You are here

Nyuma y'amakuru menshi yahamyaga ko atazahaboneka, Jennifer Lopez yitabiriye imihango yo gufungura igikombe cy'isi ku mugaragaro-AMAFOTO

Nyuma y’uko bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku isi ko umuhanzikazi Jennifer Lopez atazitabira imihango yo gufungura igikombe cy’isi kandi ari umwe mu bahanzi bahimbye indirimbyo yacyo y’uyu mwaka ndetse bikanababaza benshi, yacitabiriye. Akigera ku rubyiniro, uyu muhanzikazi wagaragaraga nk’uwari witeguye bihagije iki gikorwa bitewe n’imbaraga nyinshi yakoreshaga ndetse n’uburyo yari yambaye bwagaragazaga ubwiza bw’uyu muhanzikazi w’imyaka 44, dore ko ari umwe mu bagore b’ibyamamare batajya bapfa gusaza.

Nyamara nubwo amakuru yari aramaze gutangazwa ko uyu muhanzikazi atazitabira uyu muhango ngo kuri we ni nk’inzozi zibaye impamo. Umuvugizi we yagize ati “Jennifer Lopez kuva kera yifuzaga kuzaririmbira mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Nubwo bitari byoroshye twagerageje gukora uko dushoboye tureba muri gahunda zose yari afite dufata umwanzuro ko agomba kuza. Jennifer ntiyari kwishimira ko abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bababazwa n’uko atahabonetse