You are here

ISHYAKA RY’IMBAGA NYARWANDA PPR-IMENA RIRAVUGA KURI IYI PROPAGANDE IVUGA NGO:RPF yanyuze muri byinshi, ihurizo rya 2017 riroroshye cyane.

Yanditswe kuya 10-02-2015 - Saa 08:49' na Herbert Karangwa(Igihe.com)   Arangiza uru rukozasoni agira ati:

Icya Kabiri, icyatumye RPF ibasha ibi byose ni Ubuyobozi bwiza. Ibice bine twasobanuye haruguru byari bifite umuyobozi wafashe wo gukomeza kugashya mu mazi arimo umuhengeri. Uyu muyobozi ari hano kandi aracyafite ubushobozi.”

“Icya nyuma, umwanzuro wa 2017 si igikorwa kireba RPF yonyine; birareba Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bazavuga icyo bashaka hanyuma RPF ishyire mu bikorwa icyo abanyarwanda bifuza.”

Uyu mwanditsi niba abaho koko, afite ibibazo byinshi cyane, cyangwa yakoze iyi nyandiko ikinyamakuru igihe.com kimufatiye icyuma ku gakanu !!!!!

Ni igitangaza pe, aratangira avuga itegekonshinga, yajya kurangiza ati umuyobozi  wabo aracyafite ubushobozi !!!!! Ese mwibarize, mushaka ko azavaho atagifite ubushobozi ? ryari ? turetse andi mashyaka se ariho, niwe wenyine mubona ushoboye muri FPR ? Ubwo se ba Obama, ba Kikwete, .... mubona ntabushobozi bagifite ?

Mbese ubundi mubigira ihurizo kubera iki kandi hari itegeko mwishiriyeho? Si ubwambere umunyarwanda agundiye ubutegetsi, mwese imvugo ni imwe ngo “icyo abanyarwanda bifuza”, mbese uwababaza icyo abanyarwanda bifuje kigakorwa ni ikihe ? Kugeza ubu , abanyarwanda mubakoza icyo mushaka, ntimukomeze rero kubeshya ngo muzakora icyo bashaka, mbese ubundi murimo murabeshya nde ? Ko igihugu mwacyifatiye ku ngufu, ko mutigeze mureka kuzikoresha, ubu murabeshya  ngo za REFERENDUM kubera iki ? Ngo FPR irakunzwe, n’ibindi byinshi, ntawabahakanya, kubera ubwoba, ariko noneho mutange ubwisanzure, mureke gukenesha abantu.

PPR-IMENA, ishyaka ry’imbaga nyarwanda ntizigera yemera na rimwe, amatora aba mu baturage baboshye, ntabwo umuntu yatora n’ubwoba, nta bwisanzure.

Mbere yo kurangiza, PPR-Imena ikomeje kwamagana amuntu uwo ariwe wese, ukomeza kubeshya Prézida Kagame, ngo agundire ubutegetsi kugeza ahirimye. Abo bantu mwese mubamagane, kuko icyobashize imbere ni inda zabo, nta cyiza bashakira abanyarwanda.

Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-IMENA ryizeye ko perezida Kagame atari inyuma y’uwo mugambi mubi wo guhindura itegekonshinga, akoresheje abo baryi birirwa bamubeshya ngo niwe munyarwanda ushoboye wenyine.

Harkabaho u Rwanda rugendera ku mategeko,

Harakabaho abanyarwanda

Harakabaho ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-IMENA,

Bonaventure Habimana, Umuyobozi wa PPR

Tags: