You are here

ITERAMBERE RY'URWANDA SI AMAZI MU BATURAGE !!

Kigali: Bamaze amezi atandatu nta mazi babona

 

 

 
 

Umwe mu batuye Gikondo uvuye kuvoma (Ifoto/Ndayishimye JC)

Bamwe mu baturage batuye muri mu Mirenge ya Gikondo na Kigarama yo mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bamaze amezi arenga atandatu batabona amazi mu ngo zabo.

Abaganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe bo muri utwo duce bibaza impamvu amazi atabageraho kandi ahandi muri Kigali hakorwa isaranganya ryayo akabageraho.

Minani Innocent avuga ko kugira ngo abone amazi bimusaba gukora urugendo rw’ibirometere hafi bibiri, agafata ingorofani ye agashyiraho amajerikani 5.

Ijerikani imwe ayigura amafaranga 100. Kandi ku munsi ashobora kuvoma kabiri cyangwa gatatu. Iki kibazo kiri cyane cyane ruguru y’ahazwi nka SEGEM kugera ahari sitasiyo ya lisansi yitwa Merez ya 2.

Habonimana Alphonse avuga muri robine yo mu rugo rwe amazi aherukamo mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2015.

Yemeza ko abakozi b’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) batacyirirwa bazana fagitire z’amazi kuko na bo bazi  ko nta mazi akihaba.

Habonimana yemeza ko ingo nyinshi zashatse abantu bazivomera zikabishyura ibihumbi 20 ku kwezi hiyongereyeho n’ikiguzi cy’amazi.

Abenshi muri bo baba bikoreye ijerikani ku mutwe, hakaba n’abandi baba bafite amagare cyangwa ingorofani ndetse n’imodoka.

  Benshi biyambaza ingorofani (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Benshi biyambaza ingorofani (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Ugereranyije amafaranga atangwa kugira ngo aba baturage babashe kubona amazi, bavuga ko bahendwa cyane kuko hari n’abakoresha imodoka zabo bakajya kuyashakisha mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.

Umuturage ukoresha imodoka ye agiye kuvoma avuga ko buri gihe nyuma y’akazi aba agomba kutagira aho ahitira kuko aba afite inshingano yo gushakisha amazi.

Iyo ageze mu rugo yuzuza imodoka ye amajerikani agakora urugendo rurerure areba ko hari aho yabasha kubona amazi.

Ahari iki kibazo ni mu mirenge ya Kigarama na Gikondo ariko abantu benshi bahazi hose nko muri Gikondo kuko izina Gikondo ari ryo ryamamaye.

Umuyobozi w’Ishami rya WASAC i Gikondo, Mutamba Jane, yavuze ko icyo kibazo cyatewe n’imihanda iri gukorwa mu Murenge wa Kigarama bituma hari ibitembo by’amazi biyajyana mu baturage byangirika.

Anemeza ko ubu bamaze guha akazu k’amazi bamwe mu baturage kugira ngo babashe kuvoma hafi, aho bafashe ibitembo by’amazi bakabicisha hejuru y’ibipangu by’abaturage kugira ngo amazi abashe kugera ku kazu babageneye.

Ahamya ko bazegera isosiyete ya Horizon ikora iyo mihanda kugira ngo harebwe igihe iyi mihanda izaba yarangiriye kugira ngo abaturage babashe kubona amazi.

Uyu muyobozi ntiyigeze avuga igihe abaturage bashobora kuzongera kubona amazi mu ngo zabo.

 Uyu akoresha igare akavoma mu birometero birenga 2 (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Uyu akoresha igare akavoma mu birometero birenga 2 (Ifoto/ Ndayishimye JC)