You are here

GENERAL KABAREBE JAMES, UMUSIRIKARE UFITE AMATEKA YIHARIYE KW'ISI

Nyuma yo kuba umusikare ukomeye mu bihugu bitatu ndetse akaza no kuba umugaba mukuru w'ingabo z'ibihugu bibiri bitandukanye GEN KABAREBE JAMES twagerageje gukusanya amateka ye kugirango abenshi batamuzi cg bamwumva kw'izina gusa basobanukirwe neza uwo ariwe. Kabarebe yavukiye mubuhungiro mugihugu cya UGANDA muri 1962 mugihe muricyo gihugu hari ubutegetsi bw,igitugu bwa IDI AMIN ariko bivugwa ko ntacyo yaratwaye impunzi z,abanyarwanda yaje guhirikwa na MILTON OBOTE mû 1979 nyuma yimyaka ibiri gusa OBOTE yahise yirukana abanyarwanda muri Uganda muri 1981 ubwo impunzi z'abanyrwanda zirukanwaga kubutaka bwa Uganda kabarebe n'ababyeyi be kumwe nizindi mpunzi basesekaye ku mupaka w'urwanda na Uganda ahitwa ku muvumba ku mugezi wa muvumba ugabanya urwanda na Uganda. Mu gihe bari bategereje ko abategetsi bazakubakira ngo babahe ikaze ndetse n'ubufasha bw'ibanze siko byabagendekeye kuko préfet wa BYUMBA n’uwaruhagarariye inzego z'umutekano ADJUDENT CHEF tutabashije kumenya amazina ye baraje bageze kuri urwo ruzi rw'umumuvumba babwira izo mpunzi bati UGANDA IRABANZE KANDI NATWE NTITURI BUBAKIRE NIMWIYAHURE MURI UYU MUGEZI W'UMUVUMBA. Impunzi zimaze kumva ayo magambo zasubiye mu bugande zibundabunda ariko muri uwo mwaka nibwo MUSEVENI yaratangije urugamba rwo kubohora Uganda kuburyo abasore benshi b’impunzi z’abanyarwanda bahise binjiramo ku bwinshi, kuko ntayandi mahitamo bari bafite.

GEN KABAREBE YINJIYE IGISIRIKARE KUBERA AMAGAMBO ADJUDENT CHEF YABABWIRIYE KU MUVUMBA

Nyuma yo kumva ayo magambo kabarebe yafashe umwanzuro wo kwinjira munyeshyamba za museveni , nyuma yaho museveni afatiye igihugu muri 1986 kabarebe yakomeje Akora mw'iperereza bivugwa ko ari naho yahuriye na KAGAME. Yagiye akora za formations  zitandukanye za gisirikare nubwo tutabashije kuzimenya zose ariko hari izo twabashije kumenya nkiyo bita VIP PROTECTION CORSE yakoreye ISIRAEL, niyitwa READERSHIP CORSE yakoreye United kingidom. Izi corse zikiyongera ku mpamyabushobozi y’ikirenga yakuye muri kaminuza ya MAKERERE. Mu gitero cy'inkotanyi muri 1990 Kabarebe yari officier subalterne kw'ipeti rya lieutenant, nyuma yo guhabwa akazi gakomeye ko kuba aide de camp wa Kagame wayoboraga inkotanyi mw'ishyamba yaje kuza ikigali mugitero cyanyuma cyo gufata Kigali aho yarayoboye ingabo zarashishaga ibitwaro bya rutura intambara yarangiye ari lieutenant colonel ahita ashingwa kuyobora garde presidentielle cg republican guard abasirikare barinda umukuru w'igihugu. Mu mwaka wa 1997 muntambara ya Congo kabarebe niwe wari uyoboye urugamba mu nyeshyamba za LAURENT DESIRE KABILA ndetse nyuma yo gufata igihugu muruwo mwaka kabarebe yagizwe chef d'État major w'ingabo za Congo nyuma yo kutumvikana na kabira ndetse bikavamo indi mirwano hagati y'a Congo n’urwanda. Kabarebe yagarutse murwanda aruhuka agahe gato Ahita agirwa umugaba mukuru w'ingabo z'urwanda; ibintu bidasanzwe kw'isi cg bitaraboneka ahandi kw'isi, aho umuntu yambara amapeti y'ibihugu bitatu kurutugu rwe UGANDA, URWANDA,na CONGO ndetse akaba yarabaye chef d'État major w’ingabo mu bihugu bibiri bitandukanye Congo n’urwanda. Ibi ntawabura kubyibaza mugihe bizwi Ko ubusanzwe n'umusirikare ugiye mubutumwa mpuzamahanga agenda yambaye amapeti y,igihugu cye. Kuri général Kabarebe siko bimeze kuko yambaye amapeti y'a Uganda nk'umugande yambara amapeti y'urwanda nk'umunyarwanda yambara amapeti y'a Congo nk’umu congoman ntawabura kuvuga ko uyu mugabo yaciye agahigo kw'isi kuko nta handi biraboneka ndetse abantu bakaba bakomeje kwibaza byinshi n’aho akura ubwo buhanga cg ayo mahirwe dore ko ataranashyira amateka ye ahagaragara cg ngo yandike igitabo nk’uko abantu babyifuza. Tujya gukora ubu bushakashatsi ntitwari tugambiriye kumutaka cg kumugaya kuko ibyo bigira inzira binyuramo ariko uko birikose amateka ya général kabarebe arihariye kandi afite icyo avuze ku gihugu cy'urwanda niyo mpamvu nawe ubwe tumusaba kuzafasha abanyrwarwanda akayashyira ahagaragara.

 

BISAMAZA JOEL

 

Tags: