You are here

INTAMBARA IKOMEYE YO KWIGARURIRA ABAHUTU HAGATI YA NEW-RNC YA RUDASINGWA THEOGENE NA OLD RNC YA KAYUMBA NYAMWASA

kuva aho inzira zibyariye amahari hagati y'abari abasangirangendo GEN KAYUMBA NYAMWASA na DR RUDASINGWA THEOGENE ubu batagicana uwaka kubera inda nini, doreko amakuru ava mubyegera byabo yemeza ko badashobora gupfa ideologie kubera basangiye amashereka ya FPR ndetse bombi icyo bahuriyeho akaba ari ubuhezanguni bwo kwanga umuhutu nusa nawe. Nyuma yo gutandukana na KAGAME  bakamenengana ntayandi mahitamo bari bafite uretse kwiyegereza bene sebahinzi banga FPR na KAGAME urunuka , kuko nibo benshi hanze ndetse bashoboraga no kubumva vuba, doreko bazi neza umujinya n'agahinda bafite, nacyane ko aribo bakabateye. Ibyo aba bagabo barimo nibyabindi mukinyarwanda bavuga ngo icyo imbwa yanze ushyira aho ireba. Nyuma yo gutandukana nabi kugeza ubwo batukana gishumba ndetse ntibatinye no gushyira amabanga y'imiryango yabo kukarubanda, bapfa indonke bakuraga mumpunzi z'abahutu ubu intambara barimo nuko buri wese akora ibishoboka byose ngo yigarurire abahutu, niyo mpamvu hahora hashakishwa amaturufu mashya kumpande zombi. mukwezi kwa 6/2016 ubwo GEN KAYUMBA yarimo agambanira rudasingwa ngo amuhirike, bapfa amafaranga yanyerejwe, yaragenewe radio impala,ayavuye kwa DR NTAKIRUTIMANA ELIEL TEXAS, nayavuye mumuryango w'umunyemali KABUGA FELECIANI. ayo yose rudasingwa yarayakocoye maze imizinga ivamo imyibano abagabo biyambika ubusa ibyari revolution bihinduka amatiku yo mumbere. nyuma yo gutandukana nabi byaragoranye kugirango abantu babyiyumvishe mugihe hari abari barekereje baziko bashobora guhindura ibintu murwanda ndetse hari nabataratinye kuvuga ngo reka abatutsi bamarane twitoragurire igihugu, abenshi muri abo batanze atubutse ubu bararirira mumyotsi. nyuma yo gutandukana ubu intambara yo kwigarurira abahutu irarimbanyije.

ARI GN KAYUMBA NA DR RUDASINGWA NINDE UKUNDA ABAHUTU !!!

nyuma y'ikiswe operation K muntambara yabacengenzi mu1998 muruhengeli na gisenyi ntawuyobewe amagambo kayumba yahavugiye, ubwo yari ayoboye iyo ntambara yivugiye ko azabarasa bagahurwa intambara. ikibabaje ni abasivile yicishije abaziza kuba benewabo wabacengezi. abanyamakuru bamubajije iby'imirambo babonye abasubiza ko atari umupolisi. nimwibaze koko niba uwo mufilistiya ariwe warukwiye ngo kuvuganira abo yarimbuye ataranabasabye imbabazi, none arabasaba kumujya inyuma noneho akajya kurimbura benewabo ikigali. muzashukwa kugeza ryari?ababwirwa muriyumva.

GENOCIDE HUTU YAKOZWE NA FPR RUDASINGWA YARABEREYE UMUNYAMABANGA.

Mu matangazo bamaze iminsi bacisha kumbuga nkoranyambaga NEW RNC ya RUDASINGWA NA JONATHAN MUSONERA bavuga ko bazakoresha inama mububiligi yo kwemeza genocide hutu, nyamara iyo mvugo bayadukanye aho abateruzi b'ibibindi bisigariye kwa kayumba bakaba barisanze ari bonyine 4, kuburyo kubona ibibatunga byazagorana badatetse imitwe doreko kuri rudasingwa na musonera bo ari n'abanebwe, ndetse bikaba bizwi ko aho bacyetse ifaranga baryandurura niyo ryaba rifite ingaruka. abenshi bemeza ko ari ba mpemuke ndamucye niba koko rudasingwa agiriye impuhwe abahutu yemeza ko FPR yabatsembye nabe umugabo yishyikirize inkiko kuko niwe wari umunyamabanga mukuru wa FPR INKOTANYI mugihe cy'intambara, bivuze ngo ubwo bwicanyi ari mu babuteguraga,   none ngo bazavuga uko abahutu bishwe na FPR bari bayoboye ariko ntibagaragaze uruhare rwabo.  mugize kubica none murimo no kubabeshya mubabyinisha muzunga ngo mwibonere indonke ibyo nino kubashinyagurira uretse ko wamugani wa rudasingwa ntazabura abateruzi bibibindi bazajya guhakirwa mubyabo, uru rukundo rudasingwa akunze abahutu ntawashidikanya ko ari nkurwa scorpion, kuko yivugira ko abahutu bamunukira. Nyamara akabirirwamo abashakamo amaramuko batandukana akabavumira kugahera.ubutaha tuzabagezaho ubuhamya bwabantu bazi aba bahezanguni babatutsi bo muri NEW-RNC na OLD RNC, uburyo bafite umugambi wo kujijisha abahutu b'impunzi no kwigarurira opposition ngo babone ibibatunga. ntawuyobewe ibyo bakoreye ishyaka FDU-INKINGI bayigize imyase, none umwe yafashe inkingi undi afata inkubiri ! abwirwa benshi akumva beneyo.

Umusomyi wa Kamarampaka.