You are here

AMBASSADEUR MASOZERA ROBERT W'URWANDA M'UBUBILIGI ARIBESHYA, AKABESHYA SHEBUJA KAGAME, AKABESHYA N'ABANYARWANDA.

Mu ruzindiko baherutsemo mu Rwanda no mu Burundi ba ministres b'igihugu cy'ububiligi DIDIER REYNDERS ushinzwe ububanyi n'amahanga na ALEXANDRE DE CROO ushinzwe ubutwererane n'iterambere, ubwo bahuraga na perezida KAGAME mu rwego rwo kumwihanangiriza kutazahirahira ahindura itegekonshinga ritamwemerera kugundira ubutegetsi, ndetse no kureka abanyarwanda bakisanzura mu bitekerezo no mu bikorwa cyane cyane itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri leta, n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, bitaba ibyo ububiligi bugafunga inkunga bwageneraga urwanda ingana na millions 160 zama euro mumwaka batanga mubyiciro bitatu, ndetse bakaba bari bamaze gufunga 1/4 cyayo kingana na millions 40, akaba arinayo mpamvu perezida KAGAME yabatakambiye akiyemeza ko agiye kwisubiraho, atakora uko bamutegetse bakayifunga yose. Nyuma y’icyo gipindi yabateye Ubu nabo bamuteze amaso cyane ko badahutiraho ahubwo bagutega iminsi, uko bakora ba rugigana bagutega umushibuka wadondaho ukagushibukana. Impamvu batiriwe bivuna cyane nuko bizeye neza ko ubuhubutsi bwa perezida Kagame buzamuta muwa kajwiga byanze bikunze. Perezida Kagame amaze kuvumbura umugambi wa ba rugigana, doreko nawe atabashira amakenga yiyambaje abacurabwenge be mubya politiki mpuzamahanga: TITO RUTAREMARA ,MUSHIKIWABO LOUISE, MUSALE FAUSTIN, na MASOZERA ROBERT, bafashe umugambi wo kwinjira mu mukino w’ababiligi, umukino utagamije gutsinda cg gutsindwa ariko bakagwa miswi kugira ngo bakomeze barebe ko bwcya kabiri, sakindi ikazaba ibyara ikindi.

Ni muri urwo rwego AMBASSADEUR MASOZERA MUTANGUHA ROBERT yatangiye gutanga za passe zisa n'izashaka ibitego, ndetse atibagiwe no guhagurutsa abafana mbere yuko yinjiza ibitego. Uyu mugabo bizwi ko ari umuhanga kandi agira umuhate mukazi, ndetse ugaragara nka rutagizamu, ariko no kwivuga imyato akaba ari ntayegayezwa,  ubu yanyuze muri ya vuvuzela yabo igihe.com, maze yiva imuzi mugushimisha uwamukamiye, no guhuma amaso bya biragi by'ibipfamatwi by'intore ze zuzuye Bruxelles, Leuven, liège, charleroi,  ati umubano ni mwiza, ndetse yemeza ko aba diplomates b'ababiligi bavuye mu Rwanda bakaza kumuha rapport y’uko umubano ari ntamakemwa, ndetse ko murwego rw'ubutwererane byifashe neza,  ko ububiligi n'urwanda byumva kimwe politiki yo mubiyaga bigari. Ikibabaje n’uko munkuru masozera yahaye ikinyamakuru igihe.com mukwivuga ibigwi ntiyigeze ahingutsa iby'imyigaragambyo imaze imyaka irenga 3 ibera imbere y'ambassade y'urwanda i Bruxelles bita RWANDA HAOUSE, iba buri wakabiri, ikorwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'urwanda baba mububiligi, baba bafite impusa zemewe n'amategeko. Bishoboka bite ko masozera yakwishongora kano kageni mugihe kuwa kabiri atajya akandigira kuri ambassade kubera iyo myigaragambyo, yarangiza akabeshya abanyarwanda na Kagame ngo umubano ni wose!!! iki ni ikinyoma cya semuhanuka, kandi gifite ingaruka byanze bikunze. Nyakubahwa Masozera ntiwarukwiye no kuvuga ko mwongereye aba diplomates muri ambassade mugihe nabo warusanganywe, nawe ubwawe mudakora iminsi itanu nka shobuja Kagame. Iki n'ikimenyetso cyuko mwokamwe n'ikinyoma, kandi umenye ko ikinyoma kitarama. Warukwiye guhinduka ukareka politiki yo kurekura imizinga y'inzuki utari umuvumvu.

 

UBWANDITSI: info@kamarampaka.com

Tags: