You are here

RUCAGU BONIFACE RUSISIBIRANYA, IMASHINI YO GUSYA ABAHUTU BO MU MAJYARUGURU

Banyarwanda, ikinyamakuru cyanyu KAMARAMPAKA kiyemeje kubagezaho ibyo mutajya mubasha kumenya, kumahano akomeje kugwirira urwanda. Ba nyirabayazana bayo tukaba twarabakoreye iperereza ryimbitse kuri wa MUMOTSI wa KAGAME witwa RUCAGU Boniface, uyu akaba akomeje wa mugambi we wo kumarira kw,icumu abahutu bajijutse bo mumajyaruguru dore ko yawutangiye muri 1998, ubwo yari prefet wa Ruhengeri, ubwo ariwe wakoraga amaliste y’abahutu bagomba kwicwa; abize n,abacuruzi , yarangiza agahereza inkotanyi zikababagira ibisiga. Icyo gihe yazengurutse uturere twose twa BURERA,BUKONYA ,BUBERUKA,BUHOMA ,MUSANZE , hose yagendaga akora za liste zabagomba kwicwa. Uyu mugabo uvugwaho gukunda kunywa amaraso ntabwo arunamura icumu kuko umugambi bivugwa ko agiye kuwurangiza muriyi minsi, aho yatangiriye mukarere ka BURERA aho bwana HABUMUREMYI PIERRE DAMIEN akomoka.

Bikaba bivugwa ko ntamuhutu ujijutse ukiharangwa, nyuma yo kwivugana umuhuzabikorwa w’umurenge wa Cyuve, ko ubu badukiriye nabaturage ba rubanda rugufi. Uyu mwidishyi kandi abantu bakomeje kwibaza niba ari umunyarwanda, dore ko akebo arimo agereramo abahutu bo muri nord(ABAKIGA), ari nako yagereyemo abatutsi mugihe cya genocide na mbere yayo mumyaka ya 1993-1994, aho yahamagariraga abahutu kwikiza umututsi, ko ariwe mwanzi wabo. Ibyo yabikoze munyandiko yanyujije mu binyamakuru bigafatwa nk’ivanjiri kuko yari umuntu ukomeye mugihugu: yari umudepite wa MRND. Dore zimwe mu nyandiko za Rucagu Boniface yanyujije  mu kinyamakuru  Kangura Nr 46 mu kwezi kwa Nyakanga 1993 :” UMUTUTSI UMUVURA IJISHO YAMARA GUKIRA AKARIGUKANURIRA “, “ UMUTUTSI UMUCUMBIKIRA MUKIRAMBI AKAGUSANGA MU BURIRI “ “IGIHUGU KITICA IMBWA CYORORA IMISEGA”, “ AHO UMUTUTSI YANITSE NTIRIVA”,  “ MUTOTO WA NYOKA NI NYOKA” . Iyo usesenguye neza aya magambo ya rucagu ubona ko ntakindi yaragambiriye uretse irimburabatutsi ntawashidikanya ko umugambi yawugezeho kuko abatutsi barishwe, none yadukiriye abahutu,umuntu ntiyabura kwibaza impamvu Kagame yirirwa ashakisha abajenocideri, kandi nawe ubwe  yarivugiye ko abana nabo. Abantu bakaba bakomeje kwibaza niba Rucagu ari umunyarwanda cg niba azasigara atuye urwanda we na KAGAME bonyine. Aha kandi bivugwa ko Rucagu ngo atajya areba Kagame mumaso kubera guhakirizwa. Ababizi neza bavuga ko ngo aba atutubikana(kubira ibyuya). Uyu mugambi mubisha wa Rucagu kandi awukomereje no murubyiruko aho basigaye bafata n’abana bavutse nyuma yiyo ntambara ngo nibasabe imbabazi mwizina ry’ababyeyi babo, bivuga ko  umwana w’umuhutu azajya avukana icyaha cy’inkomoko, abeho abebera, agende yubitse umutwe, uwanze bamwirenze. Ntawashidikanya ko ya gahunda ya  ndi umunyarwanda ari umugambi wateguwe wo kurimbura abahutu, iyo Rucagu yirirwa mubana bato ari muri  iyo politiki yiyozabwonko ya FPR, yo gusiga abahutu bose icyaha. Rucagu yarakwiye kwibaza aho azasiga abamukomokaho, nubwo bavuga ko ntamwana agira, kubera ko atabyara. ikindi Rucagu yarakwiye kumenya ko urwanda atari akarima ke, aho yica uwo ashaka murwego rwo gushimisha uwamukamiye ariwe KAGAME, ndetse akaba yaranamugize umutagatifu kuko bose bahuriye kuriyo ngeso yo kunywa amaraso y’abanyarwanda.Abanyarwanda muhaguruke mwirwaneho naho ubundi ba rusisibiranya na ba kavamahanga baratumara.birabe ibyuya.

 BISAMAZA JOEL

Tags: