You are here

Palapala mu murwa Kigali

Abakurikirana umuziki nyarwanda bazi neza ko Palapala ari umutwe w'imwe mu ndirimbo zatumye umuhanzi King James aba icyamamare. Benshi rero bemeza ko iryo jambo ry'icyaduka ryaba risobanura ibigambo bitagira agaciro ; nka bimwe mu ruzungu bita bla bla bla. Abanyamugi bivugira ngo ni urugambo (Kanaka agira urugambo bikaba ari ukumugaya ko ahuragura amagambo adakwiriye guhabwa agaciro). Nibyo rero ubu biriho i Kigali aho abantu bamwe bihaye uwo musore King James (ubusanzwe witwa Ruhumuliza James). Ngo yavuze ko avuka i Kigali (Nyamirambo), kandi mu by'ukuri ngo avukira mu majyaruguru y'u Rwanda (Nyabihu). So what ! Kumenya aho avuka bihindura iki ku njyana y'uwo musore ? Ese kuki ari ubu biteye ikibazo n'imyaka King James amaze azwi cyane ?

Iby'iwacu ntibikinishwa. Umuntu babyinnye indirimbo ze imyaka irashira indi irataha, bamushyize muri za delegasiyo ziherekeza Nyir'ubutaka ngaho za Toronto, ngaho za London, nta Rwanda day batamwiyambaza, none ubu ngo niko gutahura umwirondoro, nako inkomoko ye ! Umva, iwacu rwose bazi kudodadoda amadosiye : nta kuntu ibi byaba ntacyo bihishe. Ese kuki bihuriranye n'uko uwo mucuranzi yari agiye gushinga isosiyete ye (ID Music) yo guteza imbere urubyiruko ? Ni gusa ? Aho si ifaranga rihumuriye bamwe hanyuma bakamuteza imbunzarunwa ngo zitangire zimuteshe agaciro ? Cyangwa ni uko bumva ko kuba yavukira i Nyabihu bitagombye kumugira icyamamare. Dore uko bamwe mu banyabubasha i Kigali bangiza igihugu ! Buriya King James ejo natangira kubareba ukundi uzasanga nabyo bibaye ikibazo kandi aribo bamwiteje. Umwana wavutse muri 1990, baramuzanaho iby'uturere kuki ? Yavukira i Nyamirambo byo hari ikibazo ? Ho si mu Rwanda ? Ejo muzumva bamubajije n'igituma yihimbye « King »...

Muri icyo gihe bari gupangira King James, ni nako bashora undi mugenzi we mu bushyamirane budasobanutse na Twagiramungu wahoze ari ministre w'intebe wa Kagame. Umusore Tuyishime Joshua bakunda kwita Jay Polly ngo azakurikirana uwo munyapolitiki kuko ngo yakunze amwe mu magambo y'indirimbo ye « Ikosora »... Amaturufu arashize se ku buryo impaka za politiki bagiye kuziharira abacuranzi ? Muri iyi minsi nibyo, Rukokoma yakanze Leta ku buryo bigaragara ko iri gukora ibyo ishobora byose ngo imuteshe icyubahiro. Baguriye uwitwa Evode Uwizeyimana maze ataha yihakana ibyo yaharabitse Leta byose ariko amagambo y'indirimbo iri public ngo barayaziza Rukokoma ! Uretse publicité bashaka gukorera uwo muririmbyi, we yavuga ko hari icyo bimaze ko aririmba indirimbo ze zikamenywa nawe ubwe ? Bob Marley niwe waririmbye ati « emancipate yourself from mental slavery... ».

Ntibigoye rero gutahura ko Jay Polly ntacyo apfa na Twagiramungu uretse ko iyo palapala iherekeje iyo nkuru imwamaza ku buntu. Ikibazo gifitwe na ba nyir'ugutera inkunga umwo muririmbyi. Birazwi ko inyuma ya Jay Polly hari isosiyete MTN : yamuhaye amamiliyoni y'amanyarwanda (tens of millions of RwF) mu rwego rwo kumushyigikira. Iyo rero umuntu azi ba nyir'imigabane myinshi ya MTN, ahita asobanukirwa igituma aho kugira ngo umucuranzi yishimire ko indirimbo ye yanyuze benshi, ahitamo ahubwo kuvuga ngo azajya mu nkiko kurega abayumvise. Ni kuki rwose Jay Polly bamugize agakingirizo mu ntambara imurenze?

Sibomana