You are here

KIGALI: MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YATAWE MURI YOMBI; NINDE UZASIGARA ATISWE UMUGAMBANYI?

12 Nzeli 2014                                                                 ibivugwa

Nyuma y’ imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia, Kabuye N’ abandi, noneho icyaha cy’ ubugambanyi kigiye gushakishirizwa ku bo mu miryango yo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mucyahoze ari Zaire. Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?

Madame Angelique Kantengwa wayoboraga RSSB

Madame Angelique Kantengwa wayoboraga RSSB

Abantu benshi kuri uyu mugoroba batangajwe nifungwa ritunguranye rya Madame Angelique Kantengwa, umukobwa w’ umusaza Kayitenkore uzwi cyane kuba yarafashije Cyamakuburyo bw’ intanga rugero muri Kongo. Nubwo batubwiye ko yafunzwe ariko, icyo batabwiye abasomyi ni icyo azira. Uyu mudamu wize amashuri ahambaye mu bihugu by’ Amahanga,yasabwe kuza mu Rwanda gufasha icyo President Kagame yise kubaka igihugu, nawe kubera ko se yahoze ari umunyamuryango nta makemwa wa FPR, ntiyazuyaje.

Mu by’ukuri nubwo bavuga ko bamurega icyaha cyo gucunga umutungo wa Leta nabi, no gutanga amasoko uko yishakiye, n’umwana azi ko ibyo bamurega mu nyandiko ntaho bihuriye n’ukuri. Niba koko Kagame na Leta ye bababajwe n’imicungire y’ Umutungo wa Leta cg se gusesagura, ntiyakwiheraho aho arara mu mahoteli ahenze kurusha abaprezida bamuha inkunga. Yakoze se iperereza ry’ abanyuruje amafranga yagombaga kugura Helicopters za gisirikare ubwo yari muri Ministeri y’ Ingabo. Azabaze Colonel Ndahiro Emmanuel niba atabyibuka neza. Nonese yaba yarimye FPR isoko? Reka da! Nonese koko FPR yafungira umuntu kudatanga isoko mu buryo bunyuze mu mategeko!!

Madame Kantengwa rero akaba mu byo azira ngo ari uko nyuma yaho Odda Gasinzigwa yashinje ibyaha by’ubugambanyi abadamu bagenzi be nka Rosa Kabuye, na Marie Baine ndetse na Joy Mukanyange, ntabwo mdame Jacqueline Kantengwa yaretse gusura Rosa Kabuye no kumuganiriza ndetse no kumuhumuriza. Atari kuberako bafatanyije icyaha, ahubwo ari uko ari umudamu mugenzi we kandi akaba ari na muramukazi we (murumuna we, DR Tesi, ni umugore wa musaza wa Rosa Kabuye witwa FrankIbyo rero bikaba ari ukwica itegeko rya munyangire ryo mu gitabo cy’amategeko mpana byaha y’ u Rwanda.

Ihurizo mu ifungwa rya Mme Kantengwa

Major Ptrick Karuretwa, umujyanama wa Kagame ni umuvandimwe wa Angelique Kantengwa

Major Ptrick Karuretwa, umujyanama wa Kagame ni umuvandimwe wa Angelique Kantengwa

Nubwo munyangire ya Kagame yatumye atakwihanganira kubona Kantengwa atashyizwe mu buroko, ariko ngo afite ikibazo ngora bahizi kuko bamwe mu basirikare bamurinda nabo bafite ikibazo ndetse ubu bakaba barimo kwibaza niba basura umuvandimwe wabo bakirukanwa ku kazi cg se nabo bakaba ibishwi bakamutererana. Abo ni Capitaine RUKI ndetse na Major Patrick Karuretwa, umujyanama wa Kagame muby’ Umutekano. Abo ni abavandimwe ba Kantengwa ariko Ruki we akaba ari musaza wa Kantengwa wo kwa se wabo, kuko ari umwana wa Karusisi kandi Karusisi akaba ari murumuna wa Kayitenkore. Uwitwa Ngendo Karusisi nawe niwe ushinzwe umutungo muri Présidence ya Kagame. Birabe ibyuya.

Agaciro gahabwa umuryango

Kantengwa ni nyina w’ abana batatu, ubwo se koko Kagame ibyo yaba yabitekereje mbere yo kujya kubika mutima w’ urugo kuri station ya Polisi? Abana ba nyakwigendera Inyumba Aloysia bazabaho bate nyuma yuko Kagame yirukanye mu kazi katangaga umugati, umugabo we wasigaye arera imfubyi wenyine? Ubwo uko ni uguha agaciro umuryango! Cyangwa iyo Kagame avuga umuryango aba avuga umuryango we gusa?

Ku batazi Kayitenkore, ni umugabo w’ umututsi wari ukomeye cyane muri Kongo, akaba avukana na Karusisi Berchmas wigeze kuba Conseiller wa mbere muri Ambassade y’ URwanda mu Bufaransa. Nyuma ya Bisengimana, na Gahiga, Kayitenkore niwe wakurikiragaho mu banyarwanda bakomeye muri Congo. Yahoze kandi ari PDG wa “Ciment du Zaire”. Madame Kantengwa rero akaba yarashakanye n’umugabo w’ Umucuruzi witwa Gatera A. w’ Umunyenyanza.

Mu gusoza, nagiraga ngo nsabe abantu bazafunga umwuka bakajya gupfa kumva Kagame muri Atlanta, bazatubarize iki kibazo Nyakubahwa. Imana itabare u Rwanda.

Byanditswe kuwa 12/09/2014

 
umukunzi wa Kamarampaka

 Kigali mu Rwanda

Tags: