You are here

PEREZIDA KAGAME ATI NTAWANKURA KUBUTEGETSI N'UZABIGERAGEZA BIZAMUGORA

Mwijambo yavuze asoza inama yiswe umushyikirano le19/12/2014 perezida kagame aho yavugiye amagambo ateye ubwoba ariko agaragaramo no kwiheba cyane aho yabanje kuvugira mumihezo n'imizimizo ariko mubyukuri yashakaga gukurira Inzira kumurima abirirwa bamusaba kutagundira ubutegetsi, n’abibazaga uko bizagenda. Nyuma yo kubimubazaho inshuro nyinshi ariko yaranze gutanga igisubizo kitaziguye, perezida Kagame agereranya KUVA KU BUTEGETSI no KWAMBURWA UBUZIMA. Iyo ashaka guhahamura abantu buri gihe azana amagambo akarishye dore ko aba abwira uhereye ku bategetsi ba gisivili n'abagisirikare ndetse n'abaturage baba batumiwe, bose imitima iba yenda kubavamo aho baba bifashe mapfubyi bose bagaragaza ko bayobowe n'umunyagitugu karahabutaka. Usesenguye neza ijambo yahereyo yihaniza abamuhumeka bose perezida kagame yagize ati : “ntawatubuza uburenganzira bwo kubaho n,uzabigerageza bizamugora !” ubona ko ntakindi yashakaga kuvuga uretse gusubiza abashaka Ko ava kubutegetsi. Ko n,uwagerageza kumukuraho byamuhenda. Kuko ntibyumvikana uburyo kagame yihanukira akavuga ngo hari abamubuza kubaho, ni bande?  Iyo bavuze ko nta bwisanzure buri mugihugu,nta demokrasi,ko nta kubahiriza uburenganzira bwa muntu burangwa mu rwanda, ibyo nibyo yita kumubuza kubaho? iyo bakubajije impamvu abanyarwanda  wabahinduye ibiryo by’ amaf i yo mukiyaga cya RWERU, ibyo nibyo wita kukubuza kubaho? Bwana Kagame reka gushinyagurira abanyarwanda, kandi umenye ko ibyo byivugo by'ibikabyo atari wowe wambere ubyivuze, ngirango uribuka mu bihe bya nyuma bya perezida HABYALIMANA yarivuze ATI ndi ikinani cyananiye abagome n,abagambanyi, nyamara ntaminsi 300 yari asigaje kw'isi, ingero ni nyinshi warukwiye kwitonda kuko uzi aho uva ariko ntuzi aho ujya. Biratangaje kumva uhagarara imbere y'abanyarwanda ukiyemerera ko burya ataribo usuzugura bonyine, ahubwo ko nabagushyizeho ujya ubasuzugura, aho wandagaje intumwa za ONU zari ziyobowe na JOSE AYALA LOSO aho zagusabaga kureka kugaba ibitero muri zone turquoise yagenzurwaga n'abafaransa, ariko ukanga ukabikorera icyo,uwashaka yabihuza nabagusaba kuva kubutegetsi ko ahubwo baba bagutera imbaraga zo kubugundira ,abagusaba guhagarika ubwicanyi, bagutera imbaraga zo kubwongera, abagusaba kurekura imfungwa za politiki batuma uzongera, ibyo byose ukomeza kugaburira abanyarwanda ucunge neza utazarenza igipimo, kuko nibigaruka bizabyara 94 uretse ko wowe ngo iyo utari muntambara ntamahoro uba ufite. ikindi PEREZDA KAGAME YAVUZE KO HARI IBIBAZO BITERA UBWABO N’IBYO BATERWA NO HANZE icyo yashakaga kuvuga ni kuri ya DOCUMENTAIRE ya BBC imushinja gutanga itegeko ryo kurasa indege ya HABYALIMANA, no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyarwanda. Aho atangiye kwikoma ba mpatsibihugu bamushyize ku butegetsi, aha umuntu akaba yakwibaza niba kagame azarasa ubwongereza nkuko yarashe abafaransa aho yari yabategeye ambuscade  i KIZI cya MARABA i BUTARE. Ikindi abantu bakomeje kwibaza n’uburyo kagame mw'ijambo rye asoza ikiswe umushyikirano, yongeye kugaruka cyane kw'ijambo URUGAMBA, INTAMBARA aha ukaba wakwibaza impamvu aribyo ahoza mukanwa ndetse ashaka kwiyerekana nk’umuhanga wa byose ndetse ko ntawamutsinda, ariko yarakwiye kureka kwishongora kuko wa munsi ngirente iyo wageze na bya bitwaro ubitse bikubana ibibando, ukabura icyo ubikoresha, bakabigufatana nk’uko byagendekeye FAR 1994, ubwo baburaga amasasu y'ibibunda binini bakajya kubihisha kugisenyi  i muramb. Ikindi iyo ntambara uririmba uzarwana nande ? uzayirwana ute? uzayirwanisha bande?uzayungukamo iki? uzayitsinda? Bwana Kagame uzasubize abanyarwanda ibyo bibazo, ikindi warukwiye kureka iterabwoba no kuduhoza ku nkeke turarambiwe. Biratangaje kubona uhamagara abanyarwanda ukabavana mumirimo yabo ibatunze ubabeshya ngo baje mumushyikirano bagasanga baje mu nama yo gutegura intambara yo kumarisha bene wabo, icyo warukwiye kumenya gituma ushyira ubwenge ku gihe nuko izo nkomamashyi zikwicaye imbere zifashe mapfubyi hari umunsi ayo mashyi azavamo induru birabe ibyuya.

BISAMAZA JOEL

Tags: