE CLAVEL na wa murenzamase FASIL MUSA, bikaba byaratunguye abantu kugirango kagame yibasire aba bagabo kuko basanzwe ari ibimana byo muri FPR. Nubwo bwose yabatungaga intoki nk’abagaragu be, nawe si shyashya kuko Niba amaze imyaka irenga 15 ku butegetsi atarabona aho bipfira ni uko adashoboye,yari akwiye kwegura cg akeguza gouvernement yose Niba koko bamubeshya we akaba umwere. N’ubwo kandi yavuze amazina makeya byagaragaraga ko arimo abwira abidishyi bose bari bari bamwicaye imbere,uvanyemo ab'inzego z'umutekano doreko bo ibibazo by'umutekano atabivugira hariya.

Abasesengura politiki ya kagame baremeza ko arimo gukina iturufu yo guteza ubwega no kwikundisha kubaturage, mu gihe yenda guhindura itegekonshinga ngo abone uko agundira ubutegetsi ,mugihe inzara ivuza ubuhuha mugihugu, ubukene bukaba bunuma ibyerekeranye n'ingufu, amazi,  transport n'ubuzima bikaba byaraburiwe igisubizo, Ubu nibyo kagame agiye kuziza abo bategetsi avuga ko bamubeshya akaba agiye kubishyiramo ingufu nyinshi amaraso mashya n'amafaranga menshi kugirango abaturage bamugarurire icyizere nk’uko bimeze kubitwa ABANYONZI batwara amagare bari Baraciwe muri Kigali bakagarurwa na perezida kagame vuba aha Ubu bakaba bafite ubuzima gatozi ndetse nuwavuga ko aribo bakunzi ba kagame murwanda ntiyaba yibeshye.

 

Umusomyi wa Kamarampaka i Kigali

Tags: