You are here

PEREZIDA JOSEPH KABILA AKOMEJE KUGAMBANIRA FDLR NYAMARA IYO ITAHABA ABA YARAFATIWE KU RUGAMBA MURI 2001 MUGITERO CYA PUETO

Burya koko ngo isi ntigira inyiturano, kandi ngo uvura umwana amaso bwacya akayagukanurira. Biratangaje kubona perezida Kabila avugira mw’ijwi rya ministre w'umutekano uherutse gutangaza ko FDLR igomba kuraswa ntagisibya, ndetse akemeza ko ngo leta yarangije gutegura ibikoresho byose byo kurimbura FDLR. Ibi byose Kabira yirengagije ko no kuba agihumeka abikesha fdlr, kuko ubwo ingabo za RCD n’izurwanda zarwanyaga ubutegetsi bwa KABILA lAURENT DESIRE, urugamba rwari rukomeye muburasirazuba bwa Congo, abarwanya ubutegetsi bamaze kwigarurira intara eshanu nord Kivu,sud kivu,manieyema,kassai occidentale,na kassai orientale, ibyo byatumye leta ya Kabira yitabaza fdlr, dore ko yari ifite abarwanyi bazobereye mu mirwano. Icyo gihe Kabila Joseph yari chef d'État major yungirijwe na GEN JONH NUMBI; mu byukuri uyu niwe wayoboraga ingabo kuko Kabira yarataragira uburambe. Mu mwaka wa 2001 habaye isibaniro muri Kivu y'amajyepfo, nyuma yuko inkotanyi na RCD zigaruriye imijyi nka KALEMIE,KAMINA,KIREMBWE,MUTOTOMOYA,PEPA. Joseph Kabira yaje ku rugamba hamwe na gen John Numbi n’ibitwaro bikomeye ndetse n’indege z'intambara bashinga ibirindiro mumugi wa PUETO, ashaka kwigarurira utwo duce twose bari bamaze gutakaza no kureba ko yabahagarika ngo baterekeza RUBUMBASHI. Aho niho yagiye kwinginga FDLR, bakorana amasezerano yo kumufasha nawe akazabafasha gusubira mu Rwanda.Mu gutangiza urugamba Kabira yabanje gukora ibitero by'indege mumujyi wa PEPA wari wegeranye n’uwa PUETO nko kuri km 200. Ibyo bitero byashegeshe inkotanyi na RCD, ndetse ziva no muri uwo mujyi, ariko mukuwuvamo zakoresheje amayeri cg tactique yo kurwego rwo hejuru, aho kuwuvamo zisubira inyuma ahubwo zigiye imbere zisatira ingabo za congo. Amakuru yageraga mu buyobozi bw’ingabo za Kabira yavugaga ko ingabo z'urwanda zamazwe nibitero by’indege ko n’abacitse kw’icumu bayabangiye ingata. Aho Kabira yarimo ategura igitero cyo kubutaka cya ratissage, uko yarimo yegeranya abasirikare n'ibikoresho bikomeye niko n’ inkotanyi zisunikaga zimwegera kuko amakuru y’icyo gitero yateguraga, zishobora kuba zari zayamenye. Zaramutanze zigaba igitero gikomeye mumujyi  wa Pueto, zirawugota, ku buryo habaye imirwano ikomeye, ingabo za Congo zikizwa n'amaguru. Kabira ahamagara kajugujugu  yo kumuhungisha ihageze inkotanyi zirayihanura iragurumana.

KABILA UMUGABO MU KAGA

Mugihe ingabo ze zari zimaze kuyabangira ingata kandi umugi wagoswe mubyukuri yari yafashwe. Aho niho FDLR yamugobotse irwana imihungisha, iminyuza mukiyaga cya Tanganyika bahungira muri Tanzaniya kuko ahari ubutaka buhakikije hose, ingabo z'urwanda zari zahafashe, ku buryo nawe azi neza ko FDLR ariyo akesha ubuzima. Aho mumujyi wa Pueto ingabo z’urwanda zahafashe zari ziyobowe na COL JOHN NTIBESIGWA utazibagirana mu mitwe y’ingabo za Congo na FDLR. Uwo mwaka wa 2001 iyo Kabira atagira fdlr aba yarabaye amateka; none abamugiriye neza we agiye kubitura kubahanagura kw'ikarita y’isi nk’uko aherutse kubitangaza ko azabarasa ntakabuza. Iyi nyiturano ya Kabira irerekana ko ntabumuntu agira ndetse akaba anibagirwa vuba. Aha kandi ntawabura kwibaza niba Kabila igihango yagiranye na FDLR kitazamugaruka naramuka agitatiriye, doreko nawe ubutegetsi bwe buregetse. Tubitege amaso.

Ubwanditsi : info@kamarampaka.com

Tags: