You are here

BUGESERA: ABATURAGE N’UBUYOBOZI BW’AKARERE BARAMAGANA IBYO EWSA IBAKORERA

Bugesera photo

Inkuru dukesha ikinyamakuru izuba cyandikirwa mu Rwanda kiratangaza ko abatuye Akarere ka Bugesera baravuga ko bamaze amezi menshi bakoresha amazi mabi kuko EWSA yabakupiye amazi meza ku marobine bari basanzwe bakoresha, nyuma y’uko umwe mu bavomensha ariye amafaranga ya EWSA.

Aba baturage bibasiwe cyane n’iki kibazo, cyo kimwe n’ubuyobozi bw’Akarere,  bavuga ko bitumvikana ukuntu EWSA yafata icyemezo cyo gufungira abaturage bose amazi kandi uwambuye amafaranga ya EWSA ari umuntu umwe gusa. 

Nyuma y’uwo mwnzuro wa EWSA mu mirenge myinshi yo muri Bugesera, abaturage  benshi basigaye bivomera amazi y’ibishanga n’ibiyaga nk’uko byahoze kera mbere.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe mu murenge wa Ngeruka, baravuga ko bamagana byimazeyo iki cyemezo cya EWSA.

Hitimana Jean Marie Vianney avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu umwe wambuye EWSA yaba intandaro yo gutuma umurenge wose wongera kurwara indwara ziterwa n’isuku nke. Uyu mugabo yagize ati " biragayitse kabisa kubona abantu bazi ubwenge, bazi n’akamaro k’amazi, bazi n’uburyo tuyakenera bafata ibyemezo bipfuye nk’ibi. Reba abana bajya kuvoma iriya muri CYOHOHA kandi robine iri hano imbere gato!”

Ubu abasore bajya kuvoma amazi mu kiyaga, bakaza bagurisha abaturage ijerekani ku mafaranga ari hagati ya 200 na 300, mu gihe kuri robine za EWSA baguraga ijerekani ku mafaranga 10 gusa.

Ese iki kibazo cyagize ngaruka ki ku burezi n’ubuzima bw’abana?

Umwe mu barezi bo ku Kigo cy’amashuri abanza cya Ngeruka Tuyishime Emmanuel, nawe yabwiye Izuba Rirashe ko ibyo EWSA yabakorereye  byagize ingaruka  ku burezi muri kariya gace. Ati "wenda ubu dufite umugisha kuko ni mu gihe cy’imvura, abana boga ayo baretse ku mireko y’inzu. Ariko ndakubwira ukuri mu gihe cy’izuba hano duhura n’ikibazo cy’abana bataza kwiga  kuko baba bagiye kuvoma, kandi ikindi usanga isuku yabo nayo ari ikibazo kuko ntibaba bafite amazi yo koga ndetse no gusukura imyenda. Rero nanjye ndamagana ibyemezo nka biriya…”

Umuganga wanze ko tuvuga amazina ye nawe ukorera muri aka karere yavuze ko umuntu uzi uburyo Bugesera iteye atakagombye gufata icyemezo nk’icyo. Yagize ati, "Bugesera ni kamwe mu duce tubonekamo indwara ya Malaria ku rugero rwo hejuru. Ikindi ni agace gasanzwe gafite n’ikibazo cy’amazi make, Rwose buriya ntakubeshye ushaka kumenya neza ingaruka z’iki kibazo wajya muri archives z’ibigo nderabuzima. Kuko icyo nzi ni uko indwara zituruka ku mwanda nk’impishyi, inzoka zo mu nda ziyongereye, kandi urumva sinakubeshya…”

Ese ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho iki?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera nabwo buvuga ko bwababajwe cyane n’icyemezo cya EWSA cyo kwima abaturage amazi kubera umuntu umwe witwaye nabi. 

Avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu Rukundo,  yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu umwe wambuye amafaranga ya EWSA yatuma abandi bose  bafungirwa amazi….

"Ntabwo twumva ukuntu EWSA ifunga amazi kandi ari umuntu umwe wayambuye, abaturage ubwo bakaharenganira kandi bidakwiye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko akarere kaganiriye kenshi na EWSA ngo iki kibazo gikemuke ariko ko byananiranye,  ngo bakaba bagitegereje, Ati "twebwe ntabwo tubyumva na gato, gusa ubuvugizi bwo turacyabukora. Nk’Akarere mu rwego rwo kwirinda ko aba baturage bakomeza guhura n’iki kibazo twasabye EWSA ko umuntu uzajya avomesha yajya abanza akerekana ingwate, umurima cyangwa ikindi kintu, yacikana ayo mafaranga iyo ngwate igafatirwa ariko abaturage ntibafungirwe amazi. Turacyategereje rero.”

Twagerageje kenshi kuvugana n’ubuyobozi bwa EWSA ngo twumve ibisobanuro butanga kuri iki kibazo, ariko ntibyakunda kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Inkuru irambuye wayisoma hano

Tags: