You are here

FPR INKOTANYI IGUYE MUMUTEGO NKUWO MRND YAGUYEMO MU 1990

Nyuma y'igitero cy'inkotanyi  01/10/1990 leta ya Habyalimana yakoze ikosa rikomeye muri diplomatie aho kw'itariki y'a Kane zukwa cumi yafashe abatutsi n'abahutu ikeka ko batayikunda ibita IBYITSO irafunga gereza zimaze kuzura bafungira abantu kuri stade y'a Kigali, ibyo byari byabanjirijwe n’ikinamico ryo kurasa muri kigari ngo byitirwe inkotanyi n’ibyitso babone uko birenza abo badashaka, ariko mubushishozi buke ntibabonye ko ahubwo bashimangiye cause y’inkotanyi yatumye zifata intwaro. Icyambere Habyarimana ntiyarakibashije guhakana ko inkotanyi atari abanyarwanda,icyakabiri ntiyari akibashije guhakana ko atari umunyagitugu, mugihe afunze inzirakarengane akuzuza stade kugeza ubwo imfungwa zarishaga ubwatsi bwo muri stade icya gatatu n’uko yarimo ashakira inkotanyi abayoboke kuko izo mfungwa zose zasohotse ari abarakare ndetse bamwe bahita bajya gufatanya n'inkotanyi. Mubyukururi HABYALIMANA yariho azikorera diplomatie ndetse azishakira n'abayoboke murabizi mwese ko atatinze kubona ko yibeshye.

ESE ABAJYANAMA BA HABYARIMANA NIBO BAJYANAMA BA KAGAME ?

Mugihe leta y’urwanda ifatanya kurwanya fdlr no kuyita aba genocideri biratangaje kubona abantu bitwa aba genocideri aruko bari mw'ishyamba, bataha bakitwa abere nk’uko bimeze kuri COL. NINJA , GEN. RWARAKABIJE, MURENZI, NGENDAHIMANA  n’abandi . Ubu hakaba hariyongereyeho nicyaha cyo gukorana na fdlr cyangwa kuyikunda ndetse no kugiramo abavandimwe: ibyo ubwabyo ntibyagombye kuba icyaha kuko n’uburenganzira bwa buriwese gukunda uwo ashaka cg kujya no mw'ishyaka ashaka. Iri kosa ryo kwita abantu IBYITSO bya FDLR no kubabuza amahoro ubicira ubusa, ukabafungira ubusa ntawashidikanya ko ibi byongerera ingufu fdlr kandi bigashimangira cause yatumye fdlr ibaho. Aka karengane karasa neza nakakorewe abiswe ibyitso by'inkotanyi muri 1990, umuntu akaba yakwibaza impamvu amateka adatanga amasomo kubategetsi bacu aho umuntu arwanya igitugu n'akarengane Yamaraa gufata ubutegetsi akimika ikindi gitugu ndetse kirenzeho n'akarengane kakiyongera. Aha rwose birerekana ko KAGAME yarangije kugwa mumutego nkuwo HABYALIMANA yaguyemo mû 1990 kandi kikaba ari ikimenyetso kihirima ry'ingoma. Aha kandi wakongeraho ko kagame asigaye akorera diplomatie fdlr kuko ayita aba genocideri mugihe yiyemerera ko fdlr no mugihugu ihari ndetse no munzego za leta no mugisirikare ikaba yuzuyemo, aha bigaragaza guhuzagurika cyane muri politike kuko ntibyumvikana ukuntu abwira amahanga ngo imufatire aba genocideri ba FDLR muri CONGO mugihe yicaranye nabo muri village URUGWIRO akaba ntawe arya urwara ahubwo akirirwa yirenza abo adashaka abaziza gukorana na fdlr kandi bizwi ko ariwe ukorana nayo. uku guhuzagurika kwa kagame ninako byagendekeye habyalimana muminsi yanyuma y'ubutegetsi bwe, abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza aho imungu Imunga abategetsi bacu ituruka doreko ibikorwa byabo ari mahwi uretse ko batandukaniye kumazina gusa. Kagame warukwiye gusubiza Amaso inyuma ukareba abo wasimbuye aho bari cyangwa uko  bamerewe.

 

 

By info@kamarampaka.com

Tags: