You are here

MINANI J MARIE VIANNEY WA FPP ABAJYARUGAMBA ARITOKOZA NK'IFUKU !

nyuma yishingwa rya gouvernement yo mubuhungiro iyobowe na padiri thomas nahimana ikomeje kubyinisha muzunga benshi, doreko hari nabiyitaga impuguke muri politiki bamaze gutana no gucika ururondogoro, kubera iyo leta nshya. igitangaje kandi kibabaje nuko aho kugirango ihangayikishe kigali ahubwo usanga abo muri opposition aribo barimo kuyirwanya nkaho wagirango ntibahanganye n'umwanzi umwe ariwe FPR NA KAGAME. ibyo abantu bakomeje kwibaza nibyinshi ariko icyo benshi bahurizaho nuko niba padiri agerageje ibye nabo nibagerageze ibyabo noneho uzabasha kubohora rubanda izamuyoboke,bareke guhuzagurika. ikigaragara nuko abo biyita inararibonye cg impuguke muri politike zabuze ayo zicira nayo zimira, kubera gucika intege doreko abenshi ikizere cyo guhirika kagame cyayoyotse, ubu basigaye bakina iyo kuri murandasi ngo bibonere ibitotsi, ikirimo kubarya nuko umwana w'umushi yabakubise icenga bakarwara muzunga, akaba arimo kuvugwa wenyine mw'itangamakuru icyo bataramenya nuko kumurwanya ariko kumwongerera ingufu !

MINANI JM VIANNEY UMUGABA W' INGABO ZIBA RUTCHURO MURI CONGO ARITOKOZA NK'IFUKU !

Uyu mugabo minani jean marie vianney ufite amateka maremare y'umugayo tuzagarukaho ubutaha biratangaje kubona nawe ari mubifatiye kugahanga padiri thomas nahimana, aramwandagaza ,ukibaza uwamuhaye ubwo burenganzira bikakuyobera, ngo aramuziza umuyoboke we yashyize muri gouvernement witwa MUJAWAYEZU SPECIOSE, doreko ngo bari bagize ishyaka ari 2 gusa none akaba yamutaye, nyuma y,ubwumvikane bucye bagiranye amaze kubeshya abanyarwanda ko afite ingabo muri kongo I rutchuru zitwa abajyarugamba.

MINANI AFITE INGABO ZA BALINGA ZITWA ABAJYARUGAMBA

uyu mugabo minani jmv basigaye bita mafene, ni umunyadutendo aho atinyuka agakubita itangazo kuri murandas,i ngo yashinze umutwe w'ingabo ndetse agatangaza naba commendant bazo akerekana amafoto bari kukarasisi, abantu bakaba bokomeje kwibaza igihe kazarangirira. aba banyapolitiki ba nimugoroba harigihe bagirango barabwira injiji, bakiyibagiza ko mubo babwira harimo ababibarusha bicecekeye. ubwo nawe yarabonye iturufu yo gusahura impunzi ngo agiye kugura intwaro,uretse ko bamutahuye rugikubita ndetse kubura ibisobanuro by,izo ngabo za baringa bikaba byaramuhejeje munzu kubera isoni, n'ubwoba bw'ikinyoma. nyuma yumwaka yihishe ubu noneho yazukiye kuri padiri nahimana kubera amurushije umuvuno wa gouvernement yihimbiye. Muri macye amutanze umushi nicyo arimo kumuziza. kuba padiri nahimana thomasi kumazina ye hiyongereyo perezida wa repubulika birimo birarya benshi muri opposition bagifite indoto yo kuzitwa iryo zina. ngiyo inkomoko y'umuvurungano uri mumashyaka ya opposition muri ino minsi. bwana minani reka kwikoma padiri nahimana mureke agugune igufwa rye nawe ugugune iryawe ahubwo ube umugabo usobanurire abanyarwanda aho ingabo ziri, nigihe uzagabira igitero, niba ntacyo ukoze rero nakugira inama yo guca bugufi bakagutokora,nubwo bitoroshye kuko ntawuhana uwanutse.

 

Umukunzi wa kamarampaka