You are here

Gatsibo: Umuturage yishwe n’ubuyobozi bw’umudugudu bumuziza kudatunga mituweri

Umuturage wo mu Kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo yishwe n’abayobozi b’umudugudu bumuziza kudatunga mituweri no gusiba irondo.

Gisagara Bernard wari mu kigero cy’imyaka 40 ngo yafatanywe na mugenzi we ku mabwiriza y’umuyobozi w’akagali ka Nyarubungo, Bizumuremyi Gaspard.

Musengamana Leodomiri wafatanywe na Nyakwigendera, yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko abaje kubafata bazanye urwandiko rw’umuyobozi w’akagali.

Aba ngo ni uzwi ku izina rya Mahungu na Musabirema bashinzwe umutekano mu mudugudu bazwi ku izina ry’Abapolisingi.

Musengimana yakomeje avuga ko basobanuriye abaje kubafata ko nta mafaranga ya mituweri bafite aho ngo nyakwigendera yabwiye gitifu ko ategereje ko imyaka yera.
Umuyobozi w’akagali ngo yabwiye abashinzwe umutekano mu midugudu ko batwara aba bagabo kuri polisi.

Bageze mu nzira ngo uyu mugabo yakomeje kubinginga ababwira ko bamureka akajya kuyashaka ariko bakamukubita bamusaba ko yihuta.

Ngo ubwo yahindukiraga abasaba imbabazi, umwe yahise amukubita inkoni agiye kugwa hasi undi amukubita igipfunsi n’umugeri ahita yikubita hasi .

Nyakwigendera akigwa hasi ngo yahise yiyanduza (kwinera) ariko ngo aba bakomeza kuvuga ko ari ibyo yigira.

Leodomiri avuga ko aba bagabo bahamagaye gitifu bamubwira ko nyakwigendera yanze kugenda kandi yinereye, gitifu ababwira ko agiye kwiyizira azanye amapingu.

JPEG - 78.4 kb

Imodoka yakuye umurambo ku bitaro bya Ngarama ajyanwa gushyingurwa.(Ifoto/Hitimana S.)

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama mu gihe abakekwaho kumwica bagerageje guhunga ariko baza gufatwa.

Abavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko batunguwe no kubona umuntu azira kuba ataratanze mituweri kandi na byo byaturukaga ku bukene yari afite.

Nyakwigendera Gisagara Bernard ngo asize abana umunani .

Niyibizi J Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama yemereye iki kinyamakuru inkuru y’uru rupfu.

Avuga ko ibi ari ibyago bitunguranye aho abakubise uyu muturage bishoboka ko batari bagambiriye kumwica, gusa ubuyobozi bukaba bubabajwe cyane no kubura umuturage bwari bushinzwe kuyobora.

Yavuze ko abakekwaho kubikora bafashwe na polisi mu gihe gitifu w’akagali kugeza ubu batazi aho aherereye.

Niyibizi J Claude yongeraho ko bakimenya inkuru ya biriya byago, ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Nyakwigendera.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufasha umuryango wabuze umuvandimwe gushyingura uwabo, ubu ubuyobozi bugiye kubaba hafi no mu bibazo by’ubukene bafite. Ubwose bazajya bagoboka umuntu aruko amaze kubura uwe mu maherere nk'ayo koko? Imana yonyine niyo igomba gufasha u Rwanda n'abanyarwanda.

IBITEKEREZO

NDIKUBWIMANA MU KARERE KA MUSANZE - 14/12/2015 saa 18:35

Mbese abantu kuki tutacyumva ibibazo byabantu umuntu asigaye azira agapapuro IMANA imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

 
GISA - 14/12/2015 saa 17:51

Nanjye bazaze banyice ntayo natanze maze ndore!Gusa birabanaje.
Kanda hano umusubize

 
GISA - 14/12/2015 saa 17:50

Nanjye bazaze banyice ntayo natanze maze ndore!Gusa birabanaje.
Kanda hano umusubize

 
GISA - 14/12/2015 saa 17:49

Nanjye bazaze banyice ntayo natanze maze ndore!cyakora birababaje.
Kanda hano umusubize

 
LOCKERSON - 14/12/2015 saa 16:49

ibi ni akarenga ne kandi ntibikwiriye Kuki abantu bayoborwa nk'amatungo! Imana yakire Nyakwigendera mubayo gusa abamwishe nabo Imana ibabarire abahe ubwenge no kubaha ikiremwa muntu
Kanda hano umusubize

 
MATHIEU - 14/12/2015 saa 16:14

Birababaje,Uwapfuye Imana imwakire mu bayo ariko n'abamwishe kabone n'ubwo batari babigambiriye ubutabera nibukore akazi kabwo bahanwe kuko birababaje gukubita umuntu kugeza apfuye. Ese mu bihano biri mu Rwanda GUKUBITWA nabyo birimo ? ko byanze gucika burundu ?!!! Ese abo nyakwigendera asize bo bazi ko gutanga Mituweri aribo mbere na mbere bifitiye inyungu ko kandi ari itegeko ngo bajye bayitanga bazi ibyo bakora. abayobozi nabo ariko bagombye kwigisha no gushyiraho ingamba (Strategies) zinoze kandi zidahutaza zifasha abaturage kwishyura MUSA hakiri kare kandi bakabikora babikunze.
Kanda hano umusubize

 
- 14/12/2015 saa 14:36

mu rwanda ngo ntayicarubozo rihaba urwanda ngo nicyogihugu cyambere kwisi gifite abaturage bishimye .murafurika !!!!! badufata nk'injiji koko!!!!!!!
Kanda hano umusubize

 
- 14/12/2015 saa 14:12

Ese umuntu ajyiye kuzajya ahatirizwa uko agomba kubaho? hari itejyeko rihana umuntu udatanga mituere! kubwanjye nabo bafungwe burundu dore bishe umuntu?
Kanda hano umusubize

 
YEGO - 14/12/2015 saa 13:41

Bamubujije kwitorera itegeko nshinga !!!! gusa Imana imwakire. Bibere isomo abayobozi bagikubita abantu babahora ubusa ntabwo bikwiye.
Kanda hano umusubize

 
MBAR JOEL - 14/12/2015 saa 12:52

Nkunda kuvuga ibibera murwanda birababaje cyane imana itabare hakiri kare kuko ntiworohewe nagato uratanga igitekerezo bakaguhitana wavuga ibitaribyiza murireta bakakunyereza none ngo freedom freedom yokumena amaraso yinzirakarengane ntayo dukeneye mwizina rya yesu
Kanda hano umusubize

 
MBAR JOEL - 14/12/2015 saa 12:46

Nkunda kuvuga ibibera murwanda birababaje cyane imana itabare hakiri kare kuko ntityorohewe nagato uratanga igitekerezo bakaguhitana wavuga ibitaribyiza murireta bakakunyereza none ngo freedom