You are here

NINDE WAGIRIRA IKIZERE MAJOR HIGIRO ROBERT?

Nyuma yibyatangajwe na Major HIGIRO ROBERT  mu kinyamakuru   kitwa Global mail yivugira ko ariwe wari inyuma y,umugambi  wo kwivugana GEN KAYUMBA NYAMWASA na COL KAREGEYA,  ibi byose Higiro akaba abitangaje nyuma y’igihe kirenga umwaka ahunze  igihugu ndetse nyuma y’ibiganiro birenga bitatu yakoranye   n’ibitangazamakuru bitandukanye,  akaba atarigeze na rimwe  atangaza iyo migambi  ndetse ngo ashyire hanze niyo Clip yahaye    Radio itahuka , ibi byose bitera kwibaza icyaba kigamijwe na Major  Higiro cyangwa  se  ishyaka rye rya RNC niba atari ya mayeri bakunda      gukoresha  amaturufu bagamije  kuyobya uburari no kujijisha rubanda berekana ko    bazi ibibera muri FPR.

Ikindi giteye urujijo n’uburyo adasobanura neza   uko yahawe iyo mission. Ese kuki ariwe bahisemo kuyiha? Ese yarayikoze?   cyangwa byaramunaniye? Ese kuki yavuye muri Africa yepfo akaza m   BUBILIGI? muri Ibi byose abanyarwanda bari bakwiye gushishoza niba umuntu   nka MAJOR HIGIRO wiyemerera ko ari umwicanyiruharwa, niba koko  yaba yarahindutse kuburyo hari uwamushira  amakenga kugeza ubwo yagirirwa ikizere muri politiki . Ibi kandi  bikaba bisobanura ko  no mu BUBILIGI abantu bakagombye kumugendera kure kuko bishoboka ko n’uyu munsi ibyo akora byaba ari akazi ke kagikomereza mu Bubilig ku buryo ibikorwa bya politiki arimo ubu kwaba ari ukujijisha no kuyobya uburari agamije kwiyegereza abantu  .                                                                 

Ibi kandi birerekana ko muri opposition harimo imungu ikomeye mu gihe  amwe mumashyaka ayoborwa n’ abicanyi  babyiyemerera nka RNC, HIGIRO  abarizwamo.

Ikinyamakuru KAMARAMPAKA kirabakurikiranira ibigenza major HIGIRO ROBERT k'umugabane w,uburayi.                                                                                                

Ubwanditsi.

NB:Mushobora gukurikira ubuhamya bwa Bwana HIGIRO Robert kuru link ikurikira : Ubuhamya bwa Robert higiro

Tags: