You are here

Rwamagana :Babujijwe guhinga, inzara ibishe bagurisha amabati y’amazu babamo

Rwamagana :Babujijwe  guhinga,  inzara ibishe  bagurisha amabati y’amazu babamo

Meya wa Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim

Abaturage bo mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana baravuga ko kuva mu mwaka wa 2013 babwiwe ko aho batuye bagiye kuhimurwa bagahabwa ingurane, kugeza ubu bamwe muri aba baturage baravuga ko nta faranga na rimwe barabona byaje gutuma bamwe batangira kugurisha amabati y’inzu babamo ngo babone ikibatunga.

Abafiye ikibazo ni abo mu midugudu ya Rebero, Kigabiro na Rubiha mu murenge wa Mwurire.

Aba baturage bavuga ko bategereje ingurane bakazibura ndetse ntibanemererwe kugira igikorwa bakorerwa muri ayo masambu.

Aha abaturage bagiye kwimurwa, hagiye kubakwa ikigo cya gisirikari.Igiter abaturage urujijo cyane ngo ni uburyo bamwe bishyuwe abandi bagasigara amaso akaba yaraheze mu kirere.

Mukagenda Domitira ni umwe muri abo baturage waganiriye na Makuruki akaba yagize ati : Hagiye gushira imyaka itatu baraje babarira bamwe barayabaha baragenda ariko twe kugeza ubu nta mafaranga turabona inzara igiye kutwicira muri aya mazu. Kuva batubarira ntawemerewe kugira icyo akorera muri ubu butaka, ibyangombwa twarabitanze.Ubu turashoje iyo byanze wabuze uko ubigenza, n’uwakuguriza ukuraho amabati cyangwa urugi, ubu tuvugana hari n’abo bagiye gufunga kubera ko basakambuye inzu.

Nsengiyumva Francois yagize ati :Ikibazo dufite n’injyanamuntu. Bamwe dufite inzara abandi amazu agiye kutugwira ntawemerewe kugira icyo ayikoraho. Ubu bamwe batangiye gukuraho inzugi n’amabati barayagurisha kugira ngo birengere , usibye ko n’ubikoze abifungirwa."

Aba baturage basaba ko bishyurwa amafaranga yabo cyangwa bakemererwa guhinga imirima yabo, ngo kuko batangiye guhemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Uwizeyimana Abdoul Karim aganira na Makuruki.rw yavuze ako kuba hari bamwe mu baturage batarabona ingurane zabo byaturutse ku makosa yagaragaye mu byangombwa byabo bituma amafaranga atabagereraho ku gihe .

Meya yagize ati: Icyo kibazo twarakimenye, tunakivuganaho na MINADEF batubwira ko bari mu nzira zo kwishyura ndetse ko n’ibyangombwa byageze muri Minecofin ariko habayemo ikibazo cyo kuba hari bamwe basanze baranditse nabi nomero za konti , ariko twe nk’ubuyobozi twari twafashe icyemezo cy’uko abaturage baba bahinga mugihe bikiri muri utwo tubazo two muri Minecofin."

Nubwo Meya avuga ko ubuyobozi bwabemereye gukomeza guhinga mu gihe ibibazo by’amafaranga yabo bitarakemuka, abaturage twaganiriye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2015 batubwiye ko nta kintu na kimwe bemerewe gukorera kuri ubwo butaka .

Aha Meya Uwizeyimana avuga ko ubuyobozi bugiye gusaba Minisiteri y’ingabo ikohereza umukozi bakajya gusura abaturage bakabaha uburenganzira bagatangira guhinga ibitazamara igihe kire kire.

Meya kandi ahakana iby’abaturage bavuga ko bafungwa kubera kugurisha amabati.

Ati: "Ibyo kuba hari abafungwa byo nta makuru nari mfite tugiye kubikurikirana, njye nari mfite gahunda na gitifu yo gusura abo baturage n’uko hahise hazamo Umushyikirano , muri iyi minsi nzasaba Minadef impe umukozi wayo tujye gusura abo baturage tubareke bahinge imyaka itamara igihe kinini mu butaka kuko ntitwabareka ngo babeho gutyo mugihe ibibazo by’amafaranga yabo bitaratungana.

Aba baturage baviga ko hasigaye abagera kuri 200 batarahabwa ingurane z’amasambu yabo.

Tags: