You are here

Nyuma yo kwirukana abadiplomate batatu, noneho Afrika y’Epfo ishobora no gufunga ambasade y’u Rwanda

zuma photo

Undi mugambi mubisha  wo gushaka kwivugana  Generali Kayumba Nyamwasa waba wateye uburakari Perezida Jakob Zuma wa Afrika y’Epfo. Itangazamakuru ry’icyi gihugu  ryibanze ku mwuka mubi uri hagati y’Afrika y’Epfo n’u Rwanda nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa yongeye kurusimbukira muri icyo gihugu bigatuma abadiplomate batatu b’u Rwanda bahambirizwa. Biravugwa ko bitarangiriye aho rero kuko mu minsi iri imbere Afrika y’epfo ishobora gufata ibindi byemezo bikarishye.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Sunday times cyo kuri iki cyumweru, ngo amakuru aturuka mu rwego rukuru rwa diplomasi ya Afrika y’epfo aravuga ko aho bigeze ubu  icyo gihugu cyiteguye gufunga bidasubirwaho ambasade y’u Rwanda i Pretoria.

 Ibi bihugu byombi kandi bishobora no guhamagaza ababihagarariye mu minsi ya vuba aha. Iki kinyamakuru Sunday times kiremeza kandi ko abadiplomate batatu birukanywe kuri uyu wa kane bari mu by’ukuri intasi za leta y’u Rwanda zikekwaho gutegura igitero cyateye kwa Kayumba Nyamwasa wahungiyeyo. Umwe muri bo ngo yaba ari umuhuzabikorwa w’ibitero byibasira abanyarwanda b’impunzi nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru rya Afrika y’Epfo.

Uburakari bwa Jakob Zuma

Kiriya gitero cyari kigambiriye kongera kwica Kayumba Nyamwasa cyatumye perezida Jakob Zuma ubwe arakara. Nkuko tubikesha ikinyamakuru City Press gisohoka buri cyumweru muri iki gihugu  ngo perezida wa Afrika y’epfo yararakaye bikomeye akimara kumva inkuru y’icyo gitero kitarebaga gusa impunzi ya politike ahubwo kibasiye umutungo wa leta kimwe n’umupolisi wa Afrika y’Epfo. Nk’uko ikinyamakuru Sunday Independent  kibitangaza , inzu Kayumba Nyamwasa acumbitsemo ni iya Leta kandi umupolisi waharindaga abahateye bamwambuye pistori. ICyo kinyamakuru cyatangaje amazina ya babiri mu birukanywe ari bo: Didier Rutembesa na Claude Nikobisanzwe.

Bivugwa ko aba bagabo bari bakunze guhoza ku nkeke abanyarwanda b’impunzi mu rwego rwo kubashakamo amakuru.

Ku byerekeye umudiplomate w’u Burundi nawe wirukanywe muri iki cyumweru ngo nawe yakoranaga bikomeye na bagenzi be b’abanyarwanda. Ngo kuba leta ‘u Burundi ntacyo yigeze itangaza ku iyirukanwa rye, ngo ni uko ibimenyetso by’ubufatanye byari byo kandi bikomeye kuri we. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Laurent Kavakure, kuri uyu wa gatandatu niho yatangaje ko umwe mu badipolomate babwo yirukanwe muri Afurika y’Epfo, ariko hakaba hatatangajwe impamvu. Kavakure aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yagize ati “Afurika y’Epfo yirukanye Claude Sindayigaya, Umunyamabanga wa mbere w’Ambasade y’u Burundi.”

Sunday Independent yemeza ko vuba aha Jacob Zuma agomba kuzagirana ikiganiro kuri telefoni  na perezida Kagame kuri icyo kibazo.

Intumwa ya Kamarampaka mu Rwanda