You are here

KIGALI : JULIENNE SEBAGABO UMUGORE UTUYE NORVEGE YATAWE MURI YOMBI.

Kigali: Umugore yavuye Norvege aje mu bukwe arafatwa ashinjwa Jenoside

Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi muri iki cyumweru agiye gusubira muri Norvege aho aba anafite ubwenegihugu bwaho. Ni nyuma y’uko abamuzi bamubonye yaje mu bukwe bagahita bavuga ko bamuzi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo muri Gisagara.

Julienne Sebagabo akomoka mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu karere ka Gisagara. Urukiko rwa Gacaca rwa Kigarama ngo rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo adahari.

Ababonye Sebagabo Julienne bakamumenya ngo bitabaje inzego z’umutekano nazo zimuta muri yombi agiye gusubira muri Norvege, uyu mugore ngo yari yaje mu bukwe bwa murumuna we.

Amakuru agera kuri Kamarampaka aravuga ko kuri uyu wa kane Julienne yageze imbere y’umushinjacyaha.

Uyu mugore ubu ufungiye i Kigali akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari amakuru avuga ko yafashwe ari mu nzira ajya gufata indege isubira i Oslo muri Norvege aho atuye.

Chief Supertendent of Police Lynder Nkuranga Umuvugizi wungirije wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mugore yafashwe muri iki cyumweru ubu akaba akurikiranywe n’ubutabera. Twizere ko ubucamanza buraba ubutabera!!!!!!!!

Tags: