You are here

KUGIRANGO URWANDA RUGERE KUMAHORO ARAMBYE HAKENEWE IMISHYIKIRANO ITAZIGUYE HAGATI Y'ABATUTSI, ABAKIGA N'ABANYENDUGA

Mubushakashatsi tumaze iminsi dukora kuri politiki nyarwanda, twasanze urwanda rufite ikibazo kimwe gusa cy'imitegekere yigihugu aho akenshi abanyapolitike bagera kubutegetsi bagatangira kwimika ivangura rishingiye ku moko n'uturere, nk'iturufu yo guheza abandi. Dusubiye inyuma gato ku ngoma ya cyami yo birazwi Ko umwami yavukanaga imbuto ndetse bikaba bizwi ko umwami nibyegera byose cyane cyane abiru n'abatware, Bose bavaga mubwoko bumwe bw'abatutsi. Ntawashidikanya Ko ibi kwari ukwikanyiza gukabije ndetse wasangaga andi moko yarabaye nk’abacakara babo. Tutabitinzeho muzi uko byagenze rubanda imaze guhumuka; yasezereye ubwami n'ubuhake bigenda nka nyomberi bashyiraho repuburika n’ubwo abayishinze batabashije gukosora amakosa yakozwe n’ubwami yo guheza no kuvangur,a kuko nabo byabaye gatebe gatoki: nabo batangira kwihimura ndetse bimwe mubibazo urwanda rufite bikomeye cyane bikaba byaravutse icyo gihe.
Reka noneho dusubire haruguru aho umutwe w'inkuru usa nuwerekana ko Ubu mu rwanda hari amoko atatu ahora amaranira ubutegetsi kandi ubugezeho agaheza abandi ndetse akanabahohotera, ari nabyo bituma mu rwanda hahora impagarara za politiki n'urwikekwe bikabije. Reka turebere hamwe uko buri ruhande byifashe amakosa rwakoze nigikwiye gukorwa.
Impamvu twavuze Ko hakwiye imishyikirano hagati y'ABATUTSI, ABAKIGA n'ABANYENDUGA nukubera ko ibi bice uko ari bitatu bifite ingengabitekerezo(idéologie) zitandukanye cyane ndetse akenshi zishingiye kumateka yagiye aranga buri ruhande akaba ari nayo ntandaro y'umwiryane n'urwango bihora mu banyarwanda 
ABATUTSI : kuva bakurwa kubutegetsi muri 1960 ntibongeye kugira amahoro kuburyo basaga nkabagiye kwishyura inka ya nyangara mugihe abatutsi ba rubanda rugufi babagaho kimwe n'abahutu basangiye gupfa no gukira ariko mugihe cyo guhirika ubwami nabo babigendeyemo bamwe 
baricwa abandi barahunga abasigaye mugihugu nabo bagahozwaho ijisho nkabanzi bigihugu aka kababaro ko kubanena,kubaheza no kubahiga nibyo bituma bumva basangiye gupfa no gukira ndetse bigatuma bahora bisuganya ndetse nubwo baba harimo abadakundana ariko icyo bagihuriraho ikibazo gikomeye nuko ibihe banyuzemo namateka yabasekuru bitabahaye amasomo Ubu basubiye kubutegetsi bazikura inzika yuzuye ubugome no kwihorera bikabije barongera bagwa muri wa mutego

ABANYENDUGA:aba nibo bakuyeho ingoma ya cyami mu 1960 ndetse bari mubagize uruhare igihugu gifite Ubu kuko nibo batumye urwanda rutangira kugira impunzi kubera imidugararo bateje no gushaka kwihimura Ubu butegetsi bw'abanyenduga bwaranzwe n'ivangura rikabije no guheza abo mutundi turere kuburyo ubutegetsi bwose bwari ubwo mukarere kamwe ndetse hari nibyo bakoraga bimeze NK,ibyo kubwami byo kugira abagaragu ni guhaka ariko nouvelle formule aho l'ETA yicyo gihe yaheje umututsi maze ifata abahutu bo murukiga ibagira abagaragu babo aho perezida KAYIBANDA GREGOIRE ubwe yivugiye ko abakiga bazakora akazi kigisirikare gusa ngo bajye barinda a ma projets yabo mbega bari abazamu babo aho yakoze ikosa rikomeye ryo guheza umututsi n'umukiga nguko uko mentalité yagiye izamuka legionalisme ihabwa intebe kugeza ubwo muri 1973 abakiga bari bamaze kugira ingufu mugisirikare bariye karungu bakora coup d'État ingoma y'abanyanduga irandukana n'imizi yayo

ABAKIGA;BONGEYE IBINYORO MUBIBEMBE

Abasirikare biganjemo abakiga bayobowe na GEN MAJOR HABYALIMANA JUVENAL barambiwe ubutegetsi bushingiye kwivangura no kwikanyiza barabuhiritse bashyiraho ubutegetsi bwa gisirikare Ubu butegetsi aho kugirango bukosore bwakoze amahano kuko bwakindaguye abanyenduga karahava kuburyo kuva kuri perezida kayibanda abaminisitiri abadepute abasirikare ntawarokotse ndetse nano bashyiraho ubutegetsi bw’akarere kamwe ntawashidikanya ko urupfu rwaba bâ république b'igitarama aribo ntandaro y'urwangano hagati y'abanyenduga n'abakiga dore ko aho kugirango bishire ahubwo bisigaye bifata indi ntera ndetse nuwashaka yavuga ko ari amoko abiri atandukanye kandi ahanganye nkuko mubyibuka mumishyikirano y'a arusha muri 1993 intumwa za leta zaniwe kumvikana kubyo zigomba gukora kubera icyo kibazo bituma FPR ibyungukiramo ndetse isa naho ariyo iyobora imishyikirano mwese muzi uko byagenze Ubu muri iki gihe iki kibazo cyafashe intera muri opposition aho ishyaka rya FDU INKINGI
risandariye kubera ikibazo cya KIGA na NDUGA kitigeze kiganirwaho ngo basase inzobe mbere yo kwishyira hamwe None Ubu bakaba bahigana bukware ikindi nibiherutse kubera mumpzamashyaka CPC aho gusenyuka kwa cpc kwaba gushingiye kuricyo kibazo cy'uturere

UMWANZURO

Nkuko twabibabwiye tugitangira KO hakwiye imishyikirano hagati yibice bitatu by'abanyarwanda aribyo abatutsi n'abahutu bacitsemo ibice bibiri bizirana urunuka abakiga n'abanyenduga hari hakwiye ibiganiro bitarimo n'amashyaka ahubwo yizi communautés zose uko ari eshatu kuko Bose nta miseke igoroye urimo kandi ikigaragara nuko Bose bapfa ubutegetsi hagashakwa uburyo basaranganya ndetse hagashyirwaho na za mécanismes zica akarengane n'ivangura hagashyirwaho uburyo bwo kubwizanya ukuri kubabarirana nibwo n'ubwiyunge buzagerwaho urwanda rukongera rukaba urwa bene kinyarwanda.

Ubwanditse: Info@kamarampaka.com

Tags: