You are here

Umusirikare w’u Rwanda yirasiye muri Centrafrique arapfa

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

 

Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda witwa Private Ngabo Jean Claude wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui muri Centrafrique yirashe arapfa.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’urupfu rw’uyu musore wirashe ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015.

Brig. Gen. Nzabamwita akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda n’Urwego rw’Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA) biri gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye Pte Ngabo kwirasa.

Umuryango we wamenyeshejwe iyi sanganya kandi Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko zifatanyije n’umuryango we mu bihe bigoye urimo.

Muri Kanama uyu mwaka undi musirikare w’u Rwanda yarashe bagenzi be batanu barapfa na we araraswa, aho umwe wari wakomeretse bikomeye yapfiriye mu bitaro bya Nakasero muri Uganda.

Ubutumwa bwa MINUSCA burimo abantu bose hamwe 10,806 barimo abasirikare 9,110 abapolisi 1,552 n’indorerezi z’abasirikare 144 bose bava mu bihugu 46, muri bo u Rwanda rukaba rufiteyo abasirikare n’abapolisi barenga 850.