You are here

FDLR YABAYE NK’IBIRYO BIHIYE KUBANYAPOLITIKI BO MURI OPPOSITION

Birashoboka ko hari wenda bamwe iyi nkuru itari bushimishe, ariko uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe, kandi ukuri guca mu ziko ntigushye. Muri iyi minsi ntakindi kigezweho muri politiki nyarwanda yaba mu miryango mpuzamahanga, yaba mu rwanda cg mu barwanya ubutegetsi bwa Kigali bo muri opposition kitari FDLR. Ubu ikigezweho muri opposition ho ni iterana ry'amagambo mubanyapolitiki bo mumashyaka atandukanye, ku myumvire yigikwiye gukorerwa FDLR dore ko hariho gahunda yo kuyirasa ikamburwa intwaro kungufu, uretse ko icyo gikorwa cyagombaga gutangira tariki y'a 2/01/2015 kugeza Ubu kikaba kitarashyizwe mu bikorwa kumpamvu zitaramenyekana. Kuva aho ikibazo cya FDLR gitangiye gusakuriza ndetse nayo ikivugira ko ishyize intwaro hasi, bamwe mu banyapolitiki ubundi basanzwe batayicira akarurutega babonye ko Ubu ariyo yonyine irimo kuvugwa muruhando rwa opposition nyarwanda, maze sukuva hasi bata nurwo bari bambaye. Bamwe batangira guhimba amacoalition ameze nko guhoma inzu y'urwondo mu mvura, abandi batangira kwigira abavugizi b’impunzi hirya no hino kw'isi, ndetse ariko baka n'imisanzu ngo yo kuzifasha. Iyo witegereje ibirimo kubera muri opposition ubona ko barimo gukora politiki imeze nkiyo gutanguranwa umushi, muribuka igihe bwana TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yashingaga CPC ndetse abantu imitwe yashyushye, kugeza n’ubwo yivugiye ko FDLR NITERWA ATAZAREBERA bidateye kabiri ati abayobozi ba FDLR n’ibihe ubucamanza !!! Ese haba hari impamvu zabiteye zidashyirwa ahagaragara ? cyangwa nuko abo  bose biyita abavugizi b’impunzi ari ba rusahuriramunduru bashaka kwiyitirira impunzi kugirango bigerere k’unyungu zabo bwite; nubwo bizwi ko badahuje idéologie ariko bari bumvikanye icyo buri wese azakuramo arinacyo bapfuye bigatuma bamena imboga. Kubera kunanirwa gusaranganya inyungu Ubu TWAGIRAMUNGU yararuciye ararumira niyo bavuze kurasa fdlr ntashobora no kugira icyo abivugaho ahubwo barakora amakinamico y’ubwiyunge bw'ibice bigize CPC. None se ko RUKOKOMA yatangaje  yiyunze na DR PAULIN MURAYI Ko batabanje ngo basobanurire izo mpunzi Niba koko arizo bavugira? Mwibuke uko mwifashe kugahanga mugatukanira mubitangazamakuru none ngo mwiyunze byagenze bite ? None se ko mwiyunze, ntimutubwire aho Général Byiringiro ahagaze ? Ntimubona ko abanyarwanda mwabagize ibicuruzwa ? Ubuse ninde uzongera kubagirira ikizere ? Ubu ntawashidikanya ko inda z’abanyapolitiki bamwe arizo zabyaye amahano yabaye murwanda ndetse n’ubu iyo ndwara ikaba imaze kuba icyorezo aho n'abanyapolitiki bari amasugi nka DR MURAYI PAULIN yaba yaramaze kwanduzwa icyo cyorezo, mugihe hari abanyarwanda benshi bari bakimufitiye ikizere.Tugarutse kuri FDLR Ubu noneho ntibagishaka no kuyivuga mw'izina Ubu bahinduriyemo izina IMPUNZI.  Ubu abashinyitse amenyo bashaka kurya baratubutse kuko babona ko FDLR cg impunzi ziri muri CONGO ari ibiryo bihiye, aho bamwe mubanyapolitiki barimo bashaka kwigaragaza cyane ko barimo kuvugira FDLR nyamara ntagihe gishize bayitaga baringa, ariko n’ubundi ikigaragara si urukundo bayifitiye ahubwo ni uguprofita izina ry'impunzi kugirango nabo barebe ko bakoramo. Muribuka inama yatumijwe le 10/01/2015 i PARIS mubufaransa ubutumire bwageze kubayobozi Bose b'amashyaka ndetse bongeraho ko buri shyaka ryahagararirwa n'abantu babiri uwari watumije iyo nama bwana THOMAS NAHIMANA yavuze ko ku murongo w'ibyigwa ngo ko ari ukwitoramo délégation izajya guhagararira opposition mu nama ya SADC yari iteganyijwe kubera muri ANGOLA taliki ya 15 na 16  uwo mu Padiri yemezaga ko yarangije kubona ubutumire bwo kuyijyamo. N’ubwo abantu batayitabiriye kubera kutamushira amakenga, icyaje kugaragara n’uko batibeshye kuko iyo nama yarangiye ntakintu cyo kujya muri Angola avuzeho nk’uko yari yabitangaje, ndetse ari nacyo nyamukuru cyari cyazinduye abayitabiriye. ahubwo ariko kubera uwo munsi utamuhiriye Ubu yadukanye undi muvuno w'imyigaragambyo ngo izaba tariki ya 25/02 I paris nanone. Mu byukuri si umushinga mubi ariko ukibaza iyi hutihuti yamanama n'imyigaragambyo abandi banyamashyaka batagizemo uruhare icyaba kiyihishe inyuma. Dore ko no muri iyo nama bakoze ntacyavuyemo, uretse kuvamo bivuga imyato mu bitangazamakuru bagamije kujijisha abanyarwanda no kwigaragaza nkabavugizi  b'impunzi. Ikindi giteye urujijo n'iterabwoba barimo gukoresha ngo utazitabira iyo myigaragambyo ngo ntazaba akibarirwa muri opposition aka n'akumiro!!   Iyo bavuga ibi wagirango hari leta ya opposition bazahita bakwirukanamo. Ariko ubundi harikintu abantu birengangiza cg bakibwira ko aribo bakurikira bonyine. Ntabwo ONU cg MONUSCO ndetse na leta ya CONGO ntibigeze bavuga ko bazarasa impunzi bavuze ko bazarasa FDLR. Ngaho Niba muyikunda urukundo rutari urwa bihehe muzajye kwigaragambya mwamagana iraswa rya FDLR mureke kugenda mumutaka w'impunzi. Banyakubahwa bo muri opposition mwikubite agashyi mureke gucagagurana,kwishyira hejuru,kugambanirana,gushyira inda zanyu imbere ndetse no gutanguranwa umushi. Niba mudahindutse ngo mutahirize umugozi umwe ntimuzashyigura agatsiko ka KAGAME.

 

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

Tags: