You are here

INDATSIMBURWA DUTEWE IMPUNGENGE N’AMAGAMBO AHERUTSE GUTANGAZWA NA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU, PEREZIDA WA CPC.

Indatsimburwa

Nkatwe indatsimburwa, urubyiruko rw’u Rwanda ntidushobora kubona umuyobozi runaka akora amakosa yo kuyobya abo byitwa ko ahagarariye natwe turimo ngo twicaze amabuno abiri, turebere tube inkomamashyi ! Ashwi daaaa, ibyo ntibikabe kuko ibyo nibyo byatumye twisanga mu bizazane turimo muri aya magingo.

Twebwe Indatsimburwa ntituzemera gutanga akanya nkako, kubibwira ko buri wese yabakurikira buhumyi mu byo bashaka byose, bamwe bitwaza ko ngo bazi gukina politiki kurusha abandi! Turabyamaganye twivuye inyuma kuko nibyo byatumye habaho KINIHIRA na ARUSHA, maze birangira turi ishyanga, ndetse dutakaza n’abacu! Ubwo Perezida wa RDI mu bihe bishize yigeze kuvuga ati « Njyewe mu ntwari nemera harimo umwami MUSINGA. »

Ese yaba amwemera kubera ko ari mu bishe abahutu benshi, anabashahura? N’ibiki bituma amushyira mu ntwari se noneho akavuga ati reka mbibwire runo rubyiruko rwavutse nyuma ya 1990? Niba se amwemera nk’intwari, Sebukwe n’abandi baharaniye ubwigenge bakirukana ingoma ya Cyami ndetse na gikoronize yaba abita iki? Aho ntiyaba abita Ibigwari!

http://radioimpala.podomatic.com/entry/2014-07-04T05_51_59-07_00

Bwana Faustin Twagiramungu, wo kutwereka ko ushobora kuvuga ibyo ushatse byose noneho tukakwemerera! Ese kuri wowe « Ingoma ebyiri ntabwo zihagije, watekereje no ku rubyiruko rurimo abana bawe ndetse n’abuzukuru bawe? » Ibyiza wacisha make, kuko ubu si bwa bundi, kuko twebwe Indatsimburwa dukurikirana imvugo ndetse n’inyandiko zawe za buri gihe! Twe Indatsimburwa ndetse n’isi yose tuzi ko watorewe kuba umuvugizi w’Impuzamashyaka CPC, ese waba uyihagararira nkuko abagushyizeho babyifuza ? Ntimukabone mushyizwe mu myanya noneho mutekereze ko nta bandi bayishobora ! Ashwi da n’icyizere uba ugiriwe nkuko n’undi yakigirirwa agahabwa uwo mwanya!

Twebwe twabashyizeho dufite uburenganzira bwo kubakuraho mu gihe tubona ibyo twari tubatezeho bitaboneka, kuko amagambo nk’ariya atwibutsa amakosa yakozwe muri za ’90 mu mikino nk’iyi noneho Kinihira na Arusha biba bitwikubise ku gakanu tutazi iyo biva niyo bijya! Tugusabye guhagararira CPC aho kugumya gushyira imbere inyugu za RDI gusa! Ubusanzwe iyo Perezida ananiwe V Perezida aba ahari, ubwo ni uguhitamo kimwe !

Reka tumenye gutandukanya ibintu by’ingenzi bamwe bashaka kwitiranya

Ubundi iyo tuvuze Ihuriro FCLR-Ubumwe, ni Ihuriro rigizwe na FDLR na PS – Imberakuri cyangwa ushobora kubyandika mu mibare nka gutya FCLR = FDLR + PS Imberakuri ya Me Ntaganda Bernard, naho CPC = FCLR-Ubumwe + RDI +UDR. Turizera ko nta wuzongera kubyitiranya, wenda kubushake kubera inyungu ze cyangwa se kutabimenya ! Twe, Indatsimburwa twagirango tugusabe kugira ubutwari, noneho nawe tukazajya tugushyira mu ntwari nkuko ushyiramo umwami Musinga! Ikindi nuko kuva u Rwanda rwa Gasabo rwabaho, intwari twe twemera ni Mbonyumutwa Dominique, Gregoire Kayibanda nabo bari kumwe mu mahina yo gusezerera ingoma ya gihake na gikoronize, ntitwakwibagirwa kandi Habyarimana Juvenal.

Aha twongeraho izindi ntwari zarinze impunzi z’abanyarwanda zari zinyanyagiye mu mashyamba ya Kongo bakaba barabarinze imijugujugu ya FPR na Paul Kagame nabo barifafatanije kubahiga ngo babice babaziza ubwoko bwabo, Abahutu ! Reka « Ndi umunyarwanda » ikoreshwe gusa na Paul Kagame n’abambari be, twere kumutera ingabo mu bitugu tutabizi tuvuga ngo turi gukora akazi twashinzwe !

Ntidushaka ko abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rukomeza gushyirwa mu kigare wenda cyabishakira inyungu zabo ku giti cyabo bagatuma dukomeza kubaho nabi ! Ubu twamenye ubwenge kubera ko nta mireti ( omelette ) na divayi cyangwa shampanye tubona nk’abandi, bikabatera kubeshya ababuze epfo na ruguru ngo barabavuganira! Bamwe bati nta moko abaho mu rwa Kanyarwanda, bavugisha amatama yombi bunga mu rya Kagame rimwe na rimwe ajijisha ! Twebwe nk’Indatsimburwa twemera 100 % ko amoko yabayeho, ariho kandi azahoraho ! Ayo ni abahutu, abatutsi n’abatwa kuko mu Ndatsimburwa harimo abahutu, abatutsi n’abatwa!

Ikindi n’uko abirirwa bata umwanya wabo w’ubusa bashyira FCLR-Ubumwe mu majwi baribeshya kuko yabayeho, iriho kandi izahoraho kugeza abayishinze bayivanyeho. Twababwira ngo nibasubize amerwe mw’isaho kuko na Kagame ufite ingabo zigera ku 100.000 afatanije n’abazungu, bananiwe kuyisenya nkaswe abakoresha amagambo gusa.Turi INDATSIMBURWA, abari muri izo misiyo nibamenye ko tudatsimburwa ku byo twiyemeje !

 

Ubuyobozi bw’urubyiruko rw’indatsimburwa !