You are here

IKINYAMAKURU RUTWITSI INYENYERI NEWS N’UMUZINDARO WACYO JEAN MARIE MICOMBERO

Micombero Jean Marie

Munkuru rutwitsi inyenyeri news ikora nka KANGURA murwego rwo gushyushya imitwe no kuyobya abanyarwanda,giherutse gusohora kuwagatandatu taliki ya mbere ugushyingo 2014 munkuru igira iti BA MANEKO BA KAGAME NA JACK NZIZA BASESEKAYE MUBUBILIGI: byatumye duhaguruka dukora iperereza ry,ayo makuru y,abicanyi bahora bakwiza kumbuga za internet ariko icyaje kugaragara n’uko abakwiza izo mpuha ntakindi baba bagamije uretse kwiyerekana nk,ibitangaza ngo barahigwa bukware niba ari nabyo bari bakwiye gushaka amakuru y,imvaho bakareka kwikanga baringa no kubeshyera inzirakarengane aha BWANA MICOMBERO JMV  ushaka kwiyerekana NK,UMWAMI W,ABAHUTU MU BUBILIGI dore ko iyo abonye undi MUTUTSI arahangayika cyane, cyane iyo ari uwabaye muri FPR/APR kuko akenshi baba baziranye ibyo nibyo aziza uwitwa Kavurati Bryan arimo agerageza kwanduza izina rye ngo n,umwicanyi.

Ntakindi amuziza nuko yanze kugendera kubinyoma bye igihe bari kumwe mw,ishyaka RNC, igihe yarimo abiba amacakubiri mw,ishyaka kugirango aryigarurire ndetse bikarangira koko umugambi wo kwigarurira abahutu bo muri RNC awugezeho, kugirango bajye bamuha amaturo doreko abatwara butama abafatiye kuri za complexe abenshi bafite, bamwe bumva ko kujya mukwaha k,umututsi bizabagira abere kubyaha bakoze, ndetse hakaba n,ikindi gice cy,abashaka kwigaragaza nk,abatutsi kandi ari abahutu rwimbi , ibi bikiyongereho, abo batangiye kubeshya imyanya mugihugu badafite, nkuko bigeze kubeshya DR MURAYI PAULIN ngo bazamugira perezida bagamije kumurya utwo aba yavunikiye bo bigaramiye.

Ibi bihuha kandi Micombero yirirwa akwiza abeshyera abantu ngo n,abicanyi dore ko yari yanavuze ngo bazamwica muriyi week-end, (ko atapfuye se). Ariko abahutu baragowe koko ! ubwo mubona muzababeshya kugeza ryari ? ubwo nukugirango n,utambuka bajye bavuga ngo dore cya gitangaza cy,umututsi ! bamaze gutahura ibinyoma byawe niyo mpamvu batakikwakira mu ma salon yabo. Aha kandi micombero yita abantu ba maneko n,abicanyi we akigira umwere, kandi bizwi ko yamaze abantu mugihe yitwazaga umwanya yarafite agambanira abantu bakaburirwa irengero, dore bamwe mubantu yishe cg yicishije: umucuruzi witwa MATHIAS w,iremera kigali yari perezida wa RAYON SPORT yamwishe amuhoye ideni yari amurimo rigera kuri 30millions.

Undi n,umugabo witwa GAFARANGA yicishije ikanombe amuhoye umugore we yashakaga kubohoza. Undi n,umunyamakuru yashatse kwivugana imana ikinga akaboko abasha kumucika witwa LUCIE UMUKUNDWA, wakoreraga radio ijwi ry,amerika yamuzizaga itaramakuru, uwo mugore yarimo, kwinyerezwa rya mafaranga ya minisiteri y,ingabo angana na MILIYONI 3 Z,AMADORALI bivugwa ko Micombero yari yanyereje, ndetse ari nabyo byamuviriyemo kwirukanwa muriyo minisiteri, ndetse akanafungwa.

Urutonde rw,abantu yicishije rwo ni rurerure n’abo yishe we ubwe ariko tuzarubagezaho muminsi iri imbere.

None atangiye ingeso mu bubirigi y,ubw,ESCROC kuko imfashanyo bamuha ntiyamuhaza. Nubwo kandi yigira umwami wabahutu birazwi ko abanga urunuka nkuko abivuga iyo amaze gusoma kuri divayi ; ngo ikintu cyambere ahora KAGAME nuko yanze ko bihorera, ngo kuriwe yumvaga  hagasigara abahutu bangana na miliyoni imwe gusa. None yirirwa abirukamo asabiriza yerekana ko ariwe mwere abandi batutsi ari babi. iyi niyo politiki igezweho y,ikinyoma no gushyushya imitwe abinyujije muri ya rutwitsi yabo ngo n,inyeyeri news ariko amenye ko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. iyo mubonye ibyo mwirirwa mubeshya muba muyobya uburari ngo izo mpumyi zitababaza ibitangaza mwabijeje, dore ko iyo mugiye kubacecekesha muvuga ko ngo ibikorwa byanyu ngo ari ibanga murabizi. Kandi ukaba uziko iyo siyasa ntamuntu mwabanye muri RPA INKOTANYI yafata, kubera ko uzi neza ko mwese mwonse ibere rimwe rya FPR. Bwana micombero va mubinyoma n,amatiku naho ubundi bose nibamara kukumenya bazajya baguha urwamenyo, usigare ubunga mw,isi wenyine nka shitani.                                                                                                                                                           

umukunzi wa KAMARAMPAKA  COPENHAGEN

Tags: