You are here

FPR MU MACENGA YO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA : ESE YABA IRIMO KWICENGA CG YABA IRIMO GUCENGA ABASWA.

Mugihe abantu bari bamaze iminsi bibaza icyo fpr itekereza ku matora ya 2017, n’ubwo yakunze kunyuza ibyifuzo byayo m bamotsi bayo babarizwa mu yandi mashyaka  nka MUSA FASIL wa PDI MUKABUNANI CHRISTINE wa PS imberakuri, MUKABARAMBA ALIVERA wa PPC na RUCIBIGANGO J BAPTISTE wa PSR bose bemeje ko itegeko nshinga rihinduwe kunyungu z'abaturage ntakibazo ariko bigaragara ko ari ba gatumwa ba FPR kuko n'ubundi  bo n'amashyaka yabo ntacyo yakwigezaho uretse kujya mukwaha kwa fpr mugihe cy'amatora, nayo yamara kurangiza umuhango ikabagororera imyanya yo kuriramo, doreko bo nta nicyo bamaze muri leta, uretse gusinya ibyo babahaye. Aha kandi abantu bakaba bibaza icyo aba bategetsi  b’ikigali bakomeje kwita ngo  ‘’ITEGEKO RIHINDUWE KUNYUNGU Z'ABATURAGE’’ wibaza niba batekerereza abaturage kuburyo babavugira ibibashimisha cg ibibafitiye akamaro. Aba bamotsi kandi biyitirira rubanda mugihe batazi uko babayeho, kuko amashyaka yabo agarukira ikigali gusa muri bureaux politique, kuko nta na rimwe rigira abarihagarariye mu ntara ,uturere,imirenge,akagali,uretse fpr yonyine, barangiza ngo ku nyungu z'abaturage !!! abahe? Ahubwo bage berura bavuge bati  ku ubw'imbehe zacu ; aho byakumvikana kuko n'ubundi abenshi cg bose ni kunyungu bwite bakuramo kuko niyo fpr bavugira ntibayikunda. Mu gihe aya masandi yayivugiraga asa n’aharura umuhanda, reka turebe icyo fpr yari ubundikiye kuko noneho byayanze munda irarikocora.

TITO RUTAREMARA NIWE WARUTEGEREJWE NA BENSHI

Nyuma yaho aba cadres bo muri FPR barimo MUGESERA ANTOINE,  DR KAREMERA JOSEPH  n'abandi batangiye kugaragaza icyo batekereza kumatora ya 2017, bakerekana ko bashyigikiye perezida kagame, ndetse ko babona itegeko nshinga rikwiye guhindurwamo zimwe mungingo zimubuza kugundira ubutegetsi,  abenshi baketse ko yaba ari amaco y'inda ndetse no guhakirizwa ngo bakomeze bibonere imyanya mubutegetsi. Ariko icyaje kugaragara n’uko atari uko byari bimeze ko ahubwo ari icyemezo cya fpr bari batangiye gushyira mubikorwa. nyuma y’aba basaga n'abaca amarenga y'icyemezo fpr yafashe, abenshi bari bategereje kumenya umuntu wo muri fpr uzabitangaza bigafatwa nk'ihame. chairman wayo kagame yirinze kugira icyo abivugaho ahubwo akavuga ko yambuka ikiraro aruko akigezeho. Kuri ubu rero amatsiko yashize, kuko umucurabwenge mukuru wa FPR TITO RUTAREMARA niwe wabitangaje aho yivugiye ngo ITEGEKO NSHINGA SE RIHINDUWE BITWAYE IKI ? Uyu mukambwe w'inararibonye muri politiki yatangaje abantu nyuma yo kuvuga aya magambo, mugihe ariwe wari ukuriye komisiyo yo gutegura itegekonshinga mumwaka 2003, aho izo ngingo zose ariwe wazikosoye neza, ndetse inyinshi biboneka ko zibogamiye ku byifuzo bya fpr, aho kuba iby'abanyarwanda. Akaba ari nawe wazanye igitekerezo cyo kuvana mandat ya perezida ku myaka itanu bakayishyira kuri irindwi, yumvaga zihagije kuko yashimangiye ko ntawuzarenza mandat 2, kandi koko zirahagije uretse indwara yo kugundira ubutegetsi yokamwe n'abategetsi bo muri afrika, aho banga kuvaho kuneza bakurikiza itegeko, bakazavaho ari uko babanje gusenya igihugu, no kumena amaraso y’inzirakarengane. Uyu musaza Tito Rutaremara rero kuba ariwe waje kuvuguruza ibintu yari yarivugiye birerekana ko mu rwanda demokarasi iri Kure nk’ukwezi. Ndetse kuba byatangajwe n'umuntu nkawe utinyitse muri fpr, birerekana ko perezida kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi. fpr yarikwiye gusubiza Amaso inyuma ikibuka ko yateye muri 1990 iririmba ko izanye demokrasi , kurandura akarengane, no guca ubuhunzi, none ibyo bibazo byabaye agatereranzamba, ntawashidikanya ko yarwaniraga ubutegetsi kuko ibibazo byariho icyo gihe byariyongereye ,kandi ntarwitwazo kuko imyaka 20 irahagije ngo yerekane nibura ingingo imwe muzo yari ifite yaba yarakemuye. Uyu mukino wa fpr urimo amacenga menshi ariko hari abibaza niba irimo kwicenga cg gucenga abaswa, kuko abawukurikirana ni benshi kandi  imenye ko  umukino itawitwayemo neza ugahindura isura bizayigiraho ingaruka.

 

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com 

Tags: