You are here

IBIHE TURIMO: OPPOSITION NYARWANDA MUNZIRA Y'UMUSARABA

Nyuma y'uruhuri rw'ibibazo byuzuye muri opposition nyarwanda ikinyamakuru cyanyu KAMARAMPAKA cyabakoreye isesengurampamvu y'imvo n'imvano y'ibyo bibazo twifashishije amateka ya politiki yo hambere atwereka neza ishusho nyayo  ya politiki muri ibi bihe.

 Nyuma yaho FPR na president wayo KAGAME bashimangiye ko ubutegetsi bwe bushingiye ku gitugu cya gisirikare ndetse nta nuwahirahira kubumukuraho adakoresheje imbaraga ibyo abanyarwanda bose barabizi ndetse n'abanyamahanga barabizi nibwo hakorwa amakinamico menshi nko kwikoreza abaturage uduseke batujyana mu nteko gusaba ko itegekonshinga rihindurwa  ngo hazabe ingirwamatora ariko ibyo nuguhuma amaso amahanga n'abaterankunga, kwiyerurutsa ko hari democratie . uretse ko amahanga nayo atabiyobewe ko mu rwanda democratie iri kure nku kwezi .nubwo kenshi aruma gihwa bitewe n'inyungu runaka cg intege nke z'abaharanira impinduka. tugarutse kubarwanya ubutegetsi bwa FPR na kagame, akenshi bamurwanyiriza iyo giterwa inkingi doreko mugihugu imbere ntawukopfora. usanga barangwa no guhuzagurika,bishingiye akenshi kuri ideologies zidateze kuzahuzwa niyo wateka ibuye rigashya. indi mpamvu ikomeye n'inkomoko n'amateka biranga aba lideri ba opposition ndetse hakiyongeraho n'ubwiyemezi  bubaranga aho buri wese ashaka gukurura yishyira, nyamara ugasanga nta ningamba zihari zifatika (strategies)

OPPOSITION NYARWANDA MU MAREMBERA !

ntagushidikanya ko  ibihe abarwanya, ubutegetsi bwa kagame barimo ari ugusaza imugeri y ya nyuma kuko bakunze kuvuga ko badashyize imbere intambara mubyukuri atari uko batayishaka ahubwo aruko batayishoboye. bose icyo bahurizaho ngo ninzira ya demokarasi, nyamara bazi neza ko idashoboka murwanda rwa kagame nkuko yigeze kubibabwira mububiligi muri 2009. aha kandi ukibaza uko bagera kunzozi zabo mugihe nabo ubwabo batavuga rumwe,  ukibaza ukuntu abanyapolitiki bameze nkabana batoba urwondo bahirika ingoma ya FPR ifite ingabo,amafranga,abaturage,n'ibihugu byinshuti ,mugihe turi mumwaka w'injyanamuntu wa2017, doreko amatora yegereje muri kanama abarwanya ubutegetsi bakomeje kw'ivamo nk'inopfu nyuma yaho amwe mumashyaka yiyitaga ko akomeye nka FDU na RNC acikaguritse agahinduka ibishingwe ,ndetse n'impuzamashyaka CPC yari ihuriwemo na FDLR na RDI na UDR, ubu ikaba yarashyinguwe mucyubahiro. ubu icyo abantu bakomeje kwibaza nicyo bazongera kubeshya abanyarwanda b'impunzi doreko iyo bagiye kuzicucura bazizeza ibitangaza nyamara bagambiriye kuzuza ibifu byabo. nyuma y,amacenga menshi kwishishanya no guhuzagurika ubu noneho ikigezweho nugutukana bimwe bita umpangare nguhangare ntawuyobewe ibitutsi hagati ya GEN BYILINGIRO na TWAGIRAMUNGU FAUSTIN, ntawibagiwe ibitutsi biri hagati ya GEN KAYUMBA na DR RUDASINGWA utibagiwe gutukana kwa BUKEYE JOSEPH na MUSANGAMFURA SIXBERT : ngabo ngo abazahirika FPR INKOTANYI abo ngo n'abavugira rubanda ariko mwirebere urugero batanga, niba ari abantu koko bo kugirirwa ikizere nyuma yiyo muyaga yabo ubu haje icyaduka ngo kizakora mujisho ry'intare uwo mugabo wiyambuye ikanzu akarambika bibiliya hasi yitwa padiri THOMAS NAHIMANA.

AGAHOMAMUNWA MURI OPPOSITION :  GOUVERNEMENT YO MUBUHUNGIRO !

iyi yo ntanubwo tuyivugaho byinshi kuko uretse no kuba bitangaje biranababaje,kubona umuntu witwa ngo yaraminuje nka padiri NAHIMANA akora ibintu bimeze nkibyumwana w'igitambambuga abantu bamwisekera agashyokerwa, ngo ngaho yakoze ibyananiye abandi ngo ahyizeho leta yande? Ko atari mugihugu ntabe no kumupaka. indwara abanyapolitiki dufite muri opposition barwaye uzayivura ntaravuka, biteye isoni n'agahinda uretse ko nabyo bihumura benshi bamaze igihe kirekire barayobotse za balinga.naba n'iyabatabazi ya KAMBANDA yo yari ifite abaturage yafashe bugwate ndetse n'ingabo z'ingaruzwamuheto, kandi ari no kumupaka kuburyo sakindi yashobaraga kubyara ikindi.none araje yigize candidat ataragera mu gihugu,kukigeramo biramunaniye noneho ati nshyizeho leta, uretse ko hari abantu bakunda kuvugwa niyo bavugwa nabi. aka wa mwana witwa semwanda babuza kurya adakarabye akavuga ngo ndamaze ndiye ntakarabye se naba iki.

 

Biracyaza

 

BISAMAZA JOEL