You are here

NIKI KIHISHE INYUMA YO GUCAMO CONGO INTARA 26, KIVU ZOMBI NA MANIEMA NTIZIKORWEHO.

Amakuru agera kuri Kamarampaka, ava muri RD CONGO aremeza ko leta y’icyo gihugu yamaze gushyiraho intara nshya 15 ziyongera kuri 11 yari isanganywe Ubu zabaye 26 ndetse zihindurirwa n'amazina. Umushinga w'itegeko rizishyiraho wemejwe na sénat ndetse na perezida JOSEPH KABILA akaba yamaze kurisinya. Igisigaye akaba ari ukubishyira mubikorwa no gushyiraho abayobozi b’izo ntara za BANDUNDU, EQUATEUR, KATANGA , KASSAI zombi  na PROVINCE ORIENTALE  zagabanyijwemo intara 21, mugihe na province ya BAS-CONGO yakaswemo kabiri  ndetse igahindurirwa izina ikitwa CONGO CENTRAL, igatandukana n'umugi wa KINSHASA nawo wabaye intara, naho intara za SUD KIVU, MANIEMA, na NORD KIVU zagumye uko zari zimeze, zo ntizahindurwa amazina nk’uko byagenze kuzindi ntara. Iki gikorwa cya leta ya Congo cyasaga nikitezwe nabenshi, uretseko icyatunguye abantu n'uburyo cyakozwemo kuko nubundi, abenshi bemeza ko ibibazo bya politiki muri Congo bizakemurwa n’uko habayeho kwigenga kw'intara zimwe na zimwe. Aha umuntu akaba yakwibaza niba iri hindagurika ntakindi kiryihishe inyuma, dore ko uburyo byakozwemo bigaragara ko harimo kubyinisha muzunga abakongomani, mugihe n'amazina y'uturere bajyaga bakoresha nk'urwitwazo ku nyugu za politiki nayo yakuweho. Abantu bakomeje kwibaza impamvu intara zigize uburasirazuba bwa Congo sud Kivu ,nord Kivu, na Maniema zo zitakozweho mugihe ariho hahora ibibazo by'intambara zishingiye ku moko n'ubwenegihugu. Ni naho habarizwa imitwe myinshi yitwaje intwaro, akenshi ivuga ko irwanirira ubusugire bw'amoko yabo n'uturere twabo. Nta gushidikanya ko uku gusiga izi ntara hari icyo bihatse kandi gifitanye isano n'intambara zihamaze igihe. Usesenguye neza uburyo bazisize ndetse bagasa n’aho bazifatanyije,  zasigaye ari nini cyane birerekana ko ari igihugu basa nabashyize ukwacyo, ndetse nuwavuga ko ubwigenge bwa kivu bwaba bwegereje, ntiyaba akabije. Birashoboka ko abategetsi  ba Congo baba bararebye kure bagasanga ariwo muti w'ibibazo byabo.  Ntawahamya ko bizaborohera . Ntitwabura kwibaza niba atari umukino wa perezida Kabila wo gushaka aho azerekeza nyuma yo kuva ku butegetsi muri 2016, nyuma yaho aba kongomani bamwerekeye ko batakimukeneye, nawe  atizeye umutekano we, nyuma yo kuva ku butegetsi cyaneko n’ubundi batamwibonamo nk'umukongomani wuzuye kuko akomoka muburasirazuba bwa Congo. Birashoboka ko Kabira yaba agiye gukina iturufu yanyuma ndetse akaba yongeye gukora amateka kuko n’ubwo ubona atuje ariko akunda gutungurana .