You are here

GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU BOSENIBAMWE AIME MUMAREMBO YA GEREZA

Amakuru agera kuri KAMARAMPAKA aturutse ahantu hizewe aremeza Ko umugambi wo guta muri yombi guverineri w'intara y'amajyaruguru BOSENIBAMWE AIME waba wararangiye ngo icyari gisigaye cyari uguteguza abaturage ayobora babinyujije mw'itangazamakuru, mu rwego rwo kwirinda guhahamura abanyaruhengeri basanzwe ari Ibikange kubera ibyababayeho 1998, ubwo KAYUMBA NYAMWASA yabarimburaga. Aya makuru kandi aremeza ko uyu bosenibamwe yaba azize akagambane ka RUCAGU BONIFACE umumotsi wa KAGAME dore Ko icyo amubwiye cyose kerekeranye  n’akarere ka RUHENGELI agiha umugisha. Iri fungwa rya bosenibamwe kandi rije rikurikira irya bwana HABUMUREMYI P DAMIEN nawe ufungishijwe ijisho, ndetse n’iyicwa ry'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge sa Cyuve ALFRED  NSENGIMANA. iri tekinika ryi dosiye ya Bosenibamwe ryakorewe muri rya kinamico ry'urubanza rw'abantu 11 baregwa gukorana na FDLR no guhungabanya umutekano. Igishimangira ko urwo rubanza ari ikinamico ni uburyo urwo rubanza Rubera kuri stade ya Ruhengeli basigaye bita stade UBWOROHERANE, aho abaturage baza kumva urubanza nk’abaje kureba umupira, byose bigakorwa hagamijwe kwibasira guverneri, aho umwe mubaregwa wateguwe neza witwa NSENGIYUMVA JOTHAM yashinjije guverineri ko ariwe ubaha amafaranga yo guhungabanya umutekano. Ibi nagahomamunwa? aho guverineri ari nawe uhagarariye FDLR muntara ayobora, iki nikinyoma cyambaye ubusa .iri subiranamo ry'abanyaruhengeli rihemberwa na RUCAGU ntawashidikanya ko FPR iri inyuma yabyo kuko nubusanzwe itajya ibashira amakenga.Uyu mugabo Bosenibamwe uzwi cyane ko yicisha bugufi akubaha bu riwese ndetse ukunze kugaragara mu muganda akata urwondo, yikoreye n'amabuye birangiye yinjiye mu gihome. Yarakwiye kubera urugero abandi barenzamase bandi bataracirwa urwa PILATO kandi birenge niwowe ibwirwa.

SIKUBWABO Piyo,  Kamarampaka, akarere ka Musanze

Tags: