You are here

PADIRI NAHIMANA THOMAS AVUMBUYE IMBOGO MW'ISHYAMBA AYIZANA IMUSOZI NONE NIMUMUFASHE KUYIGUSHA AHO KUMUTERA AMACUMU !

 Hari umugani mukinyarwanda wa bwoba bwa ruzirampuhwe bavugiraho umugabo wagiraga ubwoba cyane kuburyo no kujya hanze nijoro kwihagarika yabwiraga umugore akamuherekeza. Igihe kimwe aza kubwira abantu ko ubwoba bwashize, maze abanzi be bajya kumuteranya ibwami ngo Bwoba yavuze ko yashize ubwoba, ngo ndetse nicyananiye abandi we yagikora ! nuko umwami amutumaho ahageze umwami aramubaza ati niko sha ibyo numvise koko nibyo ?  bwoba yasubije n’ingoga ati yego nyagasani. Nyamara ntiyaraziko bamukwikiye. Nuko umwami ati noneho jya mwishyamba hariyo imbogo yigize ingunge uyice. Bwoba ntamahitamo yari afite, yaragiye. Icyatangaje rubanda n'umwami nuko bwoba yaje yicaye mumahembe yayo mugihe yari yarananiye abandi bahigi bitwaga ko bakomeye. Iki gitekerezo ntitwakirangiza kuko ari kirekire ariko turashaka kukifashisha nk'isomo mu nkubiri y'abarwanya ubutegetsi bwa Kigali 

PADIRI THOMAS NAHIMANA NIBA AGIYE N'ABERE URUGERO ABANDI BANYAPOLITIKI BITWA KO BARWANYA INGOMA YA KAGAME NA FPR INKOTANYI .

Nkuko yakunze kubitangaza kenshi ko umugambi we aruwo kujya kubohora abanyarwanda, NAHIMANA Thomas agatangaza n’igihe azagendera we n’abandi bataripfana bo mw'ishyaka ishema, ubu hakaba habura iminsi mike ngo yereke abanyarwanda ibyo yabasezeranyije, tukaba tumwifuriza intsinzi mu rugamba agiyeho, dore ko intsinzi ya NAHIMANA izaba iy’abanyarwanda bose. Icyatumye negura ikaramu nuguhwitura ba NTIBINDEBA na ba NZABANDORA, cyane cyane ariko na babandi bokamwe n’amacakubiri, n’ubwoba. Bahora bumva ko ukoze icyo batinye cyangwa cyabananiye aba abaye umugambanyi cyangwa igikoresho cya FPR ; bigize abanyapolitiki ngo binararibonye cg abirirwa bikirigita bagaseka ngo bafite amashyaka akomeye kurusha ayandi, ukagira ngo gukomera n'ukugira izina rirerire cyangwa kutumva abandi. Impamvu natanze kariya gatekerezo haruguru, nuko abo biyise ba kizigenza muri opposition bahora barwanya umuntu wese ugerageje gukora ibyabaniye, ndetse aho NAHIMANA atangarije ko agiye gukorera politiki mu gihugu batangiye kumutera amacumu we na nouvelle generation ahagarariye ngo bariya se bashobora iki? Ngo bazwi hehe muri politiki nyarwanda? Ngo ni aba aventurier,  nyamara bakiyibagiza ko amateka yabo atari meza, kandin akenshi ari nayo abatera ubwoba, ari nabwo buvamo amashyari, bituma badatera umutaru mugihe PADIRI NAHIMANA Thomas na NOUVELLE GENERATION ari abanyapolitiki b,amasugi bashaka guhindura urwanda igihugu buri wese afite ijambo, bakaba bashyize imbere guhumuriza burimunyarwanda. Icyo mukwiriye gukora ubu nugushyigikira ishyaka ISHEMA na perezida waryo kuko arimo gukora ibyabananiye mwese.

ABATARIPFANA.

Niba abataripfana biyemeje kujya kurugamba muhaguruke mwese mubatere inkunga, yaba iyi ibitekerezo cg iy,amikoro dore ko bisaba n,ubushobozi bw'amafranga. Niba NAHIMANA afashe ateye ikirenge mucya INGABIRE VICTOIRE ni muhaguruke tumuhe ingufu zose dusigaranye kugirango ajye guhagarara mu cyuho kandi ahumure amaso ya benshi mwumva ko hari ubibabereyemo. Abwirwa benshi akumva beneyo 
Ejo ntimuzavuge ko ntawababwiye !!!!!!

Anastase Bucyana, Imprimbanyi ya Demukarasi.

Tags: