You are here

MU NAMA y'UMUSHYIKIRANO KUKI HATUMIRWA GUSA INKOMAMASHYI N'ABATERUZI B'IBIBINDI ?

Mu nama yiswe iy’umushyikirano itegurwa buri mwaka na leta y’urwanda, aho ibinyujije muri z'ambasade zayo ziba ziri mw'irushanwa ryo gukusanya abagererwa bishyurirwa amatike ndetse n'amahôteli yo gucumbikamo, bakitegura neza kujya kujya gukeza umwami w'abidishyi PAUL KAGAME. igikomeje gutangaza abantu n’uburyo iryo kinamico ry'umushyikirano ritumirwamo intore zisanzwe ari abayoboke ba FPR, noneho ukibaza uburyo uwo mubonano witwa umushyikirano. Ikindi abantu bakomeje kwibazaho n’uburyo abo bantu batangwaho akayabo k'imisoro y'abanyarwanda mugihe kandi nanone baba baheruka gukora Ibisa nkibyo, byitwa RWANDA DAY, aho intore nkuru Kagame aba yaje kubasaba amashyi, dore ko bivugwa ko ariwe muperezida ukunda amashyi kw'isi. Aha kandi ntawabura kwibaza uburyo KGAME na FPR birirwa basesagura umutungo w'igihugu mugihe abaturage bicwa n’inzara ndetse n'amavunja.

Ikindi abantu bibaza n’uburyo FPR ijijisha muri iyo nama yerekana ko urwanda rugendwa, kandi mu byukuri iba yatoraguye ba barenzamase bayo  mugihe abanyotewe no gusubira mugihugu cyabo ari benshi, ariko bakaba baravukijwe uburenganzira, ndetse bamwe bakaba bitwa abanzi b'igihugu. Muzadusobanurire uburyo umunyarwanda aba umwanzi w'urwanda ndetse mukaba mwirirwa muvuza iyabahanda ngo abanyarwanda bari muri Congo ko bagomba kwicwa nk’lbimonyo. Mwibuke ko namwe mwabaye impunzi kandi ntamwana w'impunzi HABYALIMANA yigeze agambanira cyangwa  ngo amwicire mu mahanga nk’uko mwe mubikora.  Aha umuntu yakongeraho ko n’ubwo mwari impunzi ariko mwari mufite amahirwe yo kuza mugihugu mugasura benewanyu mugasubirayo nk’uko perezida KAGAME muri 1976 yaje gusura nyirasenge umugabekazi ROSALIA GICANDA i Butare agasubirayo ntakibazo kibaye. Ibyo kuki bitabaha isomo ?  Reka tugaruke kuri iyo nama y'umushyikirano.  Ni gute FPR na kagame bihandagaza bakayita umushyikirano kandi iryo jambo ubwaryo risobanura kuvugana n’uwo mutumvikana ku kintu runaka ? nigute muyita gutyo mwahamagaye abayoboke ba FPR gusa ?  Ese ubundi Niba mushaka umushyikirano utari amacenga no kuyobya uburari kuki mudatumira n’abanyarwanda bo muri opposition ? Iyi ni gihamya y’uko niba mutari abaswa murananiwe. Ntibyumvikana uburyo mwirirwa mujya gushaka abakarane n'ababoyi iyo za amerika n'uburayi ngo mubazanye mu mushyikirano aho mwagashatse abantu babahanga babereka ibitagenda ngo muhereho mwikosora, nibiba ngombwa mwumvikane uko mwafatanya, reka ngo ni opposition none se si abanyrwanda? Ese nibura muziyerurutse mutumire ayo mashyaka mutavuga rumwe noneho turebe ikizavamo kandi ntawashidikanya ko cyaba ingirakamaro ndetse namwe mukaba muteye intambwe .  Perezida kagame gerageza uhinduke naho ubundi amateka azabikubaza. Ikindi warukwiye kuba umuhuza w’abanyarwanda ukareka kudutegeka nk’ikimanuka. Urwanda warubonye urubabaye nawe warukwiye kurekeraho kubabaza abandi.

 BISAMAZA JOEL 

Tags: