You are here

IBITEKEREZO BY'ABADAKUNDA KUMENYEKANA !

Responses to (Kinyarwanda) DR. NKIKO NA BAGENZI BE NGO NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE KURI 25-26 WERURWE 2017

  1. Peace dit :

    Impanvu aba bagabo badashaka kunva ibitekerezo by’abatunva ibintu nka bo ni iyihe?:

    Nkuko tubizi, NEW RNC ituruka kuli RNC nayo ituruka kuli FPR. INKUBIRI nayo igizwe n’abantu bari bafite izina AMAJYOGI. Ayo majyogi ni abantu bari abayoboke ba Rukokoma bagendera ku matwara y’inkotanyi mu ishyaka rya MDR. Mu ntambara ya FPR, igihe abantu bicwaga kuva muli 1990, aya majyogi wasangaga yishimiye ko abantu bicwaga mu majyaruguru y’igihugu nta kibazo biteye. Bari bafite ingengabitekerezo nanubu bakigenderaho ngo “INGABO ZA FAR ZARI IZA HABYARIMANA,KO RERO FPR ITATEYE ABATURAGE KO YATEYE IZO NGABO Z’UMUNTU, KO ABO BICWAGA NTA KIBAZO, KO BICWA KUBERA KO ARI ABA HABYARIMANA…MBESE NKA KWAKUNDI INKOTANYI ZIGISHAGA”
    Aba bantu se murunva bakwemera ko abanyarwanda bazi ukuli kwa FPR bajya muri iyo nama yabo bita ngo TRUTH…..Aha rero byunvikane iyo Truth yabo AU DEPART ni ikinyoma cyambaye ubusa.

    Kuki aba bagabo batinya debat contradictoire?
    Uwitwa Theogene Rudasingwa uyobora New RNC ntiyigeze yemera debat contradictoire muli iriya RNC yavuyemo. Hari invugo yakunze gukoresha ngo ntabwo akunda “EMBARRASSING QUESTIONS”. Bimwe muli embarrassing questions atemera ni nka cya kibazo umunyakuli Joseph Matata yigeze kumubaza ngo ababwire uburyo muli FPR bapanze buriya bwicanyi bwo kulimbura imbaga, cyane ko Theogene yari mu bantu nka CERVEAU DU FPR. Abibuka iyo video muzi uburyo yatombokanye Matata nuburakali bwinshi. Rudasingwa icyo gihe Nkiko yari yaramwihereye burundu ishyaka rya FDU ku buryo wabonaga ariwe peresida naho FDU yari yarazimiye. Nkiko wabonaga ikintu cyose avuga ko Rudasngwa ariwe gisubizo cy’iryo huriro ryabo……Rero ntaho abandi bantu banyuza ijambo ridahuye n’amahame ya Rudasingwa na RNC ye ubu ngo ifatanije na NKIKO mu INKUBIRI.

    Ikindi: Amajyogi arabizi ko yakoze amafuti nubwo bashaka kwigira abademokrates. Barabizi ko bahemukiye rubanda rw’abahutu cyane cyane kuko bo ntabwo bashaka no kwitwa abahutu. Bazi ko rubanda iramutse ibonye ubwigenge bwabo bo batabona aho banyuza politiki yabo yuturere no gucira abantu ibihano byo gupfa babaziza gusa ngo bari abantu bavuka aha naha, dore ko aricyo bagenderaho bita abantu ngo aba n’aba bari aba Habyarimana . Niba batunva ko nta muntu numwe utoranya kuvukira mu majyepfo, amajyaruguru …. ntaho bahurira n’abantu bacisha mu kuli.
    Ariko ntarirarenga.
    Intwari nka VICTOIRE INGABIRE, MUSHAYIDI, RUZIBIZA, berekanye ko UKULI ku mateka y’abanyarwanda gutandukanye n’amarangamutima n’inyota yo kubona imyanya mu butegetsi, bafite abafana benshi muri rubanda. Ibi rero byo gukora amanama ahabwa amazina ashashagirana nka TRUTH AND…., GUVERINEMA….cyanga ibindi ntibuka, ntawe bigomba gutera ingingimira. Abanyarwanda barakubititse, baragambaniwe bitewe n’abantu nka bariya ngo bashaka kwigira ibitangaza ngo icyo bavuze nicyo kigomba gukulikizwa; nyamara byaragaragaye hose ku isi ko ntacyo abantu nkabo bubaka ngo kirambe…Ibyo bemeza by’ibinyoma birakomeza bikazambaguza rubanda, intambara igakomeza..…kuzageza igihe UKULI NYAKO KUZAJYA AHABONA.
    UKULI KU BYABAYE MU RWANDA NO MU KARERE RUTUYEMO KURAKENEWE CYANE. NTABWO AMAHANO YABEREYE MU RWANDA AVUYE MU BUGANDA AGAKWIRA MULI KONGO AGAKWIRA ZA BURUNDI HAFI NO GUTWIKA AKARERE KOSE azapfa gukizwa n’utugambo twa Nkiko, Rudasingwa, Musanganfura, Ngarambe na Musonera.

     

  2. Rda dit :

    Njye genocide yabaye mfite imyaka 2,kandi nakuriye mu rda ariko ndeba ibyo abitwako biribakuru bakora ngashaka iyo igihugu cyerekera nkahabura.

    Ubundi umuntu wese uzigisha amateka yu rda ntatubwire Iby’abami b’Abahinza, ntatubwire ingoma ebyiri z’abami b’Abanyiginya arizo rwogera na kalinga, ntatubwire ibyo kurucuncu, ntatubwire iby ‘ubuhake shiku na kiboko, ntatubwire ibya revolution yi 59,ntatubwire ibya rep ya 1 niya 2,ndetse niya 3,azaba yubakira ku musenyi kandi rubanda izamwamagana
    -njye mbona ikibazo gikunze kugora abagoreka amateka aruko nkaba Tutsi babona barakoshereje abahutu cyane bagatinya kwitunga urutoki, ariko nanone ntitibagirwe ko batinya yuko ari baku ko ukuri kugaragaye byabagora kuzafata ubutegetsi
    -ikibazo cy’aba Hutu cyo nikirekire kuko ubwinshi bwabo ntibutuma umusururu uryoha, abenshi baba bishakira indonke mugushaka indonke bagahemukira benewabo aho babimenyeye, abakanga kwigarura ngo badaseba ahubwo bakabyivurugutamo nk’ingurube yibereye mu isayo niyo yumva ko iri mu kuri
    Bityo rero njye mbona abadutobera bakwihangana niba batisubiyeho, nibura bakiha akaruhuko bakareka kutwonona twe dukeneye ukuri, igihe turimo dukeneye intwarane gusa icyo nemera ni uko ukuri kuzatsinda « Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru »
    Intwari ntizizarekeraho kuvuka mu moko yose nubwo nibigwari byibarukwa buri munsi
    Dushime ababugaragaje nka Igabire mubwitange yagize, Mushayidi mugitabo yanditse ,Kizito mundirimbo igisobanuro cy ‘urupfu, Abacunguzi etc
    Tugaye ibigwari nka Rukokoma, irategeka, nkiko, Nahimana etc
    Merci

    3 peacemaker Ndayanyotewe dit :

    Mu mateka wavuze, nta kwibagirwa Mashira ( Umuhinza wa Nduga) dore ko icyo gihe ari naho ibibazo byatangiye {i Runda na Gihara} maze umwali we BWIZA budashir’ irora n’ irongora akahabonera akaga; nguwo kwa Rugayi rwa Buzi i Burundi, no hanyuma iyo muri Karagwe K’ Abahinda. ariko disi kur’ubu Bwiza yagizwe Papier Hygienique !!!ka gapapuro bihanaguza*. Ubwumvikane nibwo bwonyine bwagarura amahoro mu rwatubyaye kandi ntawutayakeneye. Imana ibahe umugisha  

  3. 4. Uwambayinema dit :Ese ko Naherutse iyi nama igomba kubera muri USA kandi igakorwa na Rudasingwa na bagenzi be igeze muri Belgique ite noneho? Rudasingwa ko mutamuvuze se yabivuyemo? Gushakira ukuri kuri Dr. Nkiko na Bagenzi ni kimwe no gushakira amata ku kimasa kabisa. Abatabazi bazabaze Mme Ingabire na bagenzi be
  4.  
  5. Kanuma Christophe dit :

    Dr. Rudasingwa Theogene burya ni igisambo azi ubwenge. Yahiritse ikbuye cyitwa genocide y’abahutu agirango yigarurire abahutu none yasanz nta cash irimo abiharira imbwa z’abahutu ngo zijye kwiha rubanda none zirimo ziravugishwa.

    Ese kuki ibi bintu ari ib ya Rudasingwa none akaba atakivugwamo?
    Uyu mugabo witwa Dr. Nkiko Nsengimana ndamwibuka avugishwa ngo mu gihe cya Victoire Ingabire we na Ndahimana bakora programme yo kujyana Ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda hamwe na Mme Ingabire ari byageze ku munota wanyuma Ingabire yibona asigaye wenyine ahubwo bino bisambo bimaze kumushora mu menyo ya rubamba mu rwanda bisigara bicagagura Ishya mo ibice none dore ikinamico bagezemo. Mbabajwe n’uwabajya inyuma agirango ngo ni abantu

Tags: