You are here

IKIBAZO CY’UTURERE (REGIONALISME) KIBAYE AGATERERANZAMBA MURI OPOZISIYO

Nyuma y’aho abanyapolitiki bakorera mu buhungiro bananiwe kwishyira hamwe,  ngo bakore opposition ikomeye ishobora kotsa igitutu ingoma ya FPR INKOTANYI, ikinyamakuru cyanyu kamarampaka cyacukumbuye impamvu z’icyo kibazo gisanga mu by’ukuri nyirabayazana wiryo tatana ntayindi ari ikibazo cy’uturere( régionalisme ),   ndetse n’amateka yabo banyapolitiki, dore ko ibibazo u Rwanda rufite uyu munsi benshi muri bo babigizemo uruhare .

Akaba rero  ariyo mpamvu nyamukuru amashyaka adashobora gushyira hamwe kubera buri wese ashaka gukurura yishyira ajyana iwabo.  Birumvikana ko ariyo mpamvu hari amashyaka agera kuri 24, ndetse hakaba hakivuka nandi . Ibi kandi birashimangirwa n’ingero duhabwa nabimwe mubikorwa byabamwe mu bakuru b’amashyaka,  aho usanga bigisha demokarasi  batagira,  aho kandi usanga ibyo banenga ubutegetsi buriho aribyo  nabo bibaranga, bigatuma umuntu yibaza  uburyo abo banyakubahwa niba bagera mu gihugu umwe akaba président wa CYANGUGU , undi akaba president wa GISENYI cyangwa  KIGALI.  Ukibaza mu by’ukuri aho bagana, nicyo bamarira abanyarwanda bikakuyobera,  mu gihe bakirangwa n’ivangura no kwigira IBINANI, aho PRESIDENT FONDATEUR yigira ikigirwamana, ntawumuvugiramo , ntanama agirwa,  ishyaka akaryitwarira mu mufuka , uwumuvuze akamutera  ishoti.    

REKA TUREBE UKO BYIFASHE MURI IYI MINSI MURI AMWE MU MASHYAKA AKORERA HANZE.

Ntakwirirwa duca kuruhande,  biragaragara ko urwishe yanka rukiyirimo,  mu gihe hatarashira n’ukwezi BOMBE yari iteze muri FDU-INKINGI ituritse , ndetse bigasiga bishegeshe ishyaka kuburyo umuntu avuze ko risigaye ku izina gusa rya MME INGABIRE VICTOIRE INGABIRE  uri muri gereza,  ntabwo yaba aciye inka amabere,  kuko ibice bibiri wavuga ko bishingiye kuturere , bihanganye bikomeye kuburyo babonye ikibuga kiza cyo gukiniramo ntawashidikanya ko havamo andi mahano.

Mu by’ukuri  indwara y’uturere no kwikunda yaramunze,  ni yo mpamvu badatera umutaru, ngo bamare kabiri ntabombori bombori ivutse muri bo,  ndetse bigaha n’ingufu LETA YA KAGAME.

None se ko   birirwa baririmba ibiganiro  ni gute KAGAME yaganira n’abantu birirwa bacagagurana ntanumwe ushyize hamwe n’undi? None se azaganira n’ande kandi hari abahagarariye amwe mu mashyaka barebana ayingwe?

Aha rero biraboneka ko bamwe mubanyapolitiki bari munyungu zabo , kandi si ugukabya kuko iyo bashwanye ntakindi umwe arega undi kitari IGITUGU, KWIKUNDA, UBUGAMBANYI N’IBINDI BISENYA UBUMWE BWABO.  

Ngibyo rero ibyo mwirirwa mubeshya abanyarwanda ngo murashaka kubateza imbere no kubarenganura,  ISOMO RYA FDU-INKINGI ,  IMPUZAMASHYAKA CPC YARIMIZE BUNGULI  mu gihe abantu bari biteze ko CPC yazaziba icyuho mubibazo biri muri opposition , ahubwo ibaye kirimbuzi kuko ibyo kwishyira hamwe kwamashyaka birasa nibigiye kuba amateka mu gihe naho bigaragara ko ikibazo gishingiye kuturere no kwikunda aribyo bishenye CPC,  bikaba kandi bigaragara ko abanyamashyaka hari intambwe bataratera yo kubwizanya ukuri no gusasa inzobe,  dore ko ibyo bavuga ataribyo biba biri kumitima yabo nkuko tubibona mu iterana amagambo hagati ya TWAGIRAMUNGU FAUSTIN ALIAS RUKOKOMA NA GEN BYIRINGIRO VICTOR,  aho baterana amagambo nk’ abana , bakavuga nakarimurori kandi bitwa ko ari abayobozi bavugira rubanda .

Ibi mu by’ukuri  bererekana ko inzira ya revolutionya rubanda ikiri ndende mu gihe abo banyakubahwa batarasobanukirwa neza nicyo bashaka , mu gihe kandi bagicagagurana nk’insanane.

Ntibabeshye rero  ko haricyo bageraho ndetse ntanuwabagirira ikizere mu gihe ingufu zagahiritse ingoma y’igitugu ya FPR zirimo zitatana,  kandi bigaragara ko kuzazihuza bisa nibidashoboka , aha abanyarwanda baribaza niba bazareka KAGAME agakomeza kubahonda nk’ingoma cyangwa  bazakomeza kubyinishwa muzunga nabanyakubahwa bo muri opposition igihuzagurika.

                                                                                                                                UMWANZURO                                                                                                                          

Mwabantu mwe mwitwa ko muhagarariye amashyaka mwari mukwiye kwikubita agashyi mugashyira inyungu za rubanda imbere,  mukava muri ayo matiku yanyu ashingiye k’uturere n,amoko, dore ko ari nabyo bitugejeje aha .

Musubize amaso inyuma murebe aho u Rwanda rwari ruri mu myaka yashize.  Ese mwifuza ko dusubira mubihe byashize cyangwa duterimbere.

Kandi niba munaniwe mwemere mujye kuruhande , nabyo muzabishimirwa.  Ikindi niba koko mukunda abanyarwanda ni mubanze mukundane namwe,  kuko ntawutanga icyo adafite.

 

Mugire amahoro

 

BIZUMUREMYI FAUSTIN

Tags: