You are here

ESE KAGAME YABA ASUZUGURA ABANYARWANDA KUBERA KO BA BAMPORIKI , BA FASIL, BA RUCAGU, N’ABANDI BATERUZI B’IBIBINDI BAMUBONAMO UMUNTU UDASANZWE CYANGWA IGITANGAZA !!

Ngo iso ntakwanga akwita nabi. Harya ngo ni Bamporiki ? Icyo bataguhora se ahubwo ni iki ?

Nsomye ikiganiro cy’urukozasoni Depite wa FPR Bamporiki Edouard yagiranye n’ikinyamakuru cya FPR igihe.com ndongera nti genda Rwanda ufite ibibazo.

 

Bamporiki intumwa ya rubanda cyanga Vuvuzela ya Kagame ?

Niba hari abibwiraga ko bafite intumwa ibavugira mu nteko ishinga amategeko mwiboneye, igihe cyose ikiganiro cyatwaye yivugiye ibigwi bya nyagasani ye, nta nahamwe yigeze akomoza kubo yagombye guhagararira !!

Ubwambere nasomye iki kiganiro natekereje ko igihe.com cyagiye cyibaza kikisubiza, nk’uko bakunze kubikora.

Burya rero umenya na Kagame yaragowe, ukorana n’abantu nk’aba, ubu se Nyagasani abantu nka Bamporiki bakungura iki Kagame uretse ku munaniza gusa ?

Umva ye , Bamporiki ngo afite impamvu ijana zo kwica amategeko !!!! umudepite !!, abapfuye barihuse pe !

Igihe.com cyamubajije impamvu 5 muri izo 100 :

  1. Kagame ni umuntu udasanzwe !
  2. Kagame ntiyigeze arwanira kuba perezida !
  3. Kagame ni We !
  4. Kagame yashoye ubwenge bwe mu gukunda igihugu no gukorere abanyarwanda !
  5. Kagame afite ibanga atuvunguriraho, ibyo ataraduha nibyo byinshi!

Mbese ko mbona no kubona impamvu 5 bitamworoheye, ubwo 95 zisigaye nti ziramubiza ibyuya! Cyanga amaraso!

Bamporiki arongera ngo Kagame ntiyakwira muri Sena, ndetse atanga n’ibisobanuro, ariko ubona ko ari iby’umuntu utajijutse cyane…avuga ibyo mu ndege no mu modoka; Ndagira ngo mubwire ko akenshi indege ziba zirimo n’abandi ba pilote bari mu ngendo, imoka itwaye abantu abenshi muribo aba ari abashoferi bazi gutwara. Ese niba Bamporiki yarakandagiye mu ndege yayicayemo areba inyuma? Niba se atwara imodoka ayitwara ahagaze cyanga areba inyuma! Turabizi ko iyo bamutwaye yicaye mu modoka, agira ngo yibereye mu nama y’inteko agasinzira nk’ibisanzwe by aba useless bo mu nteko! Mwisomere igihe.com murebe ibisubizo by’igitambambuga!

Arangiza avuga ko yubaha amategeko, ariko ko agiye kwica itegeko kuko Imana yabimusabye ! Ubu rero bwana Bamporiki, akawe kashobotse, kuko Kagame naramuka abonye uru rukozasoni, arabona aho ubwenge bwawe bugarukiye, kandi ubundi yaramaze kwibwira ko wakuze.

Ariko rwose twumvikane gato; kuki amagambo nk’aya avugwa n’abahutu gusa? Kandi nti bazabeshye ngo hari uwayabatumye cyanga washizeho ingufu! Inda zabo gusa; igifu.com ariko rero bararushwa n’ubusa kuko Kagame si umwana kandi ari maso ! Ubu aba bateruzi b’ibibindi baramwita imana ariko nihaboneka undi, kandi bizaba ni baba bakiriho nawe bazamusenga, none se Rucagu Bonifasi ntiyabonaga Habyara agashaka no guta ibyo yambaye ngo abone uko yitakuma ! Rucagu yigeze kubwira Habyara ko napfa atazamusiga, ubu se araho atarabwira Kagame nk’ibyo ? Erega Kagame si umuswa, uzarebe iyo babivuga ko hari icyo biba bimubwiye! Muzarebe mu mushyikirano, Majyambere Silas yigeze kuvuga, aravuga , Kagame yageze aho abona akabije aramucecekesha!

Ngo iyo Bamporiki atekereje Kagame atari perezida bimutesha umutwe cyane!

Nizere ko ya centre y’abacubanganye mu mutwe y’Indera igikora, naho ubundi uragowe. Abaye nka wa wundi wo mu Ruhengeri wavuze ngo aziyahura! Inama nabagira bwana Depite, izo number zanyu ntizishobora gufata Kagame, kuko nababwiye ko ari maso, kandi si naïf . Ibyo bintu rero mube mubibitse, mutegereze nihaboneka umuperezida w’umuhutu muzabimubwire, kuko we bishobora kuzamushimisha. Uracyari muto Bamporiki, ndabona nzabikwibutsa icyo gihe ubaye utarataye umutwe!

Ntezirizoza J umukunzi wa kamarampaka mu Ngororero Rwanda.

Tags: