You are here

ABANYAPOLITIKI BAVUGWA MUCYEGERANYO CY'IMPUGUKE ZA ONU MU GUKORANA NA FDLR BASHOBORA GUTABWA MURI YOMBI

Nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa ko hari icyegeranyo cyakozwe n'impuguke za L'ONU kuri FDLR Ubu ntibikiri ibanga kuko rapport ya UN GROUP OF EXPERT kuri FDLR Ubu yagiye ahagaragara, ndetse ikaba yahishuye bimwe abantu bari bamaze iminsi bibaza ku mijugujugu imaze iminsi mw'ihuriro CPC, aho bamwe mu bayigize basanze bameze nk’abikoreye urusyo, none kurwitura bikaba byarabananiye. Ibi byose nyirabayazana akaba ari iperereza ryari gukorwa kubanyapolitiki barimo gukorana na fdlr cg abavugana nayo kuburyo buhoraho. Amakuru agera kuri kamarampaka aremeza ko kuva izo mpuguke zabonana na Twagiramungu Faustin zikamuhata ibibazo aribwo yitandukanyije na GEN BYIRINGIRO VICTOR, ndetse avuga ko agomba kwishyikiriza inkiko we na MUDACUMURA, nyamara ibyo yabikoraga murwego rwo kwirengera kuko yabonaga ko nawe bishobora kumugiraho ingaruka. Nyuma izo mpuguke zerekeje kwa DR PAULIN MURAYI nawe zimuhata ibibazo kumikoranire ye na FDLR aho bwana murayi yazisubije ko we avugana n'impunzi gusa. impuguke zimubwira ko Byiringiro atari impunzi nk'izindi ndetse bamwereka n’inshuro zose bagiye bavugana. Dore rero aho ikibazo gikomereye niba koko Gen Byiringiro,na Gen Mudacumura bashakishwa n'inkiko mpuzamahanga ndetse bakaba bagikorwaho n’andi maperereza nukuvuga ko aba banyapolitiki nabo ari abafatanyacyaha. Ubu igikomeje kubatera impungenge nuko hari amakuru avuga ko bashobora gutabwa muri yombi n’ibihugu bibacumbikiye, kugitutu cya ONU n'AMERIKA. bikaba byabagendekera nk’uko byagendekeye IGNAS MURWANASHYAKA perezida wa FDLR na STRATON MUSONI bafungiye mu Budage. Iki cyegeranyo kandi kirashyira mu majwi bwana KARURANGA SALEH,na ALOYS MANZI Bose bo muri CPC ko nano bakorana na fdlr ndetse ko bavugana umunsi kumunsi. Aba banyepolitiki nubwo bamaze iminsi bameze nkabarimo gukina ubute na FDLR ntawashidikanya ko bari mumazi abira, nyuma yo kubona ko bakinnye umukino nabi mugihe babwiraga impuguke za l'ONU ko ubuyobozi bwa fdlr bugomba kugezwa imbere y’inkiko kandi bakorana nabwo. Ikindi kibahangayikishije nuko bashobora gufatirwa imitungo yabo no kubuzwa gutembera, mu gihe fdlr yo ntacyo iramira, doreko n’ubundi isanzwe yibera mumashyamba. Aha kandi umuntu akaba atabura kwibaza niba aba banyapolitiki ataribo bishyize akagozi mw'ijosi mugihe bagiye gufatanya na fdlr ndetse ngo arinabo bashinzwe kuyikorera diplomatie ariko bahura nizo mpuguke ubwoba bukabataha bagatangira gushinja bagenzi babo, nyamara ntibamenye ko  bari gutema ishami bicariye. Muribuka igihe batezaga ubwega mubitangazamakuru mpuzamahanga ngo bitandukanyije na fdlr batukana nk’abashumba, nyamara nk’uko bavuga ngo ukwanga atiretse agira ati turwane. Dukunda kubisubiramo kenshi ko politiki idakorwa n'abanyabwoba n'abanyabinyoma .

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

Tags: