You are here

NSENGIYUMVA RAMADHAN UMUMOTSI WA FPR MU BUBILIGI YIVUYEMO NK'INOPFU

Nyuma y'ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'igihe kuruyu wagatandatu bwana NSENGIYUMVA RAMADHAN bakunze kwita RWANDA CACH yunze muryamwenewabo Musa fazil maze yemeza ko ntawundi wabasha kuyobora urwanda atari Kagame, ndetse ashyiraho n'akarusho ko uwamusimbura yahita asenya urwanda. Aya magambo y'uyu muvubuka witwa RAMADHAN yateye benshi kwibaza icyaba cyamuteye kuyavuga, ariko amakuru yizewe agera kuri kamarampaka ava mugihugu cy'ububiligi aremeza ko yakorewe iyozabwonko n’ ambassadeur MASOZERA ROBERT maze abashe  kumutangariza ibyo we atatinyuka kwivugira, nko kwemeza ko Kagame avuyeho mu Rwanda hahita haba intambara, ariko ntiyerekane aho yaturuka n'uwayishoza n'icyo yaba igamije. Ntawashidikanya kandi ko ibi masozera yavugishije Ramadhan ari propagande ya FPR yo gutera abanyarwanda ubwoba ko mugihe perezida kagame adahari bahita bashira. Ibi ntawe byatunguye kuko niyo ntero iri mubamotsi  n’abateruzi b’ibibindi ba FPR cyane cyane muri ba bahutu bahora bubitse imitwe nk'ibihwagari arinabo uyu RAMADHAN abarizwamo. Uyu mugabo ibyo yatangarije mu gihe.com wabonaga ko ijambo rituruka Kure, mbese kugirango risohoke wabonaga ari nko kuryikanira kuburyo bigaragarira buri wese ko atashoboye gushimisha uwamutumye ariwe AMBASSADEUR MASOZERA. uyu bisigaye bivugwa ko uretse kwirirwa yivuga ibigw,i ubundi akazi kamunaniye akaba asigaranye ako gucyura inzererezi mukwa cumi n'abiri akazijyana muri ya nama bise iy'umushyikirano, ihuza buri mwaka inkomamashyi, n’abateruzi b’ibibindi ba FPR, akabeshya kagame ngo amuzaniye abantu kandi arabo yatoraguye kumuhanda. Biratangaje kubona mu myaka ine ahamaze yananiwe kubona umuhutu umwe ugaragara umenyereye ibya politiki anyuzamo iriya propagande y'a shebuja yo gutera abantu ubwoba, no kubumvisha ko ariwe MANA ko mugihe yaba adahari ijuru ryabagwira. Aha kandi abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu uyu mushinga wa FPR wo guhindura itegeko nshinga bawunyuza mubahutu gusa uhereye kuri Makuza Bernard, fazil Musa, Rucagu Boniface Bamporiki Édouard,  Nsengiyumva Ramadhan na Patrick Ndengera aka Tito Kayijamahe uherutse kwemeza ko mandat ya gatatu ataricyo kibazo. Ese nuko abatutsi badashyigikiye Ko ryahinduka cg nuko bo abizeye 100/100 ?  ntawashidikanya ko iri ariryo turufu rishyashya ryo gutangira gutera ubwoba rubanda nyamwinshi hakiri kare kugirango batazibeshya bagashira. Tugarutse ku magambo y'iyi ntore NSENGIYUMVA RAMADHAN aho yemeza ko kagame adatowe urwanda rwasenyuka, ibi birashimangira wa mugambi wa Kagame wo kugundira ubutegetsi no kuzabugwaho  cyane ko yarangije gutegura bya bisumizi bimufasha guhungeta abenegihugu bikaba byiteguye koreka imbaga mugiye yaba adatowe, nk’uko biherutse gutangazwa n'igisumizi  IGP EMMANUEL GASANA ngo uwahirahira ashaka kubambura ubutegetsi ngo bamuvuguta ikibatsi kimwe gusa. Abanyarwanda bakaba bategereje n'amatsiko menshi umwaka wa 2017 nkuko bigeze gutegereza umwaka 2000, igihe abenshi bari biteze ko isi iri burangire.tubitege Amaso.

 

UBWANDITSI : info@kamarampaka.com

Tags: