You are here

Burundi: Igipolisi cyafashe imodoka idasanzwe yahinduriwe gutwara intwaro

Igipolisi cy’u Burundi kuri uyu wa Gatatu ushize cyafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux double cabin yahinduriwe kujya itwara intwaro hatagize ubikeka. Iyi modoka ikaba yari iri ahitwa Kajaga muri atelier iri ku butaka bwa Hotel Saga Plage ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika.

Iyi modoka ngo hakoreshejwe ubuhanga ihindurwa, ikaba ari iy’uwitwa Alain Kayitana ukorera HCR wemeza ko ari Umurindi wavukiye muri Makamba nubwo avuga ko umuryango we uba mu Rwanda .

Muri ubwo bubiko bari bakoreye iyi modoka, hasanzwemo imbunda ya pistol n’’amasasu yayo, magazine 30 za Karachnikov, bombe ya mortier 60, amasheni y’amasasu, ndetse n’ibindi birimo za puraki zitandukanye z’imodoka harimo n’iya HCR.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ivuga ko uyu mugabo, Alain Kayitana, usanzwe ari umurwanashyaka wa UPD aheruka I Kigali ngo aho yahuriye n’uwitwa Gérard, nawe wo muri iryo shyaka ngo ryegereye uwahoze ari perezida wa CNDD-FDD, Hussein Radjabu, uri mu buhungiro.

Uyu ngo akaba ari we bagiranye amasezerano yo kujya avana imbunda mu Rwanda azijyana I Burundi zihishe mu modoka ngo yari imaze igihe gito iguriwe iki gikorwa, aho ngo uko yari kujya yambutsa ibikoresho yari yemerewe 500,000Fbu.

Inkuru ikomeza ivuga ko iyo yageraga mu Rwanda imodoka yayihaga, Gerard nawe akita ku gushyiramo imizigo.

Igipolisi cy’u Burundi cyemeza ko iyi modoka yakoreshwaga mu gukwirakwiza intwaro n’amasasu kubera ko yagendaga uko ishatse kubera ibirango bya IT ndetse n’ibya HCR yakoreshaga bigatuma abashinzwe umutekano rimwe na rimwe batayihagarika.

 

IBITEKEREZO

ALAIN - 13/12/2015 saa 12:47

Vyobananiye babatwaye ibigwanisho vyinshi gose!! Menga ata nkoho isigaye mu gisagara .
Kanda hano umusubize

 
KADIDI - 12/12/2015 saa 14:37

Abarundi m uberemaso iyomodoka itabacika MUYIKOMEZEPE!!}
Kanda hano umusubize

 
BURUNDI - 12/12/2015 saa 11:00

Imitego yose abansi b'Uburundi bariko baratega izokwama itegurwa,gusa agasotoro igihugu c'Uburundi kiriko kigira k'Uburundi vyiza ko hagarara hakiri kare kuko ingaruka zishobora kuba mbi k'Urwanda>
Kanda hano umusubize

 
KABOKO - 11/12/2015 saa 19:43

Ubwose ntimumenye aho ibyo bigwanisho bituruka? Reka ndebe abazongera kwiha amenyo ngo ntaruhare bafite mubibera mu Burundi.
Kanda hano umusubize

 
- 11/12/2015 saa 18:14

sha iyi Deal ko ari danger ra?amayeri aragwira Nkurunziza baramufite kbsa
Kanda hano umusubize

 
MAJARIWA - 11/12/2015 saa 11:43

mana weeeee!!! none se burya na Radjabu ari kigali! gusa iyimodoka irantagaje.
Kanda hano umusubize

 
 
KABOKO - 11/12/2015 saa 19:48

Ntabwo ari Rajabu wenyine uba mu rwanda naba Niyombare,Nkunda,Runiga, mbese amabandi yose ahungabanya umutekano wabaturanyi ari gusigwa amavuta mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

 
 
- 12/12/2015 saa 06:26

Sa Uburundi Ubu Buripanze Sindumva Rero Ubwo Bwiyahura Ngo Buriko Buratera Mbese Nti Bubona Ko Busha Nuwuriko Arahuha Umumoto Mumuyaga .Sa Uwutabonye Agapfa Niwe Yoheza Yiyumvira Kugaba Intambara
Kanda hano umusubize

Tags: