You are here

None Bernardin NDASHIMYE yaba yarishimye cyane maze agaca Kagame mu rihumye arimo aterekera Habyarimana ra !

Kubera impamvu zitanturutseho, nari maze igihe ntajya kuri izi mbuga zikworeshwa muri Internet.

Aka kanya mbonye ko kwongera kunyuzamo amaso,  mpise ngwa kuri iyi nkuru ya  «Bernardin Ndashimye ». Ndakeka ko hagati aho, hari abandi bagize icyo bamusubiza.

Muze kumbabarira rero niba hari aho ndi buze gusubira mu byo abandi bashobora kuba baravuze bamusubiza.

Yewe « AKUMIR0 NI BERNARDIN NAHO AMAVINJA YO ARAHANDURWA ».

Mu gisigo gisingiza umubyeyi w’igihugu Kagame kandi gifobya uwahoze ari umubyeyi w’igihugu Habyarimana (abo bombi bakamiye Bernardin) , Bernardin aratubwira ati:

  1. “Kimwe nka Habyarimana, ubu Kagame yujuje imyaka 57. Habyarimana iyo myaka yayujuje nta bibazo, uretse imyaka ine gusa y’intambara. Kagame we iyo myaka ayigejeje ari mu bibazo gusa”.

Ni byo koko, Kagame amaze imyaka irenga 20 ari kui isonga ry’igihugu. Bernardin Ndashimye arihanukira maze akavuga ko Kagame amaze iyo myaka ari mu bibazo gusa. Nose se turebeye hamwe ibyo bibazo kagame ahura nabyo muri iyo myaka 20, twasanga NYIRABAYAZANA  ari nde?

Iyo NARARIBONYE (?) NDASHIMYE Bernardin avuga ko HABYARIMANA ku myaka 57 yari amaze kuba umusaza rukukuri ngo kubera intambara kandi ngo Kagame izo ntambara zitaramusajishije, twese aho turi tugomba kumva impamvu yabyo. Kagame we yarateraga (Ngizo ntambara muri Uganda, Rwanda, Congo, kubuza u Burundi amahoro). Kagame rero ntaraterwa ngo yumve ko ajegejwe. Nibimubaho, ibyo wibaza uzabyisubiza kubera ko ubutwari bwe uzabubona muhungana mu mashyamba (Ngo uguhiga ubutwari muratabarana).

Uko intambara zose yagendaga ashoza zabaye, zakomeje guhekura abanyarwanda twese. Ndakeka ko nawe ubwawe Bernardin, ushobora kuba hari abo watakaje mu muryango wawe. Gusingiza Kagame we nta kibazo biteye, kumwitirira amahoro bwo, uzabishakire indi nyito.

 

         2. Urongera uti: “ kuri iyi myaka (57), Habyarimana yari umusaza uhirata”

Ese bwana Bernardin, watubwiye neza ukuntu waba waramenye ko Habyarimana yahiritaga kandi utwongorere muri make uko ubona Kagame we adahirita?

Ko ugomba kuba uzi neza izo ngoma uko ari ebyiri, kandi bikagaragara ko wari UMUKARAZA ndetse n’UMWIRU wazo, duhe kuri ako kabanga utibagiwe kutumenera ako kabanga katumenyesha igisigaye kugira ngo na Kagame ahirite (ndetse n’igihe bizarangirira).

 

          3. Na none uti: “Kuyobora u Rwanda bisaba kwigengesera, kwihangana, kubabarirana, guhumuriza, kandi bikarenga bigasaba kudahumbya”

Ngaho rero, karabaye! Uzi ko iyo message ari ya yindi yo kumusaba ngo ajye ARUMA AHUHA.

Uwahumiriza kandi adahumbya si bya bindi byo kubeshya abanyarwanda bababwira za RECONCILIATIONS zidashira, maze hashira akanya gato mugaca inyuma mukabwira “UTWANA TWONKA” kujya gusaba imbabazi. Harya ibyo bibondo biba byarakoze iki wowe ubwawe utaba warakoze?

Rwose Bernardin, reka nkwibwirire: “Imvugo nk’iyi utangaza, ni iy’abamenyereye guhakwa babungabunga UMUTEKANO W’IMBEHE ZABO.

Icyo gisigo gisingiza Kagame umenya umenyereye kugiha abari ku ngoma..

 

Inkomamashyi z’impumyi n’ibiragi, n’izindi zishinzwe guterura ibibindi bigenewe umwami KAGAME, n’umugabekazi JEANNETTE, rwose aho muri hose, turabamenyereye,  turabumva kandi ntitubarenganya.

Ikibazo dufite, ni uko mujya guterekera HABYARIMANA mu biro bya Kagame kandi mwitwaje indabo muvanye ku mva cyagwa se mu itongo rya Hyabyarimana.

Isi yarahindaganye. Komera kandi ukomeze ucire mu gacuma, ngo haryoha ururaye koko.

Saint Paul et sainte Jeannette,

Priez pour nous.

Tags: