You are here

NDEREYEHE KAROLI WO MURI FDU/RDR ARIKIRIGITA AGASEKA

Charles Ndereyehe

Burya koko ngo ingunguru irimo ubusa niyo ivuga cyane.

Biratangaje kubona Bwana NDEREYEHE KAROLI yihanukira akabeshya abanyarwanda ngo mu kiganiro mbwirwaruhame  cy’ishyaka FDU/RDR cyabaye le 25/10/2014 ngo hari abarwanashyaka bagera kuri 200. Ibyo binyoma byabo byerekana nubundi amanyanga ari muri iryo ngirwashyaka   ry’ibisambo by’abahezanguni, abakurambere babivuze neza ngo utazi ubwenge ashima ubwe, niyo mpamvu bwana NDEREYEHE yibeshya ko abantu baza munama  bipfutse mumaso cyangwa bafunze amatwi cyangwa akibeshya ko abanyarwanda bose bamira    bunguri ibyo ababwiye. Ariko nta mugayo kuko abenshi mubo aba abwira azi indwara  barwaye dore ko baba bakeneye amagambo atuma iryo joro basinzira. Ni ya politiki mu giswahire bita iya (lala salama).

Reka tugaruke ku magambo ahebuje bwana NDEREYEHE yatangarije mu  kinyamakuru THERWANDAN, aho yihanukiriye akabeshya ngo munama ya FDU/RDR ngo hari haje abarwanashyaka 200 mu gihe hari abantu 67 uvanyemo 5 bari bahagarariya amashyaka bari batumiye . Aha kandi ntiyigeze amenya no gushishoza ngo amenye niba nabo 60 baje ari abayoboke ba FDU/RDR , kuko  harimo abagera kuri 20 bari baturutse muyandi mashyaka baje kubaha urwamenyo no kureba abiyemejekugendera muri wamurongo w’ivangura.

Aha kandi twakwibutsa ko ntako batari bagize ngo barebe ko salle yuzura nkuko kera byajyaga bigenda batarasenya ishyaka , dore ko bari batumiye comite za CPR hollande, france, Belgique, ariko biranga biba iby’ubusa. Bitari amakabyankuru abayoboke ba FDU/RDR bari bahari ni 38 abo ngo nibo biyemeje    guhangana n’andi mashyaka yo muri opposition, dore ko batakirwanya leta ya FPR nkuko baherutse kubyerekana  banga kujya kwamagana KAGAME   LONDON bakabuza n’abantu kujyayo,  ibyo kandi bigashimangirwa na bwana BUKEYE JOSEPH uyobora FDU/RDR ubwo yavugaga mu ruhame ko ntagahunda bafite yo kujya mu matora ya 2017, aho ayo magambo atashimishije zimwe muntagondwa zikamubaza ikindi yaba yishingikirije mu gihe adateganya kwitabira amatora ndetse nta n’ingabo afite, aha yariye iminwa, ariko ababizi bemeza ko BWANA BUKEYE yarangije kurya AMAKOTANYI ngo asenye ishyaka FDU-INKINGI yitwaje abahezanguni barimo ndetse nabadashobora kuzicarana n’umututsi , iri banga kandi BUKEYE ariziranyeho na NDEREYEHE, dore ko amakuru yemeza ko atari ba miseke igoroye.

Ibi kandi bikiyongeraho ko aba bombi ntacyo bakiramira, dore ko banisaziye  kandi bakaba ari ba bihemu kuko bahemukiye na bene wabo igihe bari mu mashyamba. URUGERO N’INKUNGA yakusanyijwe n’impuzi zari NAIROBI mu 1995 igera kuri  miliyoni y’amadorali y’abanyamerika, BUKEYE JOSEPH icyo gihe yitwaga NZABANDORA CRIS ayakubita umufuka aryumaho.

Uyu KAROLI NDEREYEHE nawe mu 1999 ubwo yarayoboye delegation ya RDR yagiye kubonana na muzehe RAURENT DESIRE KABIRA murwego rw’ubufatanye aho yari kumwe na COL RENZAHO NA COL NTIWILAGABO n’abandi aho babonye inkunga igera 800000$ NDEREYEHE ayakubita iposhi yigarukira mu Buholandi kuburyo adashobora kuvugana nabantu bo muri FDLR atabishyuye,  aha mwese murumva ko aba bagabo ari barusahuriramunduru akaba ariyo mpamvu bakomeje kubyinishya muzunga abayoboke ba FDU ndetse na opposition muri rusange.

Ibi bibazo byose nibindi tuzabagezaho mu minsi irimbere nibyo bituma abarwanya ubutegetsi bwa Kigali badatera umutaru kubera inyungu zabamwe, ndetse akaba ari nabo ba nyirabayazana w’ibibazo byavutse mu ishyaka FDU-INKINGI , aha kandi tukaba tuboneyeho kuburira abayoboke ba FDU gushishoza bakava ku  marangamutima ashingiye ku ivangura n’ikimenyane , dore ko abenshi bemeza ko ibihe FDU-INKINGI irimo ntaho bitaniye nibya za PAWA zo mu 93-94,  izo PAWA kandi muziko ziri mubyatumye INKOTANYI zibakubita inshuro mukagenda ubutareba inyuma none murongeye. wagirango amateka ntacyo abigisha.

Birabe ibyuya.                                 

UBWANDITSI

Tags: