You are here

LETA Y'URWANDA IYOBOWE NA FPR INKOTANYI KO INANIWE, N'ABAYIRWANYA BAKORERA MURI OPPOSITION BAKABA BANANIWE, ABANYARWANDA BAZATABARWA NANDE?

Rwanda

Bimaze kugaragara ko FPR Inkotanyi yananiwe gukemura ibibazo by’abanyarwanda, harimo na byinshi mubyo yavugaga ko irwanirira ikiri  mw'ishyamba. Aha twavuga nk’  ibibazo bya politiki, iby’ubuzima,  akarengane,  umutekano,  ubuhunzi n’ibindi,  ariko kugeza aya magingo FPR yirirwa yivuga imyato ko yubatse imihanda n’amazu  y’imiturirwa, ndetse bakaba bazi no gukubura mu migi , ariko  kandi wareba ugasanga yarananiwe guhuza abenegihugu no kubaha icyerekezo kimwe.

Ibi bishimangirwa n’imibereho mibi y’abanyarwanda muri iki gihe,  kuko abo bo mu migi ni babandi n’ubundi bibona mu butegetsi,  mu gihe mu giturage abantu bapfa buri munsi kubera inzara no  kubera ko ntagena migambi rihari ryo guteza imbere icyaro, mu gihe kandi  ibiribwa bigenda birushaho  guhenda , ari nako n’ifaranga rirushaho kwiharirwa na bamwe, maze  bikaba imbogamizi ikomeye kumibereho ya rubanda rugufi.  Urugero twaguga ni nkaho  1kg y’ibirayi kiragura 200FRW, 1kg cy’ibishyimbo  kiragura 500FRW,  umufuka w’amakara 6000FRW.

Ibi kandi nubwo bihenze gutya,  mwalimu ahembwa 25000FRW,  naho Caporal agahembwa 19500FRW.   Noneho wibaze udakora uko abayeho ndetse n’abahinzi bategekwa ibyo bahinga bitazagira icyo bibamarira,  ahubwo byungura uwabibategetse.  Ibi byose ni ikimenyetso cy’uko FPR yananiwe kuba igisubizo cy’ibibazo byugarije abanyarwanda.

Tujye kubyo abambari ba FPR  birirwa baririmba ko bazanye umutekano.   Ibyo ariko barabizi ko abanyarwanda badatekanye mu mitima,  ndetse ikibyemeza ni  ishimutwa ry’abantu rya hato na hato n’ipfu zidasobanutse.  Ibi kandi bigashimangirwa n’ingabo zuzuye mu migi, aho hari umusirikare kuri buri metero.   Ibyo ni ibyerekana ko nta mutekano uri mu gihugu .

Ibibazo biri mu nzego zose,  ariko iyo ugeze muri politiki ho ni agahomamunwa kuko FPR itegekesha igitugu kirimo ikoranabuhanga kuburyo n’abanyamahanga badapfa kubivumbura. Aha bakora lobbing yo ku rwego rwo hejuru ku miryango mpuzamahanga nabamwe mubazungu bibikomerezwa bakorana business na FPR,  tutibagiwe n’abasirikare b’ u Rwanda ndetse n’abapolisi bajya mubutumwa bwa ONU hirya no hino ku isi,  aho u Rwanda rubakoresha nk’iturufu  yo gukanga no guhuma amaso ibihugu by’ibihangange ‘n,umuryango mpuzamahanga .

LETA YANANIWE  KUVUGANA  NABAYINENGA mu gihe Leta iyobowe na FPR ivuga ko idashobora kuganira n’abayinenga, ahubwo utinyutse wese kuyinenga ikamushakira ibyaha agahindurwa umwanzi w’igihugu.   Abibeshya ko FPR bivuze Rwanda , oya  sibyo FPR yasanze u Rwanda ruriho  kandi izarusiga kuko u Rwanda ni urw’abanyarwanda twese,  kutaba muri FPR ntibyagombye kuba icyaha,  kandi kunenga FPR ntibivuga kurwanya igihugu.  Ibi byose nigihamya ko abanyarwanda bari mukangaratete,  bakeneye uwabatabara.              

REKA TUREBE UKO MU MASHYAKA ATVUGA RUMWE NA LETA (OPPOSITIONS) BYIFASHE.                                        

MU MASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA  BAMEZE NK’ISANANE. Insanane nizo basoroma mu gihe bashyushya amavuta ngo bazikarange,  bazirye,  nazo aho ziri zikaba zirimo gucagagurana.  Nguko uko banyakubahwa abayobozi b’amashyaka dufite uyu munsi bameze,  aho guhangana niyo ngoma ya FPR , ahubwo baramaranye hagati yabo.  Njya mbareba nkibaza icyo bamarira abanyarwanda nkakibura,  ariko kubera indonke, inda nini ,icyubahiro ndetse n’amateka yabo,  akenshi atari meza  n’ ibindi usanga buri wese akurura yishyira. Ubundi bati :  FPR  yatumaze, FPR byayinaniye n’ibindi. Gute kandi  namwe mwananiwe guhuza no kuvuga rumwe ?   Uretse ko ntawabarenganya.  Mu bisanzwe  bamwe muri ibyo mugaya kuri FPR mwabigizemo uruhare igihe mwakoranaga nayo.  Mureke rero kubeshya abanyarwanda ibyo muharanira buri wese amaze kubimenya.  Rero ngo buri wese azarwanya FPR ukwe undi ukwe,  aho rero niho ibyinira kurukoma kuko iba imaze kunyeganyeza incundura !

Niba mudahindutse nimuhagarare ibakenyeze rushorera,  cyangwa se mumanike amaboko mumere nka ya nkotsa EVODE UWIZEYIMANA cyangwa  Pierre  Célestin RWIGEMA,  bihitiyemo kuyoborwa n’inda zabo bakajya gukeza umwami w’abidishyi,  batitaye kubitutsi bamututse.

Inda we!! iragutamaza!! Ngaho nimurebe amashyaka mufite ageze kuri 23,  ndetse haracyavuka n’andi,  kuko umwiryane ubaranga ntiwatuma benshi muri mwe mumarana kabiri .  Murarema  IMPUZAMASHYAKA zitagira ingano.  Mubona se  mugana he ?  Ntabwo FPR mwayishobora mumeze nk’ udushwiriri,  ikindi ntimwarwanya igitugu cya FPR namwe aricyo kibaranga mu mashyaka yanyu.  Muyinenga ko nta DEMOKALASI,  namwe ntayo mugira.  Ingero zirahari kandi nyinshi.  Ikindi gitangaje ni iryo subiranamo rya buri munsi.

Ingero ni nyinshi urebye ibibera mu mashyaka uburyo yananiwe kunvikana n'uko buri gihe acikamo ibice byinshi. Ibi byose birerekana ko aba banya- politiki ibyo bavuga bitandukanye n’ukuri,  ariyo mpamvu guhuza byananiranye.

Aha kandi bintera kwibaza aho urwanda rugana mu gihe Leta inaniwe n’abayirwanya bakaba bananiwe .  Bintera kandi kwibaza umuntu uzarengera abanyarwanda aho azaturuka.

Tubitege amaso.                                                                             

Umukunzi wa Kamarampaka.com

LUSAKA-  ZAMBIA

Tags: