You are here

Mbarushimana ukekwaho Jenoside araye agejejwe mu Rwanda

Mbarushimana Emmanue yambikwa amapingu na Polisi y’u Rwanda

Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 3 Nyakanga 2014; akuwe muri Denmark. 

Hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ubwo uyu mugabo w’imyaka 52 yagezzwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, i Kanombe. Yari yambaye ishati y’umweru, ikoti ry’umukara n’ipantaro yayo hamwe n’inkweto zijya gusa ubururu.
 
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda yahise ajyanwa gucumbikirwa muri Gereza ya Nyarugenge (1930); mu nzu yagenewe kwakira imfungwa zohorejwe zivanywe mu mahanga.
 
Yazanwe n’abapolisi n’abashinjacyaha ba Denmark, bamaze kumushyikiriza bagenzi babo b’u Rwanda uyu mugabo yahise yambikwa amapingu na Polisi y’u Rwanda maze yerekezwa mu cyumba abarizwamo ibibazo by’ibanze. 

Muri iki cyumba Polisi imubaza umwirondoro we, ikamumenyesha ibyaha aregwa ndetse ikanamumenyesha uburenganzira agenerwa n’amategeko burimo gushaka umwunganira mu by’amategeko.
 
Mbarushimana akurikiranyweho gucura umugambi wo gukora Jenoside n’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ndetse no kwica no kurimbura nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
 
Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha yabikoreye mu cyahoze ari Komini Muganza, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo. 

Mbarushimana yakomeje kurwanya koherezwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008 ariko icyemezo cyaje gufatwa burundu muri Werurwe 2014 n’urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’u Burayi yari yajuririye.
 
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yabwiye abanyamakuru ko ibi bigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda bwemewe n’isi yose kuko ruriya rukiko rw’u Burayi ari rwo ruruta izindi zose i Burayi.
 
Muri Gereza ya Nyarugenge agomba kumara iminsi itarenze 5 utabariyemo iminsi ya konje na wikendi.
 
Muri iyo minsi itanu agomba gushyikirizwa ubushinjacyaha, nabwo bugomba kumushyikiriza inkiko mu minsi itarenze itanu kuva bumushyikirijwe, nk’uko Alain Mukurarilinda yabibwiye itangazamakuru.