You are here

DR HIMBARA DAVID NA DR GAHIMA GERALD BAHISEMO GUTAHA MURWANDA NAHO DR RUDASINGWA THEOGENE NA GEN KAYUMBA NYAMWASA BAHITAMO KWIYAHURA.

Amakuru yizewe cyane agera kukinyamakuru kamarampaka aremeza ko muminsi ishize y'ukwezi kwa mbere habaye isozwa ry'imishyikirano hagati y'ibikomerezwa bya FPR n'ibikomerezwa bya RNC, nabyo byahoze bivuga rikijyana muri FPR. Iyo mishyikirano ikaba yarabereye mumugyi wa BOSTON muri leta zunze ubumwe z'amerika aho fpr  yari ihagarariwe na NGARAMBE FRANCOIS SG wa fpr, ambassadeur GASANA EUGENE, GN KABANDANA INNOCENT na COL VINCENT NYAKARUNDI naho kuruhande rwa RNC hari DAVID HIMBARA na GAHIMA GERALD. Aya makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko iyo mishyikirano yari imaze igihe kirenze umwaka ndetse ko yaba yaranagendaga neza kumpande zombi, ariko kidobya ikaba yarabaye kuruhande rwa RNC, aho bamwe mubayobozi bayo bananiwe kubyumva kimwe, bamwe biyemeza gutaha cyane ko bemerewe ibya mirenge ku ntenyo, abandi bakavuga ko aho gusubira mu rwanda bakwiyahura. Ntituramenya niba baranze kubera gutinya kwambarira ibicocero aho bigeze kwambarira inkindi, dore ko batemerewe kuzongera kwica bagakiza nk’uko byahoze nyuma yo gushwana. Mu bagize RNC kubera inyungu zitandukanye kuri buri wese, cyane ko batahungiye igihe kimwe cg ngo bahunge ikintu kimwe, bananiwe kumvikana kuri uwo mugambi kugeza ubwo abitwa abavandimwe batukana karahava, aho RUDASINGWA yabwiye GAHIMA ngo jyenda sha nubundi twonse ibere rimwe ariko ntituri amaraso amwe!! bishatse kuvuga ko bahurira kuri nyina gusa ariko se atari umwe. Ibyo byateje umwuka mubi ndetse byiyongera kumujinya wa kayumba nyamwasa uvuga ko atasubira mu rwanda atari perezida, ndetse ngo aho kurujyamo yakwiyahura. Ibi birashimangira kandi ko aba bagabo batigeze bahuza umugambi uretse guhuza akababaro ko kwamburwa imbehe, bikaba bimaze kwigaragaza aho Gahima na Himbara biyemeje kuvanamo akabo bakitahira, abandi bagahitamo gukomeza kuba ba rubebe niba atari ya mayeri yabo, doreko n’aba batashye ntawabitekerezaga. Nyuma yibikorwa n'amagambo menshi by'aba bantu bo muri RNC Ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza byinshi kw'ihuriro rnc aho riva n'aho rigana, aho abenshi bemeza ko n’ubwo banga abayobozi ba fpr urunuka, ariko ko batigeze bitandukanya na idéologie yayo. Abenshi ntibashidikanya ko bashubije inyuma opposition, ndetse bigaha n'uburyo fpr bwo kumenya neza umwanzi wayo, n’uko ahagaze. Mu gihe tugikurikirana neza itahuka ry'aba bagabo biyita abarwanya ubutegetsi bwa Kigali, ikinyamakuru cyanyu Kamarampaka kibijeje kubabera imboni, ariko namwe tubasaba kubakurikiranira hafi, ejo hatazigira abo basiga bejeje cg bakagira abo birenza, dore ko aho baburiye umugisha bifuza kuhasiga umuvumo.

 

Ubwanditsi: info@kamarampaka.com

Tags: