You are here

BOMBORI BOMBORI IRI MU ISHYAKA RNC ITUMYE UKURI KUJYA AHAGARAGARA.

RNC logo

Nkuko  abakurambere  babivuze ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, bimaze kugaragarira buri wese ko  icyagenzaga  ishyaka RNC muri opposition byari ukwigarurira amashyaka y’abahutu n’abahutu muri rusange,  ibyo bakabikora mu buryo bwose bushoboka cyane cyane mukubotsa igitutu no kubashyiramo impuha nyinshi, dore ko bivugira ko abahutu bashoborwa n’ibihuha.  Ibyo bakabikora kandi  mu rwego rwo kwereka Kagame ko bafite ingufu z’abahutu babari inyuma, maze bamutere ubwoba barebe ko yaca bugufi akemera kubasubiza ku mbehe bahoze bariraho. Uretse ko hari abahutu babateye imboni kare babona ko bariya ba RNC batarwanya FPR nka system iyoboye igihugu ahubwo barwanya Kagame wenyine wabakuye amata mukanwa,

DORE UKO IMIGAMBI YABO ITEYE :

kwiyegereza abahutu cyane cyane ko aribo benshi kandi bababaye kubera kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, banabumvisha ko baje kubakuraho étiquète ya GENOCIDE nk’uko Leta y'u Rwanda ihora iyibambika.
Icya2  kubeshya abahutu ko mu Rwanda bahafite abayoboke benshi ndetse ko no mu ngabo z'igihugu bafitemo 70/100.
Icya3 kumvisha abahutu ko Kagame ariwe mubi, ariwe wabamaze ko bo ari abere ko nambere batabyemeraga. Ahangaha umuntu akaba yakwibaza niba Kagame yaba président akaba procureur de la République,  akaba na commandent w’ingabo , ukongera ukibaza niba Kagame ariwe wakoze liste y'abahutu b’abanyabwenge bagomba gucirwaho iteka rya genocide , yaba abari hanze cg mu gihugu  kugira ngo bahigwe bukware bafungwe, ukongera ukibaza niba Kagame ariwe wari uyoboye operation bise iyo gutera itabi muri Ruhengeri na Gisenyi.nyuma yibyo bakongerako ko ngo révolution yabo yihuta cyane ko buriya butegetsi bwa FPR babuzi kandi bakaba bafite n'ibyitso mubushorishori bw’ingoma ya FPR–INKOTANYI. Ngibyo ibyatumye muri bwa bwishongozi bwabo biyita IHURIRO NYARWANDA kugirango babone uko bamira andi mashyaka, ibyo ntawabishidikanyaho kuko biraboneka ko bayageze kure bahereye kuryari rikomeye kurusha ayandi rya FDU-INKINGI,  ryari rikomeye none ubu rikaba riri mumarembera aho bamwe mu bayobozi baryo aribo DR NKIKO,  NDEREYEHE, na MUSANGANFURA babaye abateruzi b’ibibindi kwa RUDASINGWA.

Tugarutse ku matiku n'irondakoko biri mu ishyaka rya RNC ngo byaba bihemberwa na bwana Rudasingwa Théogène afatanyije n’izindi ntagondwa zirimo MICOMBERO JM, ngo bakabikora bagamije kwigerera kunyungu zabo cyane z’amafaranga ibyo bitaga revolution bigahinduka business cg akarima ka bamwe.
Amakuru agera ku kinyamakuru Kamarampaka aremeza ko mu 2012 ubwo bwana Rudasingwa yagiriraga uruzinduko mu bubiligi, aho yagize umwiherero n'abayobozi ba RNC belgique bagahurira ahitwa Huizzengen aho ngo yaba yarakiriwe bikomeye nawe bikamutera kwishyira hejuru dore ko ariyo ndwara arwaye yo kumva ko ari hejuru ya bose. Ababizi neza bakavuga ko icyo kiri mubyo yapfuye na Kagame, aho ngo niho yaba yarateruye akabwira abantu ko mu bubiligi ko bagomba kujya bamuha umusanzu ungana na 10000 EUROS buri kwezi, bamwe mubari aho ngo bamubajije icyo amafaranga azajya akora abasubiza ko azakora ibikorwa bya dipromatie kandi ngo ari ibanga.

Ibyo hari benshi bitashimishije ko ari nko gufata abantu nk'ibicucu kandi harimo n’abantu bashobora kuba bamurusha uburambe muri diplomatie nka NKERINKA EUSTACHE wagaragaje ko atishimiye imyitwarire nk'iyo, byaje gukomera amatiku ahabwa intebe ikinyoma gihabwa ijambo kugeza ubwo bamwe mubari bayoboye RNC mu bubiligi bagera kuri 13 beguye ngo bamaze kubona ko muri RNC nta democratie iharangwa kandi ngo hakaba harimo irondakoko rikabije n'igitugu. Kuko ngo biyumvagamo ubu revolutionaire ngo bahisemo kwishyira hamwe bashinga ishyaka PPR-IMENA.

Havuzwe byinshi kuri iryo shyaka, cyane ko RNC yaribaye mukeba.ariko ubu ntawatinda kubona ko bareba kure, ndetse nuwabita inararibonye ntiyaba yibeshye kuko ibyo bavugaga byabakuyemo byari bifite ishingiro. Ubu umunyarwanda wese arabibona, burya koko ngo amateka yisubiramo: IRYAVUZWE RIRATASHYE, none DR MURAYI PAULIN yanze agasuzuguro areguye ahita ashinga ishyaka UDR(union democratique rwandais) akaba ajyanye n’abandi benshi barimo Kabuga Winny n’abandi benshi barambiwe gutegekwa n'abanyabinyoma, abanyamatiku b’intagondwa z’abatutsi, ngo bari bamaze kumenya ko babasekeraga ariko ngo babannyega bamara kureba hirya bakongorerana ngo ziriya nterahamwe tugomba kuzibyaza umusaruro, ariko ibyo umuntu w’umunyabwenge nka DR murayi ngo yabiteye imboni kera ariko kubera ko ari umuntu ucisha make yibwiraga ko wenda bazisubiraho, ibyo byose byaje gushimangirwa n’umunyamabanga mukuru wa RNC bwana NGARAMBE JOSEPH ubwo aherutse kumena amabanga akomeye aho yivugiye ko abayobozi ba RNC ari ba macabiranya kandi ko network zose z’abahutu ngo bazifite ngo utazabayoboka bazajya bamutegeza DMI imutanyaguze ibyo bivuze ko abayobozi ba RNC uruhande runini bakibona muri FPR nkuko KAYUMBA NYAMWASA yigeze kubyivugira ko ntawamwirukana muri FPR kuburyo igihe icyo aricyo cyose wabumva i Kigali.
Utazi inkotanyi arazibarirwa, uretse ko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka kandi iminsi y’igisambo ntijya irenga mirongo ine.
Biracyaza.

Ubwanditsi

Tags: