You are here

BOMBOLI BOMBOLI MWIHURIRO CPC: RURAGERETSE HAGATI YA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NA GEN. BYIRINGIRO VICTOR.

Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement

Amakuru agera  kuri Kamarampaka.com  aremeza ko mw’ihuriro CPC ( ihuriro rihuriyemo FDLR  , TWAGIRAMUNGU Faustin na Dr. MURAYI )  ngo bicika nyuma yaho intumwa za FDLR zije kubona n’itsinda rya Kiriziya Gatolika ribarizwa mu kitwa SAINT-EGIDIO i Roma mu Butaliyani hari tariki ya 25/6/2014 , aho izo ntumwa zaje zitarimo umuyobozi wa FDLR Bwana IYAMUREMYE GASTON uzwi ku izina rya  BYIRINGIRO Victor, kubera ko ari kuri mandat d’ arrêt  international , aho akurikiranweho ibyaha by’intambara.  

Amakuru yizewe neza ava mubanyamuryango ba CPC  ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa mu kinyamakuru Kamarampaka.com  aremeza ko umwuka atari mwiza nyuma yaho FDLR ikoze uwo mubonano yonyine kandi ari umunyamuryango wa CPC kandi ikaba iyoborwa na TWAGIRAMUNGU Faustin wifuzaga kuza muri uwo mubonano ariko akaza gutangazwa nuko FDLR yamwangiye kuzamo ndetse n’intumwa yoreje ziturutse mu gihugu cy’ububiligi nazo FDLR yanga kubonana nazo.  Ayo makuru aremeza kandi ko mu minsi ishize ubwo FDLR yatangiraga igikorwa cyo gushyira intwaro hasi  i Belausa muri territoire ya Walikare aho Bwana Twagiramungu yifuje gujya muri icyo gikorwa ariko ntibyamuhira kuko GEN BYIRINGIRO nabwo yamuteye utwatsi kubera kutamushira amakenga ahubwo RUKOKOMA akitanguranwa kuma Radio mpuzamahanga ko impamvu atagiye ngo ko atari yizeye umutekano we,  aha rero umuntu akaba yakwibaza aho ihuriro CPC rigana,  dore ko abenshi bemeza ko RUKOKOMA GUHUZA NA BYIRINGIRO ni nko guhuza isi n’ijuru mu gihe Twagiramungu yivugira ko asigaranye icenga rimwe gusa ,  ariko bikaba bimaze kugaragara ko gucenga inyeshyamba zo muri FDLR  bitamuhiriye, dore ko umuvuno arimo gukoresha kuri FDLR ari nawo yakoresheje igihe yajyaga kugambana na FPR inkotanyi ku MULINDI mu nyaka ya za 90 ,  yibwira ko nibamara kwigizayo HABYALIMANA azazitera icyumutwe ntakamenye ko izamarere zamuteye imboni kera none ubu araririra mu myotsi yarangiza agata ibitabapfu ajya gusaba uwo yimye . Birerekana ko ihuriro CPC riri mumarembera abenshi bakemeza ko rirangiye nabi,  kandi nta mugayo ryatangiye mumwiryane n’urujijo  bikomeye kandi rigasiga rihuhuye amwe mu mashyaka yarasanzwe agendera k’ umbago.

Ubwanditsi                                                                              

Tags: